APR FC itozwa na Darko Novic, yongeye kugaragaza urwego rudasanzwe, aho yaherukaga gukina iminota 45 imeze gutya ari ku mukino wa Musanze FC mu Gikombe cy'Amahoro no kuri Kiyovu Sports muri Shampiyona. Ntitwakwibagirwa kandi umukino yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 5-0.
Rayon Sports y'umutoza Rwaka Claude, yari hasi kurusha ikindi gihe muri uyu mwaka w'imikino.
Abakinnyi bo hagati barimo Muhire Kevin, Ndayishimiye Richard na Souleymane Daffe ntibahuzaga kugeza uyu wa nyuma asimbuwe na Sefu ku munota wa 35.
Impande za Rayon Sports ziriho Bassane na Iraguha Hadji na zo zabuze, byatumye aba bakinnyi bombi bahinduranya ariko bikomeza kwanga. Bugingo Hakim na Serumogo bakabafashije, ntiborohewe n'ubusatirizi bwa APR FC nk'uko bimeze kuri Diagne na Gning.
Biramahire Abeddy ntiyagaragaye cyane kuko abagombaga kumukinisha barimo na Muhire Kevin batorohewe.
Umusifuzi Ishimwe Cucuri araza kugarukwaho nyuma yaho uburyo bamwe babona ko bwari kuvamo penaliti ku ikosa Hadji yakorewe na Pierre mu rubuga rw'amahina, bwahise buvamo igitego cya kabiri cya APR FC.
Cucuri yashoboraga kandi gutanga amakarita ku yandi makosa arimo iryo Diagne yakoreye kuri Omedi, ariko "yongera gucunga umukino".








