Police FC vs Rayon Sports

Police FC 0-1 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Umwari Sandrine

17:05

Rayon Sports ifashe umwanya wa gatanu

Rayon Sports itsinze Police FC igitego 1-0, igira amanota 32 ayishyira ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda igeze ku Munsi wa 20.

Undi mukino wabaye kuri uyu munsi wasize Musanze FC inganyije na Al Merrikh igitego 1-1, wabereye mu Karere ka Musanze.

16:58

90+10' Umukino urarangiye

16:58

90+10' Rayon Sports irasimbuje

Bigirimana Abedi ahaye umwanya Ntarindwa Aimable

16:57

90+8' Abareyo batangiye kubyina intsinzi

Abakunzi ba Rayon Sports bahagurutse bari gufasha ikipe yabo kurinda igitego.

16:55

90+6' Koruneri ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye koruneri nyuma y'umupira wari woherejwe na Tambwe Gloire awuhereza Bigirimana Abedi ariko abakinnyi ba Police baramutanga barawurenza.

16:52

90+4' Coup-franc ya Police FC

Emmanuel Okwi ashyizwe hafi y'urubuga rw'amahina rwa Rayon Sports, Police FC ihabwa guhana ikosa.

16:49

90+1' Rayon Sports irasimbuje

Nshimiyimana Emmanuel ahaye umwanya Uwumukiza Obed

16:49

90' Iminota 10 y'inyongera

Nyuma y'iminota 90 y'umukino hongeweho indi 10.

16:48

89' Ikarita y'umuhondo kuri Rayon Sports

Yannick Bangala ahawe ikarita y'umuhondo nyuma y'ikosa akoreye Kwitonda Alain.

16:47

88' Abakinnyi bombi bahagurutse

Kwizera na Elijah bamaze bamaze kuvurwa bakomeza gukina.

16:43

83' Rayon Sports ihawe umuhondo

Ramazani Tshimanga wa Rayon Sports ahawe umuhondo nyuma yo gushyamirana n'umusifuzi.

16:42

83' Umukino urahagaze

Kwizera Olivier agonganye na Ani Elijah, abaganga binjira mu kibuga ariko bahamagara n'imbangukiragutabara. Abakinnyi bombi bari kuvurwa.

16:39

80' Police FC irasimbuje

Christian Ingabire asimbuye Lague Byiringiro.

16:38

78' Rayon Sports ibuze igitego cyabazwe

Tambwe Gloire akinanye neza na Mugisha Didier uhereje umupira Asman Ndikumana ariko ananirwa kuwushyira mu izamu ahubwo agongana n'igiti cy'izamu asohorwa mu kibuga ku ngombyi.

16:32

74' Rayon Sports ibuze igitego

Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' ahinduye umupira usanga Ndikumana Asman ahagaze neza, ariko ateye umupira mu izamu ufatwa na Rukundo Onesime uri mu izamu rya Police FC.,

16:30

70' Iminota yo kunywa amazi

Abakinnyi bahawe akanya ko kunywa amazi mbere yo gukomeza umukino.

16:29

69' Police FC ihawe ikarita y'umuhondo

Byiringiro Lague na we washyamiranye ahawe ikarita y'umuhondo.

16:28

69' Ikarita y'umuhondo kuri Rayon Sports

Mugisha Didier ushyamiranye na Byiringiro Lague ahawe ikarita y'umuhondo.

16:26

68' Police FC yirangayeho

Richard Kilongozi ahinduye umupira ufatwa na Ani Elijah ariko ananirwa kuwushyira mu izamu.

16:23

65' Kwizera atabaye Rayon Sports

Kwizera Olivier yongeye gufata umupira wari uhinduwe mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports na Kilongozi Richard.

16:20

61' Police FC irasimbuje

Iradukunda Simeon na Erekson Okoli bahaye umwanya Kwitonda Alain na Emmanuel Okwi.

16:17

58' Police FC irashaka kwishyura

Police FC iri gushaka uko igerageza imipira yihuta ishaka kwishyura, ariko Rayon Sports iri guhanahana neza mu kibuga hagati yihagazeho.

16:15

56' Rayon Sports irasimbuje

Aziz Bassane wa Rayon Sports avuye mu kibuga hajyamo Richard Ndayishimiye

16:11

51' Igitego cya Rayon Sports

Tambwe Gloire atsinze igitego cya Rayon Sports nyuma y'amakosa akozwe na Simeon wa Police FC wari ushatse guhereza umupira Nsabimana.

16:06

78' Amafoto: Ubwitabire bw'abafana buri hejuru

Abafana bageragje kwitabira uyu mukino ari benshi nubwo wakuwe ku masaha ya nijoro ugashyirwa saa Cyenda.

16:03

46' Igice cya kabiri kiratangiye

15:47

45+2' Igice cya mbere kirarangiye

Igice cya mbere cy'umukino uri guhuza Police FC na Rayon Sports kirangiye amakipe yombi anganya 0-0.

15:45

45' Iminota y'inyongera

Iminota 45 y'igice cya mbere irarangiye hongerwaho indi ibiri.

15:44

42' Coup-franc ya Police FC

Byiringiro Lague akorewe ikosa rihanwe na Udahemuka ariko usanga Kwizera ahagaze neza arawufata.

15:41

40' Rayon Sports irarokotse

Abakinnyi ba Police FC bahererekanyije neza ariko Udahemuka agiye gutera mu izamu, Kwizera Olivier aratabara.

15:36

34' Rayon Sports ihushije igitego

Rayon Sports ibonye koruneri ebyiri zikurikiranya, iya kabiri Mugisha Didier ayiteye umupira ukinwa na Bayisenge Emery uwushyize hanze y'izamu gato.

15:33

32' Ikarita y'umuhondo kuri Police FC

Henry Musanga wa Police FC akoreye ikosa Tambwe Gloire, ahabwa ikarita y'umuhondo.

15:30

28' Police FC ibuze igitego

Byiringiro Lague ateye coup-franc yavuye ku ikosa ryakorewe Udahemuka, umupira usanga Ani Elijah uwuhaye Nsabimana Eric ariko asanga yaraririye.

15:25

25' Akaruhuko ko kunywa amazi

Abakinnyi bahawe akaruhuko ko kunywa amazi, dore ko izuba ari ryinshi kuri stade.

15:23

22' Koruneri ya Police FC

Kwizera Olivier asohotse neza ashyira umupira muri koruneri itewe na Udahemuka Jean de Dieu ariko David Chimezie awushyize ku mutwe ujya hanze.

15:22

20' Police FC yirangayeho

Gakwaya Leonard wa Police FC ahereje umupira Ekeson Okori ngo atere mu izamu ariko atera agashoti gato katagoye Kwizera Olivier.

15:19

18' Police FC irasimbuje

Ndayishimiye Dieudonne wagize ikibazo cy'imvune gituma adakomeza gukina asimbuwe na Richard Kilongozi Bazombwa.

15:18

16' Koruneri ya Rayon Sports

Byiringiro Lague wa Police FC arengeje umupira Mugisha Didier wa Rayon Sports yari ashatse kujyana mu izamu ryabo, bahabwa koruneri itagize icyo itanga.

15:16

14' Umukino uhagaze gato

Ndayishimiye Dieudonne wa Police FC wababa ari kuvurirwa mu kibuga.

15:12

11' Rayon Sports igerageje uburyo

Yannick Bangala wa Rayon Sports ateye ishoti rikomeye ariko rinyura hejuru y'izamu rya Rukundo Onesime.

15:08

8' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati

Amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati ariko Police FC igerageza gushaka uko yinjira mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports igashaka igitego.

15:06

5' Police FC ihushije uburyo

Byiringiro Lague azamukanye umupira awuhereza Ndayishimiye Dieudonne uwuhinduye mu rubuga rw'amahina, ariko Ani Elijah agiye kuwushyira mu izamu agaramye uca hejuru yaryo.

15:04

3' Coup-franc ya Police FC

Byiringiro Lague ateye coup-franc ivuye ku ikosa ryakorewe Ani Elijah, umupira ufatwa na Kwizera Olivier uri mu izamu rya Rayon Sports.

15:03

2' Koruneri ya Rayon Sports

Tambwe Gloire wa Rayon Sports azamukanye umupira, agiye kuwuhindura abakinnyi ba Police FC barawumutanga bawushyira muri koruneri, itewe umupira ufatwa na Ani Elijah uwihutanye imbere.

15:00

Umukino uratangiye

14:54

Abasifuzi b'umukino

Umukino uraza kuyoborwa na Rulisa Patience usifura mu kibuga hagati, yungirizwe na Ndayisaba Saidi Hamisi nk’umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, Maniragaba Valery abe umusifuzi wa kabiri, naho umusifuzi wa kane ni Nizeyimana Is'haq.

14:45

Abakinnyi Rayon Sports ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, aza kubanza mu kibuga:

Olivier Kwizera
Emmanuel Nshimiyima??
Yannick Bangala Litombo
Didier Mugisha
Abedi Bigirimana
Emery Bayisenge
Elie Ishimwe Ganijuru
Asman Ndikumana
Bassane Koulagna Aziz
Ramazani Tshimanga Tshilembi
Gloire Tambwe Ngongo

14:41

Abakinnyi Police FC ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yahisemo kubanza mu kibuga.

Onesime Rukundo
Eric Nsabimana
Simeon Iradukunda
Henry Msanga
Leonard Gakwaya
Lague Byiringiro
David Chimezie
Jean De Dieu Udahemuka
Dieudonne Ndayishimiye
Ani Elijah
Ekeson Okorie

14:40

Amakipe yatangiye kwishyushya

Abakinnyi ba Rayon Sports na Police FC batangiye kwishyushya mbere yo gucakirana.

14:37

Police FC na Rayon Sports mu mukino wo kwisubiza ikuzo



Police FC iheruka gutsindwa na AS Kigali muri Shampiyona, ikeneye intsinzi yayigarurira icyizere mu rugamba rw'igikombe.

Rayon Sports yatsinzwe na Police FC mu mikino ibiri iheruka kuzihuza.

Buri kipe ikeneye intsinzi yayifasha kuzamura amanota kuri uyu wa Gatanu.

14:27

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali yitiriwe Umunya-Bresil Pele, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 20 wa Shampiyona y'u Rwanda uhuza Police FC na Rayon Sports.

Uyu mukino wari kuba Saa 18:00, ariko wimuriwe Saa 15:00 kubera ikibazo cy'amatara kiri kuri iki kibuga cya Pele Stadium.

Police FC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 34 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 29 ku mwanya wa karindwi.