APR FC vs Azam FC

APR FC 0-2 Azam FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier & Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Kasiro Claude & Umwari Sandrine

20:37

Amafoto y'amakipe yitwaye neza mu irushanwa ry'Inkera y'Abahizi ari guhabwa ibihembo

20:18

Ndoli Jean Claude ni we wazanye igikombe cyahatanirwaga

Ndoli Jean Claude wabaye umunyezamu ukomeye muri APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, ni we winjiranye igikombe cy'Inkera y'Abahizi.

20:14

Police FC yegukanye rushanwa ry'Inkera y'Abahizi

Police FC yinjije ibitego byinshi muri iri rushanwa ni yo yegukanye Igikombe cy'Inkera y'Abahizi ihabwa miliyoni 5 Frw, mu gihe Azam FC yo muri Tanzania yayikurikiye yahawe miliyoni 2 Frw.

AS Kigali yabaye iya gatatu na APR FC yabaye iya nyuma mu irushanwa yiteguriye zatashye amara masa.

20:12

AMASHUSHO: Reba ibyaranze umukino APR FC yatsinzwemo na Azam FC

20:08

90+5' Umukino urarangiye

Umukino wahuzaga APR FC na Azam FC urangiye Ikipe y'Ingabo itsinzwe ibitego 2-0.

20:07

90+3' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Djibril Ouattara ahawe umupira na Mugisha Gilbert, agiye gutera mu izamu myugariro wa Azam FC, Landry, awumukura ku kirenge.

20:04

90+1' Umukino uhagaze gato

Umunyezamu wa Azam FC, Zuberi Foba, agonganye na Djibril Ouattara aryama hasi, asaba ubufasha.

20:03

90' Iminota y'inyongera

Iminota 90 y'umukino irarangiye hongerwaho indi itanu.

20:02

89' Azam FC igerageje uburyo bw'igitego

James Akaminko wa Azam FC atereye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko rijya hejuru y'izamu rya APR FC.

20:01

Amafoto arivugira

19:59

86' Koruneri ya Azam FC

Abakinnyi ba Azam FC bari bazamukanye umupira bashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina, Alioum Souane arawubatanga awushyira muri koruneri.

19:57

85' Azam FC iri kwirinda kwishyurwa

Abakinnyi ba Azam FC bari gukina bacunganwa n'izamu ryabo birinda ko abakinnyi ba APR FC babishyura.

19:54

82' Coup-franc ya Azam FC

Lamine Bah akoreye ikosa Zidane Sereri, umusifuzi atanga Coup-franc.

19:52

81' Azam FC ikoze impinduka

Azam FC ikuye mu kibuga Tepsie Evence ishyiramo Achraf Shabani.

19:48

80' APR irasimbuje

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, akoze impinduka mu kibuga akuramo Memel Dao ashyiramo Lamine Bah.

19:47

74' APR FCirashaka kwishyura

APR FC iri gukinira hafi y'urubuga rw'amahina rwa Azam FC ishaka kwishyura ibitego yatsinzwe.

19:45

72' Djibril Ouattara ahushije igitego

Fitina Omborenga wa APR FC yohereje umupira mu rubuga rw'amahina usanga Djibril Ouattara ahagaze neza, atereka mu izamu, ariko ku bw'amahirwe make ntiwajya mu rucundura.

19:42

70' APR FC ikoze impinduka

APR FC ikuye mu kibuga Mamadou Sy na William Togui, ishyiramo Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka.

19:39

66' APR FC ihushije igitego

Mamadou Sy wa APR FC aherejwe umupira na Alioum Souane, ahusha igitego arebana n'izamu, atera umupira hanze yaryo.

19:37

65' Imikinire ya APR FC iri hasi

Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, abakinnyi ba APR FC bari gukina bahuzagurika cyane.

Ni gake umukinnyi wayo atanga umupira kuri mugenzi we ukamugeraho neza. Ikindi kandi imipira myinshi iri kugerageza kwambura abakinnyi ba Azam FC iri kuvamo amakosa adakenewe.

19:32

60' Aba-Rayons baranezerewe

Uko Azam FC yongera umubare w'ibitego, ni ko bake mu bafana ba Rayon Sports bari muri Stade Amahoro bongera umudiho.

19:30

58' APR FC ihawe ikarita y'umuhondo

Nshimiyimana Yunusu ukoze umupira n'akaboko yeretswe ikarita y'umuhondo.

19:28

54' Azam FC ikoze impinduka

Azam FC ikuye mu kibuga Cheickna Diakite wavunitse ishyiramo Doudou Pape.

19:26

54' Igitego cya kabiri cya Azam FC

Yahya Zaydi atsinze igitego cya kabiri cya Azam FC.

19:23

50' Umukinnyi wa Azam ari kuvurwa

Rutahizamu wa Azam Cheickna Diakite wakiniwe nabi na Nshimiyimana Yunussu wa APR FC ari kwitabwaho n'abaganga.

19:20

48' Koruneri ya APR FC

Ruboneka Jean Bosco ateye koruneri ya APR FC, Niyomugabo Claude ashyize ku mutwe yohereza umupira hanze.

19:17

46' Gusimbuza

Sadio Kanoute wa Azam FC, asimbuye Nuhsin Malima.

19:16

Amakipe asohotse mu rwambariro

Abakinnyi ba APR FC na Azam FC basohotse mu rwambariro bitegura gukina igice cya kabiri.

19:15

APR FC yamuritse imyambaro y'abafana

APR FC yamuritse imyambaro itata y'abafana harimo iyo kwambara ku mikino yo yakiriye, iyo yakiriwe ndetse n'uwa gatatu.

19:10

APR FC iri kwerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2025/26

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu iri kwerekana abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w'imikino mbere yo kwerekana ku mugaragaro imyambaro mishya y'abafana.

19:05

APR FC na Azam Group byongereye amasezerano y'imikoranire

APR FC yongereye amasezerano y’umwaka na Azam Group, aho Ikipe y’Ingabo izajya yambara uru ruganda ku kuboko, ku myambaro izakoresha mu mwaka utaha w’imikino.

18:58

45+4' Igice cya mbere kirarangiye

Igice cya mbere cy'umukino kirangiye Azam FC yo muri Tanzania yatsinze APR FC igitego 1-0.

18:56

45+2' Igitego cya Azam FC

Umunyezamu Ishimwe Pierre akoze amakosa, ahita atsindwa igitego na rutahizamu wa Azam FC, Zidane Sereri.

Ni ku mupira uyu munyezamu ahawe na myugariro Aliou Souane, atinda kuwugeraho, barawumutanga.

18:54

45' Iminota y'inyongera

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye hongerwaho ine.

18:52

42' APR ibonye ikarita y'umuhondo

Ruboneka Jean Bosco wa APR FC ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Nathan Chilambo.

18:49

40' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa umunyezamu wa Azam FC, Zuberi Foba wagonganye n'umukinnyi wa APR FC.

18:46

36' Coup-franc ya Azam FC

Myugariro wa APR FC, Aliou Souane, ashyize hasi Nathan Chilambo wa Azam FC, hatangwa coup-franc.

18:44

34' APR FC yari igerageje gushaka igitego

Mamadou Sy azamukanye umupira, ashatse kuwucomekera Djibril Ouattara wari ugeze mu rubuga rw'amahina, umubana muremure.

18:42

32' Abafana ni bake muri Stade Amahoro

Abafana ba APR FC ntibagaragaje ubwitabire buhagije nk'uko byari byitezwe kuri uyu mukino uyitegurira kuzakina irushanwa mpuzamahanga rya CAF Champions League.

18:40

30' Coup-franc ya APR FC

Niyomugabo Claude ateye coup-franc habura uyikoraho ngo ashyire umupira mu rucundura, Yahya Zaid ahita yohereza umupira imbere akiza izamu.

18:37

27' Umukino wakonje

Amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, akora amakosa menshi arimo no kurenza umupira cyane.

18:34

24' APR FC ihushije penaliti

Djibril Ouattara wa APR FC ateye penaliti umunyezamu wa Azam, Zuberi Foba, ayikuramo

18:33

23' Ikarita y'umuhondo ihawe Azam

Landry Zouzou wa Azam FC ahawe ikarita y'umuhondo kubera kubangamira umukinnyi wa APR FC ugiye gutera penaliti.

18:31

21' Penaliti ya APR FC

William Togui wa APR FC ashyizwe hasi mu rubuga rw'amahina na Yoro Diaby wa Azam FC hatangwa penaliti.

18:27

18' APR FC igerageje gushaka igitego

Ruboneka Jean Bosco ukina mu kibuga hagati muri APR FC, ateye ishoti rikomeye mu izamu ariko ku bw'amahirwe make rica hejuru.

18:24

15' Uburyo bwa APR FC

Memel Dao wa APR FC ateye koruneri inyura hafo gato y'izamu, habura mugenzi we ukora ku mupira ngo awushyire mu izamu.

18:23

12' Bwa mbere mu Rwanda hakoreshejwe itegeko rihana abanyezamu batinza umukino

Umunyezamu wa Azam FC, Zubeli Foba, atindanye umupira amasegonda umunani, umusifuzi Kayitare David atanga koruneri nk'uko biherutse kuvugururwa mu mategeko mashya agenga imisifurire.

18:21

10' Azam FC ihushije uburyo bw'igitego

Myugariro wa APR FC, Niyomugabo Claude, atanze umupira nabi ari mu rubuga rw'amahina rwe, awuha Nathan Chilambo wa Azam, gusa na we ananirwa kohereza mu rucundura, ahubwo arawurenza.

18:18

9' Koruneri ya APR FC

Memel Dao wa APR FC ateye koruneri gusa umunyezamu wa Azam FC, Zubeli Foba, ahita afata umupira neza arawukomeza.

18:17

6' Djibril Ouattara yaraririye

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, yari agiye gusiga ba myugariro ba Azam ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye.

18:14

3' Coup-franc ya APR FC

Djibril Ouattara wari ushatse kwinjira mu rubuga rw'amahine yari yacunzwe neza na myugariro wa Azam FC, Fuentes Mendoza, ahita amushyira hasi.

18:11

Abakinnyi Azam FC yabanje mu kibuga

Zuberi Foba
Nathan Chilambo
Landry Zouzou
Yoro Diaby
Fuentes Mendoza
Yahya Zayd C
Tepsie Evance
James Akaminko
Zidane Sereri
Muhsin Malima
Cheickna Diakite

18:08

1' Umukino uratangiye

APR FC na Azam FC zitangiye guhangana mu mukino usoza "Inkera y'Abahizi".

18:05

Abakinyi APR FC igiye kubanza mu kibuga

Ishimwe Pierre
Alium Souane
Nshimiyimana Yunusu
Omborenga Fitina
Niyomugabo Claude
Ruboneka Jean Bosco
Memel Dao
Djibril Ouattara
Mamadou Sy
Togui William
Ssekiganda Ronald

17:58

Amakipe yitabiriye irushanwa ari gushimirwa

Ubuyobozi bwa APR FC buri gutanga amashimwe ku bayobozi b'amakipe yitabiriye irushanwa ry'Inkera y'Abahizi.

Ibi bihembo byazanywe n'abakobwa bo mu Itsinda rya Mäckenzie byahawe abayobozi ba AS Kigali, Azam FC, Police FC ndetse n'abaterankunga bafashije APR FC mu gikorwa cy'Inkera y'Abahizi.

17:54

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, ari gushimira abitabiriye irushanwa

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yashimiye buri wese wagize uruhare muri iri rushanwa harimo amakipe, abafana n'abandi bose, ababwira ko nibakomeza ubufatanye bizatanga iterambere ryiza mu mupira w'amaguru.

Ati "Kuza kwanyu kugaragaza ubufatanye dufitanye mu kuzamura impano z'umupira w'amaguru. Ndashimira amakipe yitabiriye irushanwa, uruzinduko rwanyu rwahaye agaciro gakomeye irushanwa n'umwuka mwiza."

"Abakunzi n'abafana bacu ndabashimira ubufatanye bwanyu kandi ni bwo buzadufasha kugera ku ntego zacu."

17:46

Dj Crush ari gususurutsa abafana

Mu gihe amakipe yombi yasubiye mu rwambariro, umuhanga mu kuvanga imiziki, Dj Crush, ari gucurangira abafana bari muri Stade Amahoro indirimbo ziganjemo iza APR FC.

17:45

Police FC yiyongereye amahirwe yo kwegukana irushanwa

Police FC yatsinze AS Kigali kuri penaliti 5-3 nyuma y'uko amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe y'umukino wabanje kubera muri Stade Amahoro.

Azam FC nitsindwa na APR FC, Ikipe ya Polisi y'u Rwanda iregukana igikombe.

Ni mu gihe iyi kipe yo muri Tanzania nitsinda, harebwa umubare w'ibitego.

17:31

Amakipe yombi yatangiye kwishyushya

Azam FC na APR FC zigiye gukina umukino wa gicuti mu irushanwa ry'Inkera y'Abahizi zatangiye kwishyushya.

17:19

Amafoto: Uburyo abakinnyi ba APR FC na Azam FC bageze kuri Stade Amahoro

17:16

Ikaze muri Stade Amahoro


Umugoroba mwiza! IGIHE ibahaye ikaze muri Stade Amahoro i Remera, ahagiye kubera umukino uhuza APR FC na Azam FC, usoza irushanwa ryiswe "Inkera y'Abahizi" ryateguwe n'iyi Kipe y'Ingabo z'Igihugu.

Umukino uratangira saa Kumi n'Ebyiri zuzuye.