APR FC vs Rayon Sports

APR FC 4-1 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura & Iradukunda Olivier

Amafoto

: Umwari Sandrine, Kwizera Herve & Cyubahiro Key

08:35

AMASHUSHO: Umva ibyaranze umukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports

08:34

AMASHUSHO: Agahinda k'Aba-Rayons nyuma yo gutsindwa na mukeba

08:33

AMASHUSHO: Chairman wa APR FC n'abafana bishimiye gutsinda Rayon Sports

21:44

Uko abakinnyi, abayobozi n'abafana ba APR FC bishimiye Igikombe cya Super Cup mu mafoto

21:42

Abakinnyi ba Rayon Sports bemeye gutsindwa

Nyuma y'umukino Kapiteni wa Rayon Sports, Serumogo Ali, yavuze ko we na bagenzi be bemeye gutsindwa na APR FC.

Ati "Twatsinzwe turushwa kuko APR FC yadutanze kwinjira mu mukino. Ntabwo ari ikibazo cy'abakinnyi benshi bashya kuko tumaze icyumweru turi kwitozanya na bo. Ibi ntabwo bikwiriye kuduca intege ahubwo tugiye kwitegura neza imikino itaha."

20:46

AMAFOTO: Mu gihe abafana ba Rayon Sports bari mu gahinda, aba APR FC babakinnye ku mubyimba

20:31

APR FC yegukanye FERWAFA Super Cup ya 2025 yihanije mukeba

APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 4-1, yegukana FERWAFA Super Cup ya 2025.

Igice cya mbere cyari cyarangiye ari ibitego 2-0 mu gihe ibindi bitatu bitatu byabonetse mu gice cya kabiri, birimo bibiri byo mu minota y'inyongera ku makipe yombi.

APR irahabwa miliyoni 20 Frw nk'uko bimeze kuri Rayon Sports y'Abagore yegukanye igikombe itsinze Indahangarwa WFC ibitego 4-0.

Rayon Sports FC na Indahangarwa WFC zatsinzwe, zombi ziratahana miliyoni 10 Frw.

20:28

Umukino urarangiye

20:27

90+5' Igitego cya kane cya APR FC

Ruboneka Bosco yinjiye mu rubuga rw'amahina acenga Kwizera Olivier agwa hasi, ahindura umupira mu rubuga rw'amahina utsindwa na Mamadou Sy.

APR FC 4-1 Rayon Sports.

20:26

90+5' Ubundi buryo bwa Rayon Sports

Habimana Yves ateye ishoti rikomeye mu izamu, Ishimwe Pierre arenza umupira izamu ujya muri koruneri.

20:25

90+3' Igitego cya Rayon Sports

Ndikumana Asman atsindiye Rayon Sports igitego ku mupira umusanze mu rubuga rw'amahina nyuma yo guhindurwa na Habimana Yves.

20:22

90' Iminota itanu y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Nshimiyimana Remy Victor, yerekanye iminota itanu y'inyongera.

APR FC iri gusatira ishaka igitego cya kane.



20:21

87' Uburyo bukomeye bwa Rayon Sports

Ishimwe Fiston ateye ishoti rikomeye, rishyirwa muri koruneri na Ishimwe Pierre.

APR FC ihise ikora contre-attaque, Kiwanuka agushwa ku murongo w'urubuga rw'amahina ariko Mamadou Sy akomezanya umupira, ananirwa kuroba umunyezamu.

20:18

86' Gusimbuza

Joachim Vigninou asimbujwe Iradukunda Pascal ku ruhande rwa Rayon Sports.

20:16

84' Ikarita y'umuhondo

Djibril Ouattara ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo kudunda umupira hasi kandi umusifuzi yasifuye.

Rutahizamu wa APR FC yeretse Nsabimana Celestin ko atishimiye ibyemezo bye.

20:16

83' Gusimbuza

Niyomugabo Claude wavunitse, asimbuwe na Bugingo Hakim ku ruhande rwa APR FC naho Hakim Kiwanuka asimbura Djibril Ouattara.

20:13

81' Coup-franc nziza ya Rayon Sports


Niyigena Clement atambitse ukuboko ku ishoti ryari ritewe, hatangwa coup-franc inyuma gato y'urubuga rw'amahina.

Umupira utewe na Ndayishimiye Richard, ukurwamo na Ishimwe Pierre ujya hejuru y'izamu.

20:12

80' Abafana ba Rayon Sports mu gahinda

Abafana ba Rayon Sports bari mu gahinda nyuma yo gutsndwa ibitego bitatu nta n'icyizere cyo kubyishyura gihari.

20:12

79' Gusimbuza

Ishimwe Ganijuru Elie asimbuye Ben Aziz Dao naho Ishimwe Fiston asimbura Likau Faustin ku ruhande rwa Rayon Sports.

20:10

78' Uburyo bwa Rayon Sports

Joachim Vigninou agerageje ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina mu ruhande, umupira ujya hejuru gato y'izamu rya APR FC.

20:09

77' Ikarita y'umuhondo

Dauda Yussif ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Tony Kitoga hagati mu kibuga.

20:08

76' APR FC iracyasatira


Ronald Ssekiganda ateye ishoti ari inyuma y'urubuga rw'amahina, umupira ufatwa na Kwizera ariko ukaba wari ugiye kumucika ngo ujye mu izamu.

20:07

75' Tshimanga aratabaye

Ouattara Djibril Cheikh acomekeye umupira Mamadou Sy agera mu rubuga rw'amahina, ariko myugariro Ramazani Tshimanga arahagoboka awushyira muri koruneri.

20:05

73' Gusimbuza

William Togui asimbuwe na Denis Omedi naho Mugisha Gilbert asimburwa na Mamadou Sy ku ruhande rwa APR FC.

20:04

72' Abafana ba APR FC bacanye amatoroshi

Abafana ba APR FC bihariye ijambo muri Stade Amahoro.

Bacanye amatoroshi ya telefoni, bamwe bazamura ibyotsi bikunze kugaragara muri stade zo hanze.

20:02

70' Igitego cya gatatu cya APR FC

Dauda Yussif ateye umupira, Yannick Bangala awukoraho, wongera gusubiranwa n'uyu Munye-Ghana ukinira APR FC, arakomeza mu rubuga rw'amahina kugeza arobye umunyezamu Kwizera Olivier.

APR FC 3-0 Rayon Sports.

20:00

68' Ikarita y'umuhondo

Niyigena Clement ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Tony Kitoga nyuma yo kuzamuka akamutanga umupira ariko akamukubita umugeri mu mugongo.

19:56

64' Rayon Sports yirangayeho

Niyomugabo Claude akinnye amafiyeri asubira inyuma, Vigninou amutwara umupira, awuhaye Ndikumana Asman agiye kuwutera mu izamu Claude aritambika, ukora kuri Yves ujya hanze.

19:53

62' Uburyo bwa Rayon Sports

Joachim Vigninou ahaye umupira Tony Kitoga, atera ishoti rikomeye ryo hasi, umunyezamu Ishimwe Pierre aryamira umupira.

19:53

60' Rayon Sports yazamuye umukino

Bitandukanye n'uko byari bimeze mu gice cya mbere, Rayon Sports iri kunyuzamo igasatira ndetse ikagumana umupira.


19:51

59' Ikarita y'umuhondo

Habimana Yves ahawe ikarita y'umuhondo akubise Niyomugabo Claude mu maso.

19:51

58' Gusimbuza

Habimana Yves na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' basimbuye Sindi Paul Jesus na Serumogo Ali Omar ku ruhande rwa Rayon Sports.

19:49

57' Uburyo bwa Rayon Sports

Tony Kitoga atanze umupira mwiza, Likau Faustin atera ishoti rigiye hejuru y'izamu rya APR FC.

19:49

57' Gusimbuza

Memel Raouf Dao asimbuwe na Ruboneka Jean Bosco ku ruhande rwa APR FC.

19:47

55' Uburyo bwa Rayon Sports

Ben Aziz Dao ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, Ishimwe Pierre awukura ku izamu akoresheje ibipfunsi.

19:46

54' Uburyo bwa APR FC

APR FC ihererekanyije neza, Memel Dao atanga umupira kuri Ouattara uteye ishoti, rikurwamo na Kwizera Olivier uhise ujya imbere afata umupira neza.

19:43

52' Gusatira kwa APR FC

Memel Dao ahinduye umupira, Kwizera Olivier asohoka neza awutanga Mugisha Gilbert na Dauda Yussif, awufata neza.

19:40

48' Ikarita y'umuhondo

Myugariro Ben Aziz Dao ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Djibril Ouattara wari ugiye kumutwara umupira, yambuka umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri.

19:36

46' Igice cya kabiri cyatangiye

William Togui wa APR FC ni we utangiranye umupira mu gice cya kabiri, awusubiza inyuma kuri bagenzi be.

19:31

Rutanga Eric yasezewe byihariye

Rutanga Eric wakiniye amakipe arimo APR FC na Rayon Sports zahuriye ku mukino wa nyuma wa FERWAFA Super Cup, yahawe umwanya wo kumurika igikombe cyakiniwe, mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk'umwe mu banyabigwi b'umupira w'amaguru mu Rwanda.

Uyu mukinnyi watangaje ko yasezeye gukina umupira w'amaguru akerekeza mu kazi k'ubutoza, yakiniye andi makipe arimo Gorilla, Police FC n'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda.

19:25

APR FC yeretse Rayon Sports urwego rwayo


Ibitego bya William Togui na Ronald Ssekiganda ni byo bibaye ikinyuranyo mu gice cya mbere cy'umukino wa Super Coupe ya 2025 hagati ya APR FC na Rayon Sports.

APR yihariye umukino cyane, irusha Rayon Sports ibintu byose.

Ikosa rya Kwizera Olivier wafashe nabi umupira ukamucika, ni ryo ryavuyemo igitego cya mbere naho icya kabiri gituruka ku burangare bwa myugariro Ramazani Tshimanga.

Umusifuzi Nsabimana Celestin ashobora kuza kugarukwaho cyane nyuma y'umukino kubera ibyemezo bitandukanye yagiye afata.

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, wahawe ikarita y'umuhondo ku munota wa kabiri gusa, yamwegereye inshuro eshanu amubaza impamvu adatanga amakarita ku bakinnyi ba Rayon Sports barimo Likau Faustin wakandagiye cyane bagenzi be.

Ndikumana Asman yagize amahirwe yo kudahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo ubwo yakiniraga nabi Byiringiro Jean Gilbert wari umucitse ariko umusifuzi Nsabimana Celestin akabyihorera.

Muri uyu mukino, Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yabanje mu kibuga abakinnyi batandatu bashya batari bagakinnye undi mukino.

19:19

Igice cya mbere kirarangiye

19:18

45' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa Kane, Nshimiyimana Remy Victor, yerekanye iminota itatu y'inyongera.


Rayon Sports yazamutse gusatira.

19:18

45' APR FC yasabaga penaliti


Memel Dao acenze abakinnyi babiri ba Rayon Sports agera mu rubuga rw'amahina, agiye gutera umupira agwa ari kumwe na Yannick Bangala, umusifuzi Nsabimana Celestin agaragaza ko nta kosa yakorewe.

Abafana ba APR FC bateye hejuru bagaragaza ko bibwe.

19:14

42' Igitego cya kabiri cya APR FC

Ronald Ssekiganda atsinze igitego cya kabiri cya APR FC n'umutwe ku mupira uhinduwe mu rubuga rw'amahina na Memel Dao.

19:13

39' Asman asimbutse ikarita itukura

Ndikumana Asman akiniye nabi Byiringiro Jean Gilbert wari umucitse, umusifuzi Nsabimana Celestin agiye kumuha ikarita y'umuhondo arabyihorera.

Yari kuba ikarita iya kabiri ibyara itukura.

Abakinnyi ba APR FC bagaragaje kutishimira iki cyemezo, ku isonga hari Niyomugabo Claude.

19:06

33' Tshimanga arokoye Rayon Sports

William Togui acomekeye Ouattara umupira mwiza mu rubuga rw'amahina, Ramazani Tschimanga aryama neza, awushyira muri koruneri,

19:03

31' Gusatira kwa APR FC

Ouattara acomekewe umupira mwiza na Dauda, awuhinduye mu rubuga rw'amahina ushyirwa muri koruneri na Yannick Bangala.

Dauda Yussif yicaye hasi ari kuvurwa n'abaganga ba APR FC.

19:02

29' Ikarita y'umuhondo

Ndikumana Asman ahawe ikarita y'umuhondo kubera amagambo abwiye Nsabimana Celestin uyoboye umukino.

Ni nyuma y'uko Byiringiro Jean Gilbert yari amaze gukinira nabi Kitoga, ariko APR FC igahabwa umupira.

Mbere yaho ariko, Likau Faustin yakandagiye Memel Dao umusifuzi arabyihorera.

18:59

27' Coup-franc ya Rayon Sports

Ronald Ssekiganda akiniye nabi Sindi Paul Jesus hagati mu kibuga cya APR FC.

Ikosa rihanwe na Tony Kitoga, umupira ukinwe na Tchimanga Ramazani n'umutwe ujya ku ruhande rw'izamu.

18:55

24' Abafana ba APR FC bateruye Stade Amahoro

Umurindi w'abafana ba APR FC ni wose nyma y'uko bamaze kubona igitego ndetse bakaba bari kurusha cyane Ikipe ya Rayon Sports.


Aba-Rayons baratuje nk'abari kureba Tennis.

18:54

21' Niyomugabo yongeye kwibutsa umusifuzi Celestin gutanga ikarita

Likau Faustin akoze irindi kosa akinira nabi Dao Memel, umusifuzi asifura ikosa ndetse yihanangiriza bwa nyuma uyu mukinnyi wo hagati wa Rayon Sports nyuma y'uko Niyomugabo yari aje kumubaza impamvu noneho adatanze ikarita kandi bibaye ku nshuro ya kabiri.

18:51

18' Igitego cya mbere cya APR FC

Kwizera Olivier akoze ikosa, afata umupira nabi uramucika, uhita ufatwa na William Togui awutera mu izamu.

Stade Amahoro ni urusaku rw'abafana ba APR FC gusa.

18:50

17' Niyomugabo yibujije umusifuzi inshingano

Likau Faustin akiniye nabi Ouattara mu kibuga hagati, umusifuzi Nsabimana Celestin asifura ikosa.

Niyomugabo Claude agiye kubaza umusifuzi impamvu nta karita atanze.

18:48

15' Rayon Sports irarokotse

Memel Dao ahaye umupira mwiza Ouattara mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikuwemo na Kwizera Olivier, umupira usanga Mugisha Gilbert ushatse kuwubika adahagaritse, uramunanira ujya hejuru y'izamu.

18:45

13' APR FC ikomeje gusatira

Dauda Yussif ni umwe mu bari gusunika APR FC isatira izamu rya Rayon Sports, ariko ubwugarizi bwa Gikundiro bukirwanaho.

Umupira uri gukinirwa cyane mu kibuga cya Rayon Sports.

18:43

11' coup-franc ya APR FC

Ndayishimiye Richard akiniye nabi Dauda Yussif mu kibuga cya Rayon Sports hagati.

Ikosa rihanwe n'uyu Munye-Ghana, umupira ukubita mu rukuta mbere y'uko Ouattara agorwa no kuwuzamura n'agatsitsino.

18:41

9' Gusatira kwa APR FC

Mugisha Gilbert ahawe umupira na Niyomugabo, awuhinduye ushyirwa muri koruneri na Ramazani Tchimanga uhise uhagurutse abafana be.

Dao asubije umupira mu kibuga, ukurwaho na Likau Faustin n'umutwe.

18:37

5' Umupira urava mu kibuga kimwe ujya mu kindi

Djibril Ouattara ahawe umupira, ashaka kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko Yannick Bangala amuhagarika neza.

Umupira uhise ucomekerw Sindi Paul Jesus, ariko ugera kuri Ishimwe Pierre uwufashe neza.

18:33

2' Ikarita y'umuhondo

Derby ishyushye ku munota wa mbere.

Tony Kitoga yinjiranye umupira, awambuwe na Niyomugabo Claude amukorera ikosa, umusifuzi wo ku ruhande arasifura.

Kitoga yakomeje kwihambira kuri Claude amukubita inkokora agwa hasi, myugariro wa APR FC ahabwa ikarita y'umuhondo.

18:31

Umukino uratangiye

Umusifuzi Nsabimana Celestin atangije umukino.


Umupira utangijwe na Joachim Vigninou wa Rayon Sports, awusubiza inyuma kuri bagenzi be.


APR FC yambaye umweru hose mu gihe Rayon Sports yambaye ubururu hose.

18:26

Amakipe yombi ategerejwe mu kibuga nyuma yo kwishyushya

18:17

Uko Rayon Sports yitwaye mu mikino itanu iheruka gukina

18:16

Derby ishobora gutsindwa mu bice bibiri

Ukurikije uko amakipe yombi ari butangire, ikipe imwe iraza kurangiza umukino mu gice cya mbere.

Mu gihe bitagenda uko, APR FC nk'ikipe imenyeranye kandi yasize bamwe mu bakinnyi bayo hanze, ishobora kungukira mu basimbura bakayiha intsinzi.

Abasimbura ba Rayon Sports uyu munsi ni Mugisha Yves, Rushema Chris, Iradukunda Pascal, Ntarindwa Aimable, Nshimiyimana Emmanuel, Habimana Yves, Emery Bayisenge, Ishimwe Elie Ganijuru na Ishimwe Fiston.

Ku ruhande rwa APR FC, abasimbura ni Ruhamyankiko Ivan, Nduwayo Alexis, Hakim Kiwanuka, Mamadou Sy, Bugingo Hakim, Ngabonziza Pacifique, Denis Omedi, Ruboneka Bosco na Fitina Omborenga.

Batanu gusa ni bo bagomba gusimbura kuri buri ruhande, nubwo bashobora kurenga bitewe n'ibibera mu mukino.

18:08

Uko APR FC yitwaye mu mikino itanu iheruka gukina

18:07

Ruboneka ntiyagiriwe icyizere muri APR FC

Umwe mu bakinnyi beza bo hagati muri Shampiyona y'u Rwanda, Ruboneka Bosco, yabanjwe ku ntebe y'abasimbura muri uyu mukino wa APR FC na Rayon Sports.

Ruboneka wabaye umukinnyi mwiza wa Derby yo mu Ugushyingo, yasimbuwe na Memel Dao mu babanzamo mu kibuga aho akinana na Dauda na Ssekiganda.

Uko byari kugenda kose hari umukinnyi wo hagati wari kubanza ku ntebe kuko Mugisha Gilbert na Djibril Outtara bagombaga kubanzamo ku mpande.

18:04

Umutoza wa Rayon Sports yafashe icyemezo kimeze nk'ubwiyahuzi


Bruno Ferry utoza Rayon Sports, yabanje mu kibuga abakinnyi batandatu bashya iyi kipe yaguze muri uku kwezi.

Batanu muri bo batangiye imyitozo ku wa Mbere ndetse hari n'abari bamaze igihe badakina kuko nta makipe bari bafite.

Serumogo Ali na Ndayishimiye Richard ni bo bonyine gusa bari babanjemo ubwo Gikundiro yaherukaga gukina na APR mu Ugushyingo.

18:01

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yahisemo kubanzamo:

Ishimwe Pierre
Niyomugabo Claude (C)
Memel Dao Raouf
Cheikh Djibril Ouattara
Mugisha Gilbert
Niyigena Clement
Byiringiro Jean Gilbert
Ssekiganda Ronald
Seidu Dauda Yussif
Nshimiyimana Yunussu
William Togui.

17:51

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yahisemo kubanzamo:

Kwizera Olivier
Serumogo Ali (C)
Ben Aziz Dao
Yannick Bangala
Tchimanga Ramazani
Ndayishimiye Richard
Tony Kitoga
Faustin Likau
Ndikumana Asman
Joachim Vignino
Sindi Paul Jesus.

17:45

Imvura yakuye bamwe mu byicaro

Imvura yageze ku butaka i Remera, abicaye mu myanya y'imbere hasi muri Stade Amahoro ibakura mu byicaro.

Ikirere cyatangiye gukonja, ariko ntibibuza abakinnyi ba Rayon Sports gukomeza kwishyushya.

Abakina mu kibuga imbere ba APR FC bo baracyategerejwe kuko hari kwishyushya abanyezamu gusa.

17:42

APR FC na Rayon Sports zatangiye kwishyushya

Saa 17:38 ni bwo abakinnyi ba Rayon Sports binjiye mu kibuga batangira kwishyushya, nyuma y'iminota ibiri bakurikirwa n'abanyezamu babiri ba APR FC ari bo Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Yvan.

17:30

Abasifuzi bayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahawe abasifuzi barimo Nsabimana Celestin, umusifuzi mpuzamahanga ugiye kuyobora 'derby' ku nshuro ya mbere.

Arafatanya na Mutuyimana Dieudonné nk'umwungiriza wa mbere [wari wanasifuye kuri uru ruhande mu Ugushyingo], Umutesi Alice nk'umwungiriza wa kabiri, na Nshimiyimana Remy Victor nk'Umusifuzi wa Kane.

17:14

AMAFOTO: Uko abakinnyi ba APR FC bageze kuri Stade Amahoro muri bisi nshya

17:09

Rayon Sports yageze muri Stade Amahoro

Abakinnyi ba Rayon Sports y'Abagabo babanje gusura ikibuga cya Stade Amahoro bakiniraho na APR FC guhera Saa 18:30.

Abafana babo babakiranye urugwiro, babaha amashyi menshi.

17:02

Aba-Rayons bamwenyuye hakiri kare

"Murera" yaririmbwe muri Stade Amahoro guhera Saa Kumi n'Imwe, ni nyuma y'uko Rayon Sports y'Abagore yari imaze gutsinda Indahangarwa WFC.

Abakinnyi b'iyi kipe yegukanye FERWAFA Super Cup itsinze ibitego 4-0, bazengurutse Stade basuhuza abafana batari bake bari babashyigikiye.

Aba-Rayons barakomerezaho no ku mukino wa Saa 18:30? Buri wese ni byo ategereje.

16:59

Uko byari byifashe ubwo IShowSpeed yageraga muri Stade Amahoro

16:56

Rayon Sports y'Abagore yegukanye Super Coupe ya 2025

Ikipe ya Rayon Sports y'Abagore itsinze Indahangarwa WFC ibitego 4-0, yegukana Super Coupe ya 2025.

Guhera Saa 18:30, APR FC irakina na Rayon Sports mu bagabo.

16:46

APR FC na Rayon Sports zigiye guhatanira Super Coupe ya gatanu

APR FC yatwaye Super Coupe ebyiri itsinze Rayon Sports mu 2002 na 2016 naho Rayon Sports ibikora mu 2017 na 2023.

Kuri iyi nshuro ni nde wegukana igikombe?

16:36

Abafana bakomeje kugera muri Stade Amahoro

Mu gihe habura amasaha abiri ngo umukino utegerejwe na benshi ube, abafana bamaze kugera muri Stade Amahoro bagera kuri 40%.

16:25

Rayon Sports y'Abagore yabonye igitego cya gatatu

Umunya-Gabon, Ngwema Odette Coralie na Ukwinkunda Jeannette batsindiye Rayon Sports WFC igitego cya kabiri n'icya gatatu mu mukino wa Super Coupe uri kuyihuza na Indahangarwa WFC.

Kuri ubu iminota 70 ni yo imaze gukinwa mu gihe ibitego ari 3-0.

16:08

Rayon Sports imaze imikino itandatu idatsinda APR FC

Ubwo amakipe yombi aheruka guhura mu Ugushyingo, APR FC yatsinze ibitego 3-0 bya Ronald Ssekiganda, William Togui na Mamadou Sy.

APR FC yatsinze imikino itatu muri itandatu iheruka guhuza amakipe yombi, mu gihe indi itatu isigaye yarangiye ari ubusa ku busa.

Mu mikino 10 iheruka guhuhuza amakipe yombi, APR FC yatsinzemo ine, Rayon Sports itsinda ibiri.

Rayon Sports iheruka gutsinda APR muri Kanama 2023.


15:54

Abafana benshi ba Rayon Sports bazindutse ngo bashyigikire ikipe yabo y'abagore

15:53

IShowSpeed yageze muri Stade Amahoro

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr. wamamaye nka IShowSpeed, uri mu Rwanda, yageze muri Stade Amahoro atwawe kuri moto ndetse aherekejwe n'zindi moto nyinshi.

Yahise yifatanya n'ababyinnye bateguwe, bafatanya guca umugara.

15:50

Igice cya mbere cy'umukino wa Super Coupe y'Abagore cyarangiye

Rayon Sports yatsinze Indahangarwa WFC igitego 1-0 cyinjijwe na Mukagatete Emeline, mu gice cya mbere cy'umukino wa FERWAFA Super Cup y'Abagore uri kubera muri Stade Amahoro.

15:47

Abafana ba APR FC bafite icyizere cyo gusubira Rayon Sports

15:12

Abafana bakomeje kugera i Remera ahabera umukino

Imiryango ya Stade Amahoro yafunguwe Saa Tanu kugira ngo abafana bazinduka babashe kwinjira hakiri kare.

Hari abahisemo kugera i Remera kare kugira ngo baze gukurikira imikino yombi iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

15:11

Ikaze kuri Stade Amahoro

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera, ahabera umukino wa FERWAFA Super Cup uhuza APR FC na Rayon Sports guhera Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice.

APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona n'Igikombe cy'Amahoro mu 2025, irahura na Rayon Sports yabaye iya kabiri muri ayo marushanwa yombi.

Mbere y'uyu mukino, hari undi uri guhuza amakipe y'abagore, Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.