Ikipe ya Rayon Sports FC yamurikiye abafana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2025/26 na nimero bazambara, umwe kuri umwe babanza kwifotozanya na Perezida w'iyo kipe, Twagirayezu Thaddée.
Sindi Paul Jesus azambara numero 27, Rushema Chris wavuye muri Mukura VS azambara nimero 25, Niyonzima Olivier Seif wongereye amasezerano muri iyi kipe azambara nimero 21. Umunyezamu Mugisha Yves azambara nimero 32, Musore Prince wavuye mu Burundi azambara nimero 23, mu gihe Serumogo Ali na we wongereye amasezerano muri iyi kipe azambara nimero 2.
Iradukunda Pascal bakunze kwita 'Petit Messi' cyangwa 'Petit Skol' azambara nimero 30, Aziz Basane azambara nimero 18, Ntarindwa Aimable na we wavuye muri Mukura VS azambara nimero 3, Adama Bagayogo ukundwa n'abafana benshi ba Rayon Sports azambara nimero 19, umunyezamu mushya Drissa Kouyate azambara nimero 1, mu gihe Patient Ndikuriyo usanzwe muri iyi kipe azambara nimero 22.
Rukundo Abdulrahman azambara nimero 17, Harerimana Abdellaziz azambara nimero 7, Mohammed Chelli azambara nimero 8, Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' azambara nimero 5, Bayisenge Emery azambara nimero 15, Ishimwe Fiston azambara nimero 20, rutahizamu Chadrack Bingi Belo azambara nimero 14, mu gihe Innocent Assana Nah, rutahizamu mushya wavuye muri Rutsiro FC, Habimana Yves, azambara nimero 11, Abedi Bigirimana wavuye muri Police FC azambara nimero 10.



















