Rayon Sports vs AS Kigali

Rayon Sports 0-2 AS Kigali

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umwari Sandrine

17:22

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona

17:12

Aba-Rayons barababaye

Abafana ba Rayon Sports bacitse intege nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ndetse ubwo bari bamaze kwinjizwa igitego cya kabiri, benshi muri bo bahise basohoka muri Stade.

17:00

Rayon Sports itsinzwe umukino wa kabiri wikurikiranya


AS Kigali itsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino w'Umunsi wa Munani wa Shampiyona waberaga kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru.

Ni umukino wa kabiri wikurikiranya Gikundiro itsinzwe muri Shampiyona, nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 3-0.

AS Kigali igize amanota umunani ku mwanya wa 11 mu gihe Rayon Sports igumanye amanota 13 ku mwanya wa kane.

Undi mukino wabaye kuri iki Cyumweru warangiye AS Muhanga itsindiye Mukura VS i Huye ibitego 2-1.

16:57

Umukino urarangiye

16:57

90+5' Gusimbuza

Niyomugisha Eny asimbuye Franklin Onyeabor ku ruhande rwa AS Kigali.

16:56

90+4' Umukino uhagaze gato

Myugariro Franklin Onyeabor utanze Ndikumana Asman umupira wari uje mu kirere, ahise aryama hasi agaragaza ko yababaye.

16:53

90+1' Ikarita y'umuhondo

Iyabivuze Osee ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutera umupira kandi basifuye, ibifatwa nko gutinza umukino.

16:52

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Umutoni Aline, yerekanye iminota ine y'inyongera.

Ni yo isigaye ngo Rayon Sports yisubize ikuzo itsinda ibitego bibiri cyangwa bitatu.

16:51

89' Gusimbuza

Iradukunda Pascal asimbuye Harerimana Abdelaziz na we wari wasimbuye ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:49

87' AS Kigali yirangayeho

AS Kigali ikoze contre-attaque ishaka igitego cya gatatu, Rudasingwa Prince washoboraga gukinana na bagenzi be, akaraga umupira ugiye ku ruhande rw'izamu rya Rayon Sports.

16:47

85' Abafana benshi ba Rayon Sports baratashye


Benshi mu bafana ba Rayon Sports bari kuri Kigali Pele Stadium basohotse muri stade nyuma y'uko AS Kigali itsinze igitego cya kabiri.

16:46

84' Igitego cya kabiri cya AS Kigali

Dushimimana Olivier 'Muzungu' atsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali.

Rayon Sports 0-2 AS Kigali.

16:46

83' AS Kigali ihushije uburyo bwiza

Dushimimana Olivier yanze kwiterera mu izamu, aha Iyabivuze Osee ugowe no gushyira umupira mu izamu ryambaye ubusa, uhita urenzwa na myugariro wa Rayon Sports.

16:42

80' AS Kigali irarokotse

AS Kigali yari yitsinze ariko umunyezamu Kanuma Pascal arasimbuka, ashyira umupira muri koruneri.

16:41

80' Umukino winjiye mu minota 10 ya nyuma

16:38

77' Gusimbuza

Adama Bagayogo asimbuwe na Ndikumana Asman ku ruhande rwa Rayon Sports.

Asman yari amaze amezi abiri adakina kubera imvune y'ukuboko.

16:33

72' Gusatira kwa AS Kigali

Iyabivuze Osee yinjiranye umupira, agaruka hagati inyuma y'urubuga rw'amahina, atera umupira ukoze kuri myugariro wa Rayon Sports ujya muri koruneri.

16:31

69' Igitego cya AS Kigali

Nshimiyimana Tharcisse afunguye amazamu i Nyamirambo, ku ruhande rwa AS Kigali, ku mupira atereye inyuma y'urubuga rw'amahina nyuma yo guherezwa na Ntirushwa Aime kuri coup-franc.

16:30

68' Ikarita y'umuhondo

Ndayishimiye Richard ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Rudasingwa Prince inyuma y'urubuga rw'amahina mu ruhande.

16:28

66' Coup-franc ya Rayon Sports

Ntirushwa Aime akiniye nabi Bassane hafi y'urubuga rw'amahina mu ruhande, umupira utewe na Sindi Paul Jesus ukorwaho n'umunyezamu ujya muri koruneri.

16:27

65' Gusatira kwa AS Kigali

Benedata Janvier ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, usanga Nshimiyimana Tharcisse uwushyizeho umutwe, ujya hejuru y'izamu.

16:25

63' Coup-franc ya Rayon Sports

Franklin Onyeabor akiniye nabi Adama Bagayogo hagati mu kibuga cya AS Kigali.

Ikosa rihanwe na Emery Bayisenge, umupira ujya hejuru y'izamu.

16:20

58' Gusimbuza

Harerimana Abdelaziz asimbuye Habimana Yves ku ruhande rwa Rayon Sports.

16:19

58' Ikarita y'umuhondo

Nshimiyimana Tharcisse ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Aziz Bassane mu kibuga hagati.

16:18

57' Umukino wahagaze gato

Umukino wabaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa myugariro Franklin Onyeabor wa AS Kigali.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports iritegura gusimbuza.

16:17

55' Rayon Sports yirangayeho

Aziz Bassane ahinduye umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Habimana Yves azamuka mu kirere ashaka kuwutsindisha umutwe ariko ntiyawugeraho.

Rayon Sports ikomeje gusatira ishaka igitego.

16:12

50' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Adama Bagayogo ahushije uburyo bwiza ku mupira wari ucitse Benedata Janvier, arobye umunyezamu Niyonkuru, umupira uramutenguha ujya hejuru gato.

16:08

47' Uburyo bwa Rayon Sports

Aziz Bassane atesheje umupira Ntirushwa Aime, ufatwa na Adama Bagayogo uteye ishoti rikomeye rijya ku ruhande rw'izamu rya AS Kigali.

16:06

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Rayon Sports yatangiranye umupira mu gice cya kabiri, Ishimwe Fiston asubiza inyuma kuri bagenzi be.

16:05

Gusimbuza

Tuyisenge Arsene asimbuwe na Dushimimana Olivier 'Muzungu' ku ruhande rwa AS Kigali.

16:03

Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali ushobora gutsindwa n'abasimbura


Igice cya mbere cy'umukino uri guhuza Rayon Sports na AS Kigali cyarangiye nta kipe ibonye igitego ndetse nta n'iyagaragaje ko ifite inyota yo kukibona.

Rayon Sports yagerageje gusatira ariko ubusatirizi bwayo burimo Bassane, Habimana Yves na Adama Bagayogo ntacyo bwakoze imbere y'ubwugarizi bwa AS Kigali burimo Onyeabor Franklin na Isaac Eze.

AS Kigali na yo yagowe no kugeza imipira imbere kuko iri gukinira cyane hagati.

Mu basimbura bategerejweho guhindura umukino harimo Dushimimana Olivier na Kabanda Serge ku ruhande rwa AS Kigali, Harerimana Abdelaziz na Ndikumana Asman ukumbuwe ku ruhande rwa Rayon Sports.

15:56

AS Muhanga iyoboye umukino uri kuyihuza na Mukura VS

I Huye kuri Stade Kamena, igice cya mbere cyarangiye Mukura VS yatsinzwe na AS Muhanga ibitego 2-1.

15:50

Igice cya mbere kirarangiye

Iminota 45 ibanza y'umukino w'Umunsi wa Munani wa Rwanda Premier League uri kubera kuri Kigali Pele Stadium, irangiye Rayon Sports inganya na AS Kigali ubusa ku busa.

15:47

44' Izuba ntiryoroheye abafana bari ahadatwikiriye

15:45

41' Uburyo bwa AS Kigali

Nshimiyimana Tharcisse agerageje ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira uca ku ruhande rw'izamu rya Rayon Sports.

15:42

38' Umuvuduko w'umukino wagabanyutse

15:39

35' Gusatira kwa Rayon Sports

Rayon Sports ihushije uburyo bwiza ku mupira utewe na Kabange n'umutwe nyuma yo guhindurwa na Sindi Paul Jesus, ujya hejuru y'izamu rya AS Kigali.

15:36

33' Uburyo bwa Rayon Sports

Adama Bagayogo agerageje ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira ufatwa neza n'umunyezamu Niyonkuru Kanuma Pascal.

15:36

Ku bindi bibuga

34' Mukura VS 1-2 AS Muhanga

15:29

26' Ubwo Bassane yitabwagaho n'abaganga

15:28

24' Uburyo bwa mbere bugana ku izamu ku makipe yombi


Umupira wa mbere ugana mu izamu ku ruhande rwa AS Kigali ni ishoti rikomeye ritewe na Rucogoza Eliassa, rifatwa neza na Mugisha Yves.

Rayon Sports ihise ikora contre-attaque, Tony Kitoga atera ishoti ryiza rinyuze ku ruhande.

15:25

21' Umukino uhagaze gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe hari kuvurwa Ndayishimiye Richard wababaye nyuma yo guhurira ku mupira na Nshimiyimana Tharcisse wa AS Kigali.

15:20

15' Bassane aryamye hanze y'ikibuga

Aziz Bassane yinjiranye umupira, Ndayishimiye Didier amurusha imbaraga amubuza kuwuhindura, arengana na wo hanze y'ikibuga aho ahise aryama.

Umusifuzi Ngabonziza wari hafi yabo yerekanye ko ari ugutereka imbere y'izamu rya AS Kigali.

Bassane ari kuvurirwa hanze n'abaganga ba Rayon Sports.

15:14

10' Amakipe yombi aracyishakisha

Muri iyi minota ya mbere, amakipe yombi ari gukinira cyane mu kibuga hagati ariko Rayon Sports ni yo iri gutindana umupira.



Nta kipe iratera umupira mu izamu.

15:12

8' Coup-franc ya AS Kigali

Nshimiyimana Emmanuel Kabange akiniye nabi Benedata Janvier, ikosa rihanwe na Ntirushwa, umupira usanga Benedata uwuhinduye ariko Rayon Sports yirwanaho.

15:10

6' Rayon Sports yari ikinnye neza

Sindi Paul Jesus acenze Ndayishimiye Didier amwinjirana mu rubuga rw'amahina, ahinduye umupira usubizwa inyuma n'umutwe wa Onyeabor mbere y'uko ufatwa na Ntirushwa Aime.

15:07

4' Coup-franc ya Rayon Sports

Franklin Onyeabor akiniye nabi Adama Bagayogo ahagana mu kibuga hagati.

Ikosa rihanwe na Tony Kitoga, umupira ukurwaho neza n'ubwugarizi bwa AS Kigali.

15:03

Umukino uratangiye

Umusifuzi Ngabonziza Jean Paul atangije umukino.

Umupira watangiranywe na AS Kigali, Rudasingwa Prince uri guhura n'ikipe yahozemo awusubiza inyuma kuri bagenzi be.

15:01

Abafana si benshi i Nyamirambo

14:51

Undi mukino urabera i Huye

Kuri iki Cyumweru hateganyijwe imikino ibiri gusa muri Rwanda Premier League, aho uretse uyu ugiye guhuza Rayon Sports na AS Kigali, hari undi uhuza Mukura VS na AS Muhanga kuri Stade Kamena.

14:50

Abakinnyi ba Rayon Sports n'aba AS Kigali bamaze kwishyushya mbere yo gutangira umukino

14:35

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga


Umutoza w'Agateganyo wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yahisemo kubanzamo:

Mugisha Yves
Yousou Diagne (C)
Sindi Paul Jesus
Tony Kitoga
Nshimiyimana Emmanuel
Ndayishimiye Richard
Ishimwe Fiston
Habimana Yves
Bayisenge Emery
Aziz Bassane
Adama Bagayogo

14:22

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga

Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shabani, yahisemo kubanzamo:

Niyonkuru Pascal
Ezeh
Onyeabor
Ndayishimiye
Benedata
Tharcisse
Ntirushwa
Iyabivuze
Tuyisenge
Rudasingwa

14:19

Rayon Sports igera kuri Kigali Pele Stadium

14:15

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium


IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pele, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa Munani wa Rwanda Premier League hagati ya Rayon Sports na AS Kigali.

Amakipe yombi ntiyitwaye neza ubushize, aho Rayon Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 3-0 naho AS Kigali inganya na Police FC nyuma yo kunyagirwa na Kiyovu Sports.

Umukino uratangira saa Cyenda.