APR FC vs Power Dynamos FC

APR FC 2-0 Power Dynamos FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier & Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kasiro Claude & Umwari Sandrine

17:08

AMASHUSHO: Reba ibitego byiza APR FC yatsinze Power Dynamos

17:01

90+6' Umukino urarangiye

Umukino wa gicuti wa APR FC na Power Dynamos urangiye Ikipe y'Ingabo z'Igihugu itsinze iyo muri Zambia ibitego 2-0.

APR FC izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League, izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 19 Kanama 2025, ihura na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium, saa Moya z'Ijoro.

17:00

90+5' APR FC iri gusatira

APR FC iri gushaka igitego cy'agashinguracumu, isatira cyane Power Dynamos.

16:56

90+2' APR FC iri kurinda ibyagezweho

Abakinnyi ba APR FC bari gukina bagerageza kwima umupira aba Power Dynamos kugira ngo umukino urangire batayibonyemo igitego.

16:54

90' Iminota y'inyongera

Iminota 90 y'umukino irarangiye, hongerwaho itandatu.

16:53

89' APR FC ihawe ikarita y'umuhondo

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, yeretswe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino.

16:52

86' Power Dynamos ihushije igitego

Rutahizamu wa Power Dynamos, Chifundo Phiri, nyuma yo gutera umupira ugakubita umutambiko w'izamu ateye irindi shoti rinyura gato hejuru y'izamu rya APR FC.

16:49

84' Ishimwe Pierre aryamye hasi

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa Power Dynamos.

16:48

82' Power Dynamos irasimbuje

Lawrence Malenga, Linos Makwaza na Aaron Katebe ba Power Dynamos bahaye umwanya Samuel Ayodeji, Jasphat Lilanda na Salulani Phiri.

16:43

80' Umukino watuje

Mu gihe APR FC iyoboye umukino, iri kugerageza kugumana umupira no kwirinda ko Power Dynamos yayinjirana mu rubuga rw'amahina rwayo ikaba yayishyura.

16:41

76' Power Dynamos ihushije uburyo bwiza

Ronel Manyanga ahereje umupira mugenzi we Rama Joseph Mugisha, atera mu izamu ariko ntiyawuhamya neza ujya hanze yaryo.

16:39

74' APR FC irasimbuje

APR FC ikoze impinduka ikura mu kibuga Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco na Niyomugabo Claude, ishyiramo Niyibizi Ramadhan, Richmond Lampety na Bugingo Hakim.

16:37

71' Power Dynamos irasimbuje

Eddy Ismael na John Soko ba Power Dynamos basimbuwe na Ronel Manyanga na Kapembwa Musonda.

16:35

69' Umukinnyi wa Power Dynamos ari kuvurwa

Rutahizamu wa Power Dynamos, Brian Masanyinga, agonganye na Ishimwe Pierre ahita ajyanwa hanze kwitabwaho n'abaganga.

16:32

68' Gusatira kwa APR FC

Mugisha Gilbert ashatse kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko myugariro Kondwani wari umutegereje ashyira umupira muri koruneri.

Ni koruneri ahannye igera ku mutwe wa William Tongui ariko umupira unyura hejuru y'izamu gato.

16:30

66' APR FC iracyafite inyota y'ibitego

APR FC ikomeje gusatira ishaka ibindi bitego.

16:29

62' Gusimbuza

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ikoze impinduka nyinshi, ikuramo Nshimiyimana Yunusu, Omborenga Fitina, Ngabonziza Pacifique, Hakim Kiwanuka, Mamadou Sy na Djibril Ouattara basimbuwe na Aliou Souane, Byiringiro Gilbert, Lamine Bah, Denis Omedi, Mugisha Gilbert na Togui William.

16:26

60' Gusimbuza

Umutoza wa Power Dynamos, Mukuka Mutapa, akuyemo Innocent Kashita na Austin Muwowo hajyamo Titus Chansa na Vhifundo Mphansi.

16:22

58' Abafana ba APR FC mu bicu

Abakunzi ba APR FC bayoboye umukino ku bitego 2-0, bahagurutse bari gufasha ikipe yabo gushimangira intsinzi.

16:21

56' Power Dynamos ihushije igitego

Makwaza wa Power Dynamos ukina mu kibuga hagati, ateye ishoti mu izamu rya APR ariko rigarurwa n'urukuta rw'ubwugarizi.

16:17

52' Igitego cya kabiri cya APR FC

APR FC itsinze igitego cya kabiri cyinjijwe na Djibril Ouattara nyuma yo kureba neza uguhagarara nabi k'umunyezamu wa Power Dynamos.

16:14

49' Igitego cya APR FC

Rutahizamu Djibril Ouattara wa APR FC atsinze igitego cya mbere ku mupira aherejwe na Ruboneka Jean Bosco.

16:09

46' Igice cya kabiri kiratangiye

Linos Makwaza Jr wa Power Dynamos ni we utangije umupira mu gice cya kabiri.

16:06

Igice cya kabiri kigiye gutangira

Amakipe yombi avuye kumva inama z'abatoza, abakinnyi babanje hanze ku mpande zombi na bo basoza kwishyushya bitegura gutangira igice cya kabiri.

15:59

Power Dynamos FC yageze mu Rwanda idafite abakinnyi batanu

Iyi kipe yo muri Zambia iri gukina na APR FC, ntifite abakinnyi batanu bari mu Ikipe y'Igihugu ya Zambia iri mu irushanwa rya CHAN muri Kenya.

Abo ni umunyezamu Willard Mwanza, myugariro Dominic Chanda n'abakinnyi batatu bo hagati ari bo Owen Tembo, Frederick Mulambia na Prince Mumba.

15:58

Itsinda rya Sherrie Silver Foundation ryasusurukije abafana

Abana bo mu itsinda rya Sherrie Silver Foundation bari gususurutsa abafana ba APR FC mu ndirimbo zabo zirimo "Uzagaruka", "Je Mappelle" na "Mama", ndetse babyina indirimbo zirimo "Comment Ça Va" ya Diamond Platnumz.

15:50

Igice cya mbere kirarangiye

Igice cya mbere cy'umukino wa gicuti uri guhuza APR FC na Power Dynamos kirangiye nta kipe irabona igitego.

15:50

45' Umunota umwe w'inyongera

Iminota 45 y'igice cya mbere irarangiye, umusifuzi wa Kane, Umutoni Aline, yongeraho umunota umwe.

15:49

44' APR FC ihushije uburyo

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara ahereje umupira Hakim Kiwanuka wari mu rubuga rw'amahina, awuteye n'umutwe ujya hejuru y'izamu.

15:46

41' Koruneri ya APR FC

Myugariro wa APR FC, Niyigena Clement, ateye coup-franc ikora ku mukinnyi wa Power Dynamos, umupira ujya muri koruneri.

15:42

38' Nta kidasanzwe amakipe yombi ari gukina

Yaba APR FC cyangwa Power Dynamos, zombi ziri gukina umukino wo mu kibuga hagati urimo gutakaza imipira cyane n'amakosa menshi.

15:40

34' Coup franc ya Power Dynamos

Muwowo wa Power Dynamos ahannye ikosa kuri coup franc ahereza umupira mugenze we Brian Masanyinga, uteye ishoti rikomeye rinyura iruhande rw'izamu rya APR FC gato.

15:37

32' Ishimwe Pierre atabaye APR FC

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, akuyemo umupira wari utewe na Austin Muwowo awohereza muri koruneri.

15:35

30' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Hakim Kiwanuka wa APR FC yirukankanye umupira awugeza mu rubuga rw'amahina, asigara arebana n'umunyezamu wa Power Dynamos, Lawrence Mulenga, wahise ukuramo ishoti yari ateye mu izamu rye, atabara ikipe ye.

15:32

27' APR FC iri gupfusha ubusa amahirwe

APR FC iri kubona imipira myinshi hafi y'izamu ariko abakinnyi bayo bari guhuzagurika cyane bakananirwa kuyibyaza umusaruro.

15:30

25' APR FC ihushije igitego

Ruboneka Jean Claude ateranye igihunga ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka, awushyira hejuru y'izamu.

15:27

22' APR FC irarokotse

Niyomugabo Claude akoreye ikosa Eddy Ismael wa Power Dynamos hafi y'urubuga rw'amahina, umusifuzi atanga ikosa rihanwe na Austin Muwowo wari uteretse umupira mu izamu ariko umunyezamu Ishimwe Pierre aratabara.

15:23

19' Coup-franc ya APR FC

Dauda Youssif akorewe ikosa mu kibuga hagati, umusifuzi atanga uburenganzira bwo kurihana.

15:19

15' APR FC iri gusatira cyane

Abakinnyi ba APR FC bifashishije abakinnyi bo mu mpande, bari kugerageza gusatira binjira mu rubuga rw'amahina, ariko bakabura uburyo bwo gutera mu izamu.

15:17

12' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Rutahizamu wa APR FC, Mamadou Sy, aherejwe umupira ari mu rubuga rw'amahina ananirwa gutera mu izamu arebana n'umunyezamu wa Power Dynamos.

15:15

10' Coup-franc ya APR FC

Ruboneka Jean Bosco akorewe ikosa na myugariro wa Power Dynamos, Kondwani Chiboni, umusifuzi atanga coup-franc itewe n'uyu mukinnyi wa APR FC ariko ntiyagira icyo itanga.

15:12

7' Power Dynamos ihushije igitego

Rutahizamu wa Power Dynamos, Eddy Ismael, aherejwe umupira ari imbere y'izamu ananirwa kuwufunga ngo awutereke mu rucundura.

15:09

4' Koruneri ya Power Dynamos

Power Dynamos ibonye koruneri iturutse ku mupira warengejwe na Fitina Omborenga, iterwa na Austin Muwowo awushyira hanze y'izamu.

15:07

3' Umukino utangiye utihuta

Amakipe yombi yatangiranye imbaraga nke ndetse, umupira ukaba uri kurenga cyane.

15:04

1' Umukino uratangiye

Hakim Kiwanuka wa APR FC ni we uteye umupira wa mbere hatangizwa umukino wayo na Power Dynamos.

15:03

Abasifuzi bagiye kuyobora umukino

Umukino wa APR FC na Power Dynamos ugiye kuyoborwa na Abdoulkarim Twagirumukiza nk’umusifuzi wo hagati.

Yungirijwe na Didier Ishimwe na Said Ndayisaba.

Umusifuzi wa kane ni Aline Umutoni mu gihe Komiseri w’umukino ari Kamanzi Emery.

14:59

Amakipe yombi asohotse mu rwambariro

Mu gihe umukino uri hafi gutangira, abakinnyi b'amakipe yombi n'abasifuzi basohotse mu rwambariro.

14:55

Umurindi w'abafana ba APR FC wiyongereye

Nubwo abafana ba APR FC ari bake ugereranyije n'abajya muri Stade Amahoro, bari kuririmba indirimbo zitandukanye z'ikipe babifashijwemo n'umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Crush.

14:47

Amafoto ya APR FC yishyushya

Abakinnyi ba APR FC na bo bamaze kwishyushya bitegura guhangana na Power Dynamos

14:36

Amafoto ya Power Dynamos FC yishyushya

Abakinnyi ba Power Dynamos ni bo bageze mu kibuga mbere batangira kwishyushya.

14:32

Ingengabihe y'imikino y'irushanwa ry'Inkera y'Abahizi

Inkera y'Abahizi ni irushanwa rya gicuti ryateguwe n'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu mu rwego rwo kwitegura neza umwaka w'imikino wa 2025/26, irihereye ku mukino wa Power Dynamos.

Andi makipe azakina iri rushanwa ni Vipers yo muri Uganda, AZAM yo muri Tanzania, AS Kigali na Police FC yo mu Rwanda.

Uko indi mikino izakinwa:

Tariki ya 17 Kanama

APR FC vs Power Dynamos (Stade Amahoro - 15:00)

Tariki ya 19 Kanama

AZAM FC vs Police FC (Kigali Pelé Stadium - 16:00)
APR FC vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium - 19:00)

Tariki ya 21 Kanama

AZAM FC vs AS Kigali (Kigali Pelé Stadium - 16:00)
APR FC vs Police FC (Kigali Pelé Stadium - 19:00)

Tariki ya 24 Kanama

Police FC vs AS Kigali (Strade Amahoro - 15:00)
APR FC vs AZAM FC (Stade Amahoro - 18:00)

Tariki ya 29 Kanama

AZAM FC vs Vipers FC (Kigali Pelé Stadium - 18:00)

14:23

Abakinnyi APR FC igiye kubanza mu kibuga

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yahisemo kubanza mu kibuga abarimo:

30. Ishimwe Pierre
13. Niyigena Clement
28. Nshimiyimana Yunussu
29. Omborenga Fitina
3. Niyomugabo Claude (C)
25. Dauda Yussif Seidu
20. Ngabonziza Pacifique
27. Ruboneka Jean Bosco
10. Djibril Oauttara Cheick
7. Kiwanuka Hakim
9. Mamadou Sy

14:20

Abakinnyi Power Dynamos igiye kubanza mu kibuga

Umutoza wa Power Dynamos, Oswald Mukuka Mutapa, yahisemo gukoresha:

1. Mulenga Lawrence
14. Katebe Aaron
2. Jackson Mulambia
4. Kondwani Chiboni
5. Daniel Adoko
6. Linos Makwaza Jr
10. Austin Muwowo
13. Eddy Ismael Ankobo
15. John Soko
20. Brian Masanyinga
39. Innocent Kashita

14:17

Abafana bamwe barareba umukino ku buntu

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa WhatsApp rw'abayobozi b'abafana ba APR FC mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, buvuga ko abafana bava mu ntara bagombaga gushaka uko bagera kuri Stade Amahoro, ubundi bakinjirira ubuntu.

Ni ko bimeze kandi ko ku bafana bo mu Mujyi wa Kigali badashobora kugura amatike, ariko bakabanza kwiyandikisha ku bayobozi b'ama-fan clubs.

14:14

Amakipe yombi yatangiye kwishyushya

Abakinnyi ba APR FC n'aba Power Dynamos bageze mu kibuga batangira kwishyushya mbere yo gutangira umukino.

14:11

Abafana ba APR FC bakomeje kugera kuri Stade Amahoro


Mu gihe habura igihe kitageze ku isaha ngo APR FC icakirane na Power Dynamos FC, abafana si benshi muri Stade Amahoro.

Gusa ku marembo hari abafana batari bake.

13:59

APR FC igiye kwakira umukino mpuzamahanga wa gicuti nyuma y'imyaka umunani


APR FC yaherukaga gutegura umukino mpuzamahanga wa gicuti yitegura umwaka mushya w’imikino mu 2017, aho icyo gihe yanganyije na KCCA yo muri Uganda igitego 1-1 i Kigali.

Mu 2024, yitabiriye Simba Day i Dar es Salaam, itsindwa na Simba SC ibitego 2-0.

Muri uyu mwaka, ugiye kuba umukino wa karindwi wa gicuti ikinnye yitagura umwaka w'imikino mushya.

Mu mikino itandatu iheruka, APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 4-1, inganya na Gorilla FC inshuro ebyiri ku bitego 2-2 na 1-1, inyagira Intare FC ibitego 4-0, itsindwa na Police FC ibitego 2-1 mu gihe umukino iheruka ari uwo yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0.

13:58

APR FC yageze kuri Stade Amahoro

Abakinnyi n'abatoza ba APR FC bageze kuri Stade Amahoro aho bakinira na Power Dynamos FC.

13:52

Uko gahunda ziteganyijwe ku "Munsi w'Inkera y'Abahizi"

Amarembo ya Stade Amahoro yafunguwe saa Tanu z'amanywa, abafana bahabwa ikaze n'aba-Djs batangiye gucuranga saa Saba.

Harakurikiraho umuhanzi akaba n'umwe mu bamenyereye gukoresha imbuga nkoranyambaga, Super Manager, asusurutse abafana kuva saa Saba n'Igice kugeza saa Saba n'iminota 40.

Kuva saa Saba n'iminota 45 kugeza saa Munani n'Igice harerekanwa abakinnyi APR FC izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2025/26, ndetse amakipe yombi ahite atangira kwishyushya.

Nyuma yo kwishyushya harakurikiraho imbyino z'abana bo mu itsinda rya Sherrie Silver Foundation, rikurikirwa n'umukino wo kuri uyu munsi utangira saa Cyenda.

13:38

Power Dynamos FC yageze kuri Stade Amahoro

Mu gihe habura isaha imwe n'igice ngo Power Dynamos ihure na APR FC, abakinnyi bayo bamaze kugera kuri Stade Amahoro ndetse bari gusura ikibuga bagiye gukiniraho ku nshuro ya mbere.

13:26

Ikaze muri Stade Amahoro

IGIHE ibahaye ikaze muri Stade Amahoro ahagiye kubera ibirori bitangiza Icyumweru cy'Inkera y'Abahizi kibimburirwa n'umukino mpuzamahanga wa gicuti uhuza APR FC na Power Dynamos FC yo muri Zambia.

Uyu mukino uratangira saa Cyenda zuzuye.

Ni mu gihe mbere yaho habanza ibirori birimo kwereka abakunzi ba APR FC abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2025/26.