APR FC vs Musanze FC

APR FC 3-1 Musanze FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kwizera Hervé & Umwari Sandrine

11:15

Ibyo Mugisha Ndoli yatangaje nyuma yo gutwarana igikombe na APR FC

11:14

Umva imbamutima z'abakinnyi ba APR FC nyuma yo gutwara igikombe

11:13

Abafana ba APR FC bahaye ubutumwa Aba-Rayons

11:13

AMASHUSHO: Ibyo Jangwani yatangaje nyuma yo kwegukana Shampiyona

10:47

AMASHUSHO: Reba uburyo Chameleone yasusurukije abari muri Stade Amahoro

21:10

APR FC yishimira Igikombe cya Shampiyona yegukanye

20:50

Weasel Manizo na we yiyeretse abakunzi ba APR FC

Umuhanzi w'Umunya-Uganda, Weasel Manizo, na we yahawe umwanya asusurutsa abitabiriye ibirori bya APR FC aho yinjiriye mu ndirimbo "Magnetic" yakoranye na Radio.

20:42

Jose Chameleone yongeye gususurutsa abafana

Stade Amahoro ihindutse iy'ibirori!

Jose Chameleone asanze abakinnyi ba APR FC mu kibuga, bose bafatanya kuririmbira abafana bari bitabiriye ibirori byo gushyikiriza iyi kipe Igikombe cya Shampiyona yegukanye.

20:31

APR FC yaserukanye imipira yanditseho "23"


Abakinnyi n'abatoza ba APR FC baserutse bambaye imipira igaragaza ko begukanye Igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda ku nshuro ya 23 mu myaka 32 gusa.

20:22

Umukino? Igitaramo cyangwa akarasisi? Stade Amahoro ni byose uyu mugoroba

20:19

Nshimiyimana Eric ni we uzanye igikombe

Umunyabigwi akaba n'Umutoza Wungirije w'Amavubi', Eric Nshimiyimana, ni we uzanye Igikombe cya Shampiyona gishyikirizwa APR FC mu minota mike iri imbere.

20:14

Abafana ba APR FC baranezerewe

20:12

AMASHUSHO: Reba ibitego byabonetse mu mukino wa APR FC na Musanze FC

20:09

Eric Senderi na we yahawe umwanya

Umuhanzi Senderi International Hit na we yahawe umwanya mu birori bya APR FC, asusurutsa abafana mu ndirimbo zitandukanye.

20:04

Abasirikare bongeye gukora akarasisi

Nyuma yo gusoza umukino, Band y'Ingabo z'Igihugu iri gususurutsa abafana bari bitabiriye umukino wahuje APR FC na Musanze FC aho iri kuririmba indirimbo zirimo iz'iyi kipe yambara umukara n'umweru.

20:01

APR FC isoje neza Shampiyona

APR FC itsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino usoza Shampiyona ya 2024/25, igira amanota 67 ku mwanya wa mbere.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu igiye gushyikirizwa Igikombe cya Shampiyona yegukanye.

20:00

Umukino urarangiye

19:57

90+1' Gusimbuza


Dushimimana Patrick asimbuye Nsabimana Jean de Dieu 'Shaolin' mu izamu rya Musanze FC.

19:56

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa Kane yerekanye iminota ine y'inyongera.

APR FC iri gushaka igitego cya kane.

19:56

AMASHUSHO: Ibyishimo by'abafana ba APR FC: Bigambye guheka Rayon Sports

19:54

87' Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ruboneka Bosco

19:49

82' Gusimbuza

Mamadou Sy, Niyibizi Ramadhan na Kwitonda Alain 'Bacca' bafashe umwanya wa Lamine Bah, Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC.

19:44

77' Abafana ba APR FC bacanye amatoroshi

Benshi mu bafana ba APR FC bari muri Stade Amahoro bahagurutse ndetse bacanye amatoroshi ya telefoni zabo.

19:43

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruboneka

19:42

74' Igitego cya gatatu cya APR FC

Ruboneka Bosco ashimangiye ibirori by'abafana ba APR FC, atsinda igitego cya gatatu ku ishoti ateye, umunyezamu Shaolin ananirwa guhagarika umupira.

19:37

70' Ikarita y'umuhondo

Bertrand Konford ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Taddeo Lwanga.

19:34

67' Igitego cya kabiri cya APR FC

Ruboneka Bosco yongeye guhagurutse abafana ba APR FC, atsinda igitego cya kabiri ku ishoti atereye inyuma y'urubuga rw'amahina.

19:31

63' APR FC ihushije uburyo bwiza

Lamine Bah ahawe umupira mwiza ari hagati imbere y'izamu, atera ishoti rikuwemo na Nsabimana Jean de Dieu 'Shaolin'.

19:29

60' Gusimbuza

Denis Omedi ahaye umwanya Hakim Kiwanuka naho Thaddeo Lwanga asimbura Pitchou ku ruhande rwa APR FC.

19:24

55' Yunussu atabaye APR FC

Nshimiyimana Yunussu atabaye APR FC, araryama akura umupira kuri Bizimana Valentin wari ugiye kwinjira mu rubuga rw'amahina.

19:20

53' APR FC ihushije uburyo bwabazwe

Ouattara ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Lamine Bah ananirwa kuwutsinda, ukubita kuri Shaolin uva mu izamu.

19:19

52' Coup-franc ya APR FC

Djibril Ouattara ahannye ikosa Musanze FC yakoreye inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira awutera hejuru kure.

19:16

Dr Jose Chameleone yahaye ibyishimo abafana muri Stade Amahoro

19:14

48' Igitego cya Musanze FC

Mchelenga Rachid atsindiye Musanze FC nyuma yo kwinjira mu rubuga rw'amahina agacenga umunyezamu Ishimwe Pierre.

19:11

46' Igice cya kabiri cyatangiye

APR FC yatangiranye umupira mu gice cya kabiri, ihita isatira Musanze FC.

19:10

Gusimbuza

Munyurangabo Leonidas asimbuwe na Bizimana Valentin ku ruhande rwa Musanze FC.

19:08

Abafana ba APR FC bibukije ko bahetse Rayon Sports

Hari abafana ba APR FC baserutse bahetse ibintu mu mugongo, hejuru hari umwitero w'ubururu mu rwego rwo kugaragaza ko iyi kipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika yaregukanye ibikombe byombi, bityo ikaba ihetse Rayon Sports izakina CAF Confederation Cup.

19:00

Andi mafoto y'igice cya mbere cy'umukino wa APR FC na Musanze FC

18:55

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego cyatsinzwe na Ruboneka Bosco mu gice cya mbere

18:54

DJ Jose Chameleone ahawe umwanya muri Stade Amahoro

Umuhanzi w'icyamamare w'Umunya-Uganda, Dr Jose Chameleone, atangiye gususurutsa abitabiriye umukino wa APR FC na Musanze FC.

18:52

Igice cya mbere kirarangiye

Iminota 45 ibanza y'umukino w'Umunsi wa 30 wa Shampiyona uri guhuza APR FC na Musanze FC muri Stade Amahoro, irangiye Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yatsinze igitego 1-0.

18:50

45' Umunota w'inyongera

Umusifuzi wa Kane yerekanye umunota umwe w'inyongera.

APR FC ikomeje kwiharira umupira ishaka igitego cya kabiri.

18:47

42' Abafana ba APR FC bari mu bicu

18:45

38' Musanze FC yongeye kurokoka

Shaolin yongeye kurokora Musanze FC, akuramo ishoti rikomeye ritewe na Ruboneka Jean Bosco.

18:43

AMASHUSHO: Reba akarasisi k'abasirikare bitabiriye umukino wa APR FC na Musanze FC


18:36

30' Igitego cya APR FC

Ruboneka Bosco atsinze kimwe mu bitego byiza byaranze uyu mwaka w'imikino ku ishoti rikomeye atereye kure, umunyezamu Shaolin arirambura ntiyagera ku mupira.

18:32

26' APR FC yihariye umupira

APR FC ikomeje kwiharira umupira ariko na yo ntitera mu izamu inshuro nyinshi.

Musanze FC yasubiye inyuma kugarira.

18:27

21' Ouattara ahushije penaliti

Umunya-Burkina Faso, Djibril Ouattara, ahushije penaliti ku nshuro ya mbere kuva ageze mu Rwanda.

Ni umupira ateye ugendera hasi, ukurwamo na Nsabimana Jean de Dieu 'Shaoilin'.

18:26

20' Penaliti ya APR FC

Djibril Ouattara akiniwe nabi mu rubuga rw'amahina, yitegura gutera mu izamu.

18:25

20' Uko amakipe yombi yaserutse kuri uyu mugoroba

18:23

18' Ubundi buryo bwa APR FC

Ruboneka Bosco ashyize umupira muremure mu rubuga rw'amahina, Djibril Ouattara ashyizeho umutwe, ujya hejuru y'izamu rya Musanze FC.

18:23

17' Gusatira kwa APR FC

Mugisha Gilbert yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rikomeye rikorwaho na myugariro wa Musanze FC, umupira ujya muri koruneri.

18:22

15' Ishimwe Pierre yari yitsinze

Musanze FC iteye umupira udakomeye cyane, Ishimwe Pierre awufata aworoshya, uramucika, ariko awuhagarika mbere y'uko ujya mu izamu.

18:17

10' Umukino uhagaze gato

Umukino uhagaze gato kubera umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu 'Shaolin' ukiniwe nabi na Omedi ubwo yateraga umupira imbere.

Umusifuzi Twagirumukiza yahise ajya kumureba, nyuma yo gusanga bidakomeye arahaguruka.

18:15

8' Coup-franc ya APR FC

Kamanzi Ashraf akiniye nabi Lamine Bah.

Ikosa rihanwe na Denis Omedi uhaye umupira Nshimiyimana Yunussu, uyu myugariro atera ishoti rikomeye rikuwemo na Shaoilin, ashyira umupira hanze.

18:13

7' Ubwitabire buri hasi


Ugereranyije, abafana bari muri Stade Amahoro ntibarenze 1/3 cy'ibihumbi 45 ishobora kwakira ndetse bose bicaye mu gice cyo hasi kituzuye.

Wakwibaza niba ari uko umukino wabaye mu mibyizi ndetse no mu masaha y'umugoroba.

18:10

4' Abakinnyi ba Musanze FC batinye kuzamuka

Mchelenga Rachid azamukanye umupira mu kibuga hagati, abura uwo awuha, awutanze kuri Ntijyinama Patrick uhita ukurwaho na Souane.

18:08

2' Gusatira kwa APR FC

Mugisha Gilbert ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, urenzwa na Hakizimana.

Ruboneka Bosco awusubije mu kibuga, Omedi awutanga kuri Aliou Souane ugowe no kuwutsinda.

18:05

Umukino uratangiye

Umusifuzi Twagirumukiza Abdulkarim yatangije umukino.

Musanze FC yambaye umutuku hose, ni yo yatangiranye umupira ikinira mu kibuga cyayo.

18:02

Hafashwe umunota wo kwibuka

Mbere y'uko umukino utangira, abari muri Stade Amahoro bafashe umunota wo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

18:01

Jose Chameleone na Weasel bifotozanyije na APR FC

Mbere y'umukino, abahanzi b'Abanya-Uganda, Dr Jose Chameleone na Weasel Manizo, bari kumwe na DJ Pius bifotozanyije n'abakinnyi ba APR FC.

Bose bambaye imyambaro ya APR FC y'umukara mu gihe ikipe yambaye umweru.

17:54

Ubwo abakinnyi ba APR FC na Musanze FC bishyushyaga

17:49

Dr Claude yasusurukije abafana

Mu gihe APR FC na Musanze FC zimaze kwishyushya, umuhanzi Dr Claude wambaye umweru hose, yasusurukije abafana bitabiriye umukino ahereye ku ndirimbo "Contre Succe?s".

17:30

Muhazi United imanutse mu Cyiciro cya Kabiri

Ikipe ya Muhazi United imanutse mu Cyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsindwa n'Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino waberaga i Huye.

Indi kipe yamanutse ni Vision FC.

Ni mu gihe Gicumbi FC na AS Muhanga zizasimbura mu mwaka w'imikino utaha.


17:27

Umusaruro wa Musanze FC mu mikino itanu iheruka

17:25

Uko APR FC yitwaye mu mikino itanu iheruka gukina

17:21

RDF Military Band isusurutsa abafana muri Stade Amahoro

17:19

Ubwo Musanze FC yageraga kuri Stade Amahoro

17:14

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga


Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene, yahisemo gukoresha:

Nsabimana Jean de Dieu 'Shaolin'
Hakizimana Abdulkarim
Kwizera Tresor
Muhire Anicet
Mukengere Christian
Konfor Bertrand
Tuyisenge Pacifique
Ntijyinama Patrick
Mchelenge Rachid
Munyurangabo Leonidas
Kamanzi Ashraf

17:12

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza w'Agateganyo wa APR FC, Mugisha Ndoli, yahisemo gukoresha:

Ishimwe Pierre
Byiringiro Jean Gilbert
Niyomugabo Claude (C)
Aliou Souane
Nshimiyimana Yunussu
Nshimirimana Ismael Pitchou
Ruboneka Bosco
Lamine Bah
Mugisha Gilbert
Denis Omedi
Djibril Ouattara

17:07

Muhazi United isigaje iminota 15 mu Cyiciro cya Mbere

Ku munota wa 75 w'umukino uri kubera i Huye, Amagaju FC yatsinze Muhazi United ibitego 2-1.

Iyi kipe yo mu Burasirazuba irasabwa gutsinda, bitaba ibyo ikamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

Nubwo yatsinda ariko, hari ikirego cyatanzwe n'Amagaju FC ko Muhazi United yakinishije Murangamirwa Serge ku mukino wa Vision FC kandi icyo gihe yari afite amakarita atatu y'umuhondo.

Biragoye ko Muhazi United yakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha.

17:04

Ubwo APR FC yageraga kuri Stade Amahoro

17:02

Rayon Sports yasoje Shampiyona itsinda Gorilla FC

Igitego cya Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' cyafashije Rayon Sports gutsinda Gorilla FC 1-0 ku munsi wa nyuma wa Shampiyona.

Rayon Sports yasoje Shampiyona ifite amanota 63 ku mwanya wa kabiri.

Ni mu gihe Gorilla FC yagumanye amanota 40 ku mwanya wa karindwi.

16:51

RDF Military Band yatangiye gususurutsa abari muri Stade Amahoro

RDF Military Band yamaze kwinjira muri Stade Amahoro aho iri gukora akarasisi, icuranga indirimbo zitandukanye ziganjemo iza APR FC.



16:46

APR FC yatsinze imikino itanu yose iheruka kuyihuza na Musanze FC muri Shampiyona

16:35

Ku bindi bibuga

Rayon Sports yamaze gufungura amazamu mu mukino uri kuyihuza na Gorilla FC, ku gitego yatsinzwe na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange'.

I Huye, igice cya mbere cyarangiye Amagaju FC yatsinze Muhazi United igitego 1-0 cyatsinzwe na Tuyushime Emmanuel ku munota wa 24.

16:23

Imvura ihagaritse umuziki

Mu gihe abafana ba APR FC bari batangiye kubyina babifashijwemo n'aba-DJs bari kuvanga imiziki, imvura iraguye biba ngombwa ko ibyuma by'umuziki bitwikirwa kuko aho biteretse hanyagirwa.

Abafana bari bicaye imbere aho imvura igera, na bo bahagurutse bajya aho badashobora kunyagirwa.

16:20

Abafana ba APR FC batangiye kugera muri Stade Amahoro

16:16

Hari indi mikino iri kuba

Umunsi wa 30 wa Shampiyona, ari na wo wa nyuma, watangiye gukinwa ku Cyumweru.

Kuri uyu wa Gatatu saa Cyenda habaye imikino.

Rayon Sports iri kunganya na Gorilla FC ubusa ku busa kuri Kigali Pele Stadium mu gihe Amagaju FC ifite igitego 1-0 Muhazi United kuri Stade ya Huye.

16:09

Ikaze kuri Stade Amahoro

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 30 wa Shampiyona uhuza APR FC na Musanze FC.

Ni wo mukino ugiye guheruka indi yose ya Shampiyona y'u Rwanda ya 2024/25.

Kuri uyu mugoroba, APR FC irashyikirizwa Igikombe cya Shampiyona yegukanye.

Ni umwanya kandi wo kwishimira ibikombe bitatu iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yegukanye muri uyu mwaka. Icya Shampiyona cyiyongereye ku cy'Intwari yatwaye muri Mutarama n'icy'Amahoro yegukanye mu ntangiriro z'uku kwezi.