Etincelles FC vs Rayon Sports

Etincelles FC 1-2 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umwari Sandrine

19:58

AMASHUSHO: Ibyo twabonye Etincelles FC itsindwa na Rayon Sports

18:40

Uko Umunsi wa 25 wa Shampiyona warangiye n'uburyo amakipe akurikiranye

18:24

AMASHUSHO: Abafana ba Rayon Sports basazwe n'ibyishimo

17:22

AMASHUSHO: Reba ibyaranze umukino Rayon Sports yatsinzemo Etincelles FC

17:04

Imikino itanu isigaye kuri Rayon Sports na APR FC

17:02

Rayon Sports isubiye ku mwanya wa mbere


Rayon Sports itsinze Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 25 waberaga kuri Stade Umuganda, isubira ku mwanya wa mbere muri Shampiyona n’amanota 53, irusha inota rimwe APR FC ya kabiri.

16:57

Umukino urarangiye

16:54

90+3' Ikarita y'umuhondo

Katumba Roger William ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Iraguha Hadji.

16:52

90+2' Gusimbuza

Serumogo Ali na Biramahire Abeddy basimbujwe Rukundo Abdul Rahman na Nsabimana Aimable ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:51

90' Igitego cya Etincelles FC

Etincelles FC igabanyije ikinyuranyo ku gitego gitsinzwe na Ismael ku mupira aherejwe na Nzojyibwami Ismael.

Hari gukinwa iminota itanu y'inyongera.

16:49

89' Biramahire Abeddy asabye gusimbuzwa

Rutahizamu wa Rayon Sports yirukanse ku mupira biranga, ahita aryama hasi, asaba gusimbuzwa.

16:46

85' Chairman wa APR FC ari mu barebye uyu mukino

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, ari mu barebye uyu mukino wa Rayon Sports na Etincelles FC kuri Stade Umuganda, aho yicaranye na Muvunyi Paul uyobora Urwego Rukuru rwa Rayon Sports.

16:43

82' Muhire Kevin yari yababaye

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, avuye mu kibuga ateruwe ku ngobyi nyuma yo gukubitwa umupira.

Nyuma yo kwitabwaho n'abaganga, na we yasubiye mu kibuga nk'uko byagenze kuri Biramahire Abeddy.

16:40

80' Umukino wahagaze gato

Biramahire Abeddy aryamye hasi mu rubuga rw'amahina.

Abakoranabushake bamukuye mu kibuga bamuteruye ku ngobyi.

16:39

78' Aba-Rayons bati "Wa gikona we!"


Abafana ba Rayon Sports batangiye kuririmba bati "Wa gikona we, waba usize nkuru ki..."

Rayon Sports yamaze kwizera amanota atatu n'umwanya wa mbere nubwo habura iminota 10.

16:38

77' Rayon Sports yirangayeho

Adama Bagayogo yinjiranye umupira ashobora guhereza Biramahire Abeddy cyangwa Muhire Kevin, ahitamo kwiterera mu izamu, umupira ukurwamo na Nishimwe Moise.

16:35

74' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports


Nshimiyimana Abdou ahushije umupira yari ashatse kwambura Muhire Kevin, Kapiteni wa Rayon Sports ahita awufatira mu rubuga rw'amahina awuhereza Biramahire Abeddy utsinze igitego cya kabiri.

16:31

70' Umukino winjiye mu minota 20 ya nyuma

Rayon Sports yagabanyije umuvuduko w'uburyo yasatiraga, yatangiye gukina itekereza ku gitego yabonye igomba kurinda.

Ni mu gihe Etincelles FC iri kugerageza gusatira ariko na yo ntirongera kugera ku izamu rya Rayon Sports nk'uko byari bimeze mu gice cya mbere.

16:30

68' Etincelles FC na yo yakoze impinduka ebyiri

Nzajibwami Frank na Katumba Edgar basimbuye ku ruhande rwa Etincelles FC.

16:28

67' Gusimbuza

Adama Bagayogo na Niyonzima Olivier 'Seif' basimbuye Kanamugire Roger na Aziz Bassane ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:26

65' Ikarita y'umuhondo

Iraguha Hadji ahawe ikarita y'umuhondo kubera inkokora yakubise Rutayisire Amani wa Etincelles FC.

16:24

64' Andi mafoto y'umukino

16:23

62' Umukino wahagaze gato

Umukino wahagaze akanya gato havurwa Muhire Kevin wakiniwe nabi na Hussein wa Etincelles FC.

16:20

60' Gusimbuza

Elanga-Kanga Junior asimbuwe na Iraguha Hadji ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:16

55' Gusimbuza

Denis Kaweesa asimbuwe na Ismael ku ruhande rwa Etincelles FC.

16:13

52' Coup-franc nziza ya Rayon Sports

Joseph Ntamack akiniye nabi Aziz Bassane ahagana ku murongo w'urubuga rw'amahina.

Ikosa rihanwe na Biramahire Abeddy, umupira ugonga urukuta ujya muri koruneri.

16:09

48' Rayon Sports ihushije uburyo bwabazwe

Aziz Bassane ahawe umupira na Muhire Kevin asiga Nshimiyimana Abdou, atera ishoti rikomeye rikubise umutambiko w'izamu, umupira uvamo ufatwa na Nishimwe Moise.

16:04

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Etincelles FC ni yo itangiranye umupira mu gice cya kabiri.

16:04

Gusimbuza

Robert Mukoghotya asimbuye Birary ku ruhande rwa Etincelles FC.

16:00

Rayon Sports yabaye isubiye ku mwanya wa mbere


Rayon Sports irarara ku mwanya wa mbere irusha inota rimwe APR FC ya kabiri mu gihe yatsinda uyu mukino uri kuyihuza na Etincelles FC.

Gusa, na yo igomba kuzirikana ko iyi kipe iri mu rugo iheruka kwishyura APR ibitego bibiri mu gice cya kabiri cy'umukino w'Umunsi wa 24 wa Shampiyona.

15:55

Abayobozi ba Rayon Sports bagiye mu rwambariro


Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddee na Gacinya Chance Denis bagiye mu rwambariro mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka.

Bombi bavuye mu myanya y'icyubahiro aho bari bicaye, bambukiranya ikibuga cya Stade Umuganda bajya mu rwambariro.

15:51

Igice cya mbere kirarangiye


Iminota 45 ibanza y'umukino w'Umunsi wa 25 wa Shampiyona uri kubera i Rubavu, irangiye Rayon Sports yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 cya Biramahire Abeddy.

15:51

45+3' Coup-franc ya Etincelles FC


Rutayisire Amani ahannye ikosa Muhire Kevin yakoreye kuri Ciza Hussein, umupira ujya hanze.

Ni bwo buryo bwa nyuma bubonetse mu gice cya mbere.

15:48

45' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Ugirashebuja Ibrahim, yamaze kwerekana iminota itatu y'inyongera.

15:47

Rayon Sports yishimira igitego yatsinze

15:46

43' Etincelles FC yari yishyuye, umusifuzi aratabara


Muhire Kevin yari yitsinze igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko hari habayeho kurarira.

15:41

38' Coup-franc ya Etincelles FC


Kanamugire Roger akiniye nabi Ciza Hussein, ikosa rihanwe na Rutayisire Amani umupira ujya ku ruhande rw'izamu rya Rayon Sports.

15:38

36' Andi mafoto y'umukino

15:35

32' Igitego cya Rayon Sports

Biramahire Abeddy afunguye amazamu i Rubavu ku mupira uhinduwe na Bugingo Hakim, awukoraho gato maze Nishimwe Moise awubona ujya mu izamu.

Etincelles FC 0-1 Rayon Sports.

15:33

30' Umukino wahagaze gato


Umukino wabaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa Umunyezamu wa Etincelles FC, Nishimwe Moise, uryamye hasi.

Mu kanya gato gashize, Nishimwe yakuyemo umupira ukomeye.

15:31

30' Amakipe yombi akomeje gushaka igitego

15:30

27' Uburyo bwiza bwa Rayon Sports

Muhire Kevin ateye ishoti rikomeye atunguranye, umunyezamu Nishimwe Moise arazamuka awukuramo mbere yo kwikaraga agahita awufata utarajya mu izamu.

15:27

Ku bindi bibuga

Umukino wahuzaga Gorilla FC na Police FC kuri Kigali Pele Stadium warangiye ari ubusa ku busa.

15:22

20' Coup-franc ya Rayon Sports

Rutayisire Amani akiniye nabi Bassane, ikosa rihanwe na Muhire Kevin, umupira usanga Biramahire Abeddy uwushyizeho umutwe ujya hanze.

15:21

18' Uko amakipe yombi yaserutse kuri iki Cyumweru

15:18

15' Rayon Sports yongeye kwirangaraho


Bugingo Hakim ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Aziz Bassane awukinishije umutwe ujya hejuru y'izamu rya Etincelles FC.

15:16

13' Uburyo bwiza bwa Rayon Sports


Joseph Ntamack atakaje umupira ufatwa na Muhire Kevin ukomeje imbere, atera ishoti rikomeye rikuwemo na Nishimwe Moise uhise ufata umupira abanje kwiyongeza aho yari aryamye hasi.

15:13

10' Ubwitabire bw'abafana buraringaniye

Igice gitwikiriye cya Stade Umuganda ni cyo kirimo abafana benshi ku rwego rwa 90%.

Ni mu gihe ahadatwikiriye hafi abafana bangana na 50%.

15:11

7' Coup-franc ya Etincelles FC

Serumogo Ali akiniye nabi Ishimwe Djabilu wasatiraga urubuga rw'amahina.

Ikosa rihanwe na Rutayisire Amani, umupira ukurwamo na Ndikuriyo wirambuye awushyira muri koruneri.

15:09

5' Rayon Sports irarokotse

Niyonkuru Sadjat ateye ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, umunyezamu Ndikuriyo yongera gutabara, akuramo umupira.

15:07

4' Ishimwe Djabilu yahawe umwanya ubanza mu kibuga


Nyuma yo gutsinda APR FC igitego, Ishimwe Djabilu ukiri muto, yahawe umwanya ubanza mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles FC.

15:05

2' Coup-franc ya Etincelles FC


Bugingo Hakim akiniye nabi Niyonkuru Sadjat, ikosa rihanwe na Hussein, umupira ukurwamo na Ndikuriyo Patient ujya hanze.

15:03

1' Coup-franc ya Rayon Sports


Joseph Ntamack akubise igitugu Aziz Bassane, Habumugisha Emmanuel asifura ikosa rihanwe na Muhire Kevin, Etincelles FC ikiza izamu ryayo.

15:02

Umukino uratangiye


Biramahire Abeddy wa Rayon Sports ni we utangiranye umupira, asubiza inyuma kuri Muhire Kevin na we uhisemo gukinana na bagenzi be.

14:59

Hafashwe umunota wo kwibuka

Mbere y'uko umukino utangira, abari kuri Stade Umuganda babanje gufata umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

14:55

Uko Etincelles FC yitwaye mu mikino itanu iheruka

14:52

Uko Rayon Sports yitwaye mu mikino itanu iheruka gukina

14:48

Abafana bakomeje kugera kuri Stade Umuganda

14:46

Etincelles FC na Rayon Sports zagabanye intsinzi mu mikino itanu iheruka kuzihuza

14:40

Amakipe yombi asoje kwishyushya


Abakinnyi ba Etincelles FC na Rayon Sports basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya.

14:38

Abasifuzi b'umukino


Nizeyimana Is'haq ni we musifuzi wo hagati ku mukino wa Etincelles FC na Rayon Sports.

Abasifuzi bo ku ruhande ni Habumugisha Emmanuel na Mugisha Fabrice.

Umusifuzi wa Kane ni Ugirashebuja Ibrahim naho Komiseri w'Umukino ni Bushayija Paul.

14:28

Rayon Sports yaba iri gutekereza Mukura VS mu Gikombe cy'Amahoro?

Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, yakoze impinduka nyinshi ugereranyije n'ikipe yari asanzwe akinisha, aho ubona ko harimo no gutekereza ku mukino wa Mukura VS, uzaba ku wa Gatatu, muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro.

Ikipe y'i Huye na yo yakinishije ikipe yayo ya kabiri ubwo yanganyaga na AS Kigali igitego 1-1 ku wa Gatandatu.

Kuri Rayon Sports, Youssou Diagne ntiyifashishijwe uyu munsi kubera ko afite amakarita atatu y'umuhondo.

14:21

Abakinnyi ba Etincelles FC babanje mu kibuga

Umutoza wa Etincelles FC, Seninga Innocent, yahisemo gukinisha:

Nishimwe Moise
Nshimiyimana Abdou (C)
Gedeon Ndonga Bivula
Rutayisire Aman
Nsabimana Hussein
Joseph Ntamack
Uzabumwami Birary
Denis Kaweesa
Ciza Hussein
Niyonkuru Sadjat
Djabilu Ishimwe

14:16

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi babanje mu kibuga.

Yahisemo gukoresha:

Ndikuriyo Patient
Serumogo Ali
Bugingo Hakim
Nshimiyimana Emmanuel
Omar Gning
Kanamugire Roger
Ndayishimiye Richard
Muhire Kevin
Biramahire Abeddy
Elanga-Kanga
Aziz Bassane

13:58

Gahunda yose y'Umunsi wa 25 wa Shampiyona

13:55

Rayon Sports yageze kuri Stade Umuganda

13:54

Ikipe ya Etincelles FC igera ku kibuga

13:53

Ikaze kuri Stade Umuganda


IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Umuganda y'Akarere ka Rubavu ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 25 wa Shampiyona hagati ya Etincelles FC na Rayon Sports.

Etincelles FC y'Umutoza Seninga Innocent ni iya 10 n'amanota 29.

Ni mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 50, irushwa amanota abiri na APR FC ya mbere.

Umukino uratangira saa Cyenda.