Musanze FC vs Rayon Sports

Musanze FC 1-1 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Umwari Sandrine

16:59

Rayon Sports mu makipe ane ya mbere

Rayon Sports inganyije na Musanze FC igira amanota 37 ayishyira ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda, mu gihe iyi kipe yo mu Karere ka Musanze iri ku mwanya wa munani n'amanota 33.

Imikino yabereye ku bindi bibuga yasize Mukura VS itsinze Al Hilal SC ibitego 3-1, Rutsiro itsinda Marine ibitego 5-3, mu gihe Kiyovu Sports yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1.

16:54

90+6' Umukino urarangiye

16:53

90+4' Amahirwe ya nyuma kuri Rayon Sports

Rayon Sports ibonye amahirwe ya nyuma kuri koruneri ivuye ku mupira Mukengere arengeje, gusa ntiyagira icyo itanga.

16:51

90+2' Musanze FC iri gukinira inyuma

Musanze FC iri gukina yugarira cyane, mu gihe Rayon Sports iri gushaka igitego cya kabiri.

16:49

90' Iminota itandatu y'inyongera

Umukino wongeweho iminota itandatu nyuma y'uko 90 y'umukino yarangiye.

16:48

88' Musanze FC ihawe ikarita itukura

Harerimana Gilbert utoza abanyezamu ba Musanze FC ahawe ikarita itukura kubera gushyamirana n'abasifuzi.

16:47

87' Musanze ihawe ikarita y'umuhondo

Kamanzi Achraf ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino abeshya ko yavunitse.

16:44

84' Coup-franc ya Musanze FC

Ndayishimiye Richard ashyize hasi Dikoume Kouyate, umusifuzi atanga ikosa.

16:42

82' Coup-franc ya Rayon Sports

Mukengere Christian ashyize hasi Fall Ngagne mu kibuga hagati, haterwa coup-franc itagize icyo itanga kuko umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu ahise awufata.

16:40

79' Umukino ugeze mu minota ya nyuma

Amakipe yombi yinjiye mu minota 10 ya nyuma y'umukino yo gushaka igitego cy'intsinzi.

16:37

77' Musanze FC irasimbuje

Kamanzi Achraf na Munyurangabo Leonidas binjiye mu kibuga, havamo Mutsinzi Charles na Ntijyinama Patrick.

16:36

75' Rayon Sports ihushije igitego

Mugisha Didier ateye koruneri ifatwa na Tambwe Gloire ariko ateye mu izamu ubwugarizi bwa Musanze FC bukiza izamu vuba.

16:33

73' Coup-franc ya Musanze FC

Yannick Bangala wa Rayon Sports akiniye nabi Christive Bioko wa Musanze FC, hatangwa ikosa ritabyaye umusaruro.

16:30

71' Rayon Sports ikoze impinduka

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, ashyize mu kibuga Habimana Yves usimbuye Ntarindwa Aimable.

16:29

68' Rayon Sports ibuze uburyo bw'igitego

Rayon Sports ihanye ikosa mu kibuga hagati, ariko Mugisha Didier atera ishoti nabi rijya hejuru y'izamu.

16:25

65' Rayon Sports ikoze impinduka

Tambwe Gloire wa Rayon Sports asimbuye Joackim Bienvenue

16:23

64' Igitego cya Musanze FC

Musanze FC yishyuye igitego kuri penaliti nziza itewe na Ntijyinama Patrick.

16:22

63' Penaliti ya Musanze FC

Ramazani Tshimanga wa Rayon Sports ashyize hasi Christive Bioko wa Musanze FC, hatangwa penaliti.

16:18

57' Rayon Sports ihushije uburyo

Ndayishiiye Richard wa Rayon Sports ahereje umupira Fall Ngagne ahita atera mu izamu vuba cyane ariko umunyezamu wa Musanze FC wari maso awushyira muri koruneri.

16:15

55' Ikarita y'umuhondo kuri Musanze FC

Tuyisenge Pacifique wa Musanze FC ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Aziz Dao wa Rayon Sports.

16:14

54' Coup-franc ya Rayon Sports

Mukengere Christian wa Musanze FC ateretse hasi Aziz Dao wa Rayon Sports, umusifuzi atanga ikosa.

16:12

52' Rayon Sports irarokotse

Aziz Dao wa Musanza arengeje umupira ujya muri koruneri, iterwa na Ntijyinama, Kwizera afata umupira ntiyawukomeza barawumwambura ariko Hakizimana Tity ateye mu izamu umupira uca hejuru yaryo.

16:10

50' Musanze FC irasimbuje

Musanze FC ikoze impinduka ikura mu kibuga Nonso Charles, ishyiramo Hakizimana Tity

16:08

48' Kwizera Olivier yari akoze kuri Rayon Sports

Kwizera Olivier w'amafiyeri menshi, atanze umupira nabi ufatwa na Ntijyinama Patrick ariko ateye mu izamu uca hejuru yaryo.

16:03

46' Igice cya kabiri kiratangiye

15:55

Indi mikino iri gukinwa

Uko imikino ya Rwanda Premier League ihagaze ku bindi bibuga.

Kiyovu Sports 1-1 Gicumbi FC
Mukura VS 2-0 Al Hilal SC
AS Muhanga 1-0 Police FC
Rutsiro FC 1-1 Marine FC

15:48

45+4' Igice cya mbere kirarangiye

15:48

45+2' Koruneri ya Musanze FC

Aziz Dao wa Rayon Sports arengeje umupira muri koruneri itewe na Ntijyinama Patrick ariko ntiyagira icyo itanga.

15:45

45' Iminota ine y'inyongera

Nyuma y'iminota 45 y'igice cya mbere, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ine.

15:43

43' Umudiho ni wose ku bafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports bafite umudiho udasanzwe mu minota ya nyuma y'igice cya mbere cy'umukino. Intero ni "Abareyo ni bwo twaza!"

15:41

40' Faustin Likau ahawe amahirwe ya nyuma

Faustin Likau wa Rayon Sports uri gukora amakosa menshi mu kibuga hagati ahawe amahirwe ya nyuma yakongera agahita yerekwa ikarita.

15:38

36' Coup-frank ya Musanze FC

Joackim wa Rayon Sports akiniye nabi Bizimungu Omar wa Musanze FC umusifuzi atanga ikosa mu kibuga hagati.

15:32

31' Umukino uri gukinirwa mu kibuga cya Rayon Sports

Abakinnyi ba Musanze FC bari guhererekanya umupira mu kibuga cya Rayon Sports bashaka uko binjira mu rubuga rw'amahina rwayo.

15:28

27' Umukino uhagaze gato

Lubila Delovin wa Musanze FC ashyizwe hasi na Likau Kitoko wa Rayon Sports, umusifuzi ahamagara abaganga ngo bamwiteho mbere y'uko ikosa rihanwa.

15:26

25' Coup-frank ya Musanze FC

Ntijyinama Patrick akorewe ikosa hafi y'urubuga rw'amahina, rihanwa na Lubila ariko Kwizera Olivier ahita awufata.

15:23

22' Musanze FC ihushije igitego

Niyitanga Emmanuel wa Musanze FC ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, ufatwa na Katembo Lubila uwuteye mu izamu agaramye ariko ujya hanze yaryo.

15:22

20' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati

Musanze FC iri gushaka uko yishyura na Rayon Sports iyoboye umukino ziri gukinira mu kibuga hagati ari na ko umupira urenga cyane.

15:22

20' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati

Musanze FC iri gushaka uko yishyura na Rayon Sports iyoboye umukino ziri gukinira mu kibuga hagati ari na ko umupira urenga cyane.

15:17

16' Rayon Sports iri gusatira

Igitego cya Rayon Sports kiyongereye imbaraga irushaho gusatira Musanze FC.

15:13

13' Igitego cya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Joachim Bienvenue, ku ishoti rikomeye ateye ari inyuma y'urubuga rw'amahina.

15:08

9' Musanze FC irarokotse

Fall Ngagne yakiriye umupira ari mu rubuga rw'amahina, ahita atera ishoti mu izamu adahagaritse, umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu, arinaga awukuramo bimugoye ahita aryama hasi bigaragara ko ababaye.

15:06

5' Umukino uhagazeho gato

Umukino uhagazeho gato mu gihe Ntijyinama Patrick wa Musanze ari kuvurirwa mu kibuga.

15:04

2' Musanze FC iri iwayo yinjiye neza mu mukino

Musanze FC iri gukinira ku kibuga cyayo itangiye umukino ikinira mu kibuga cya Rayon Sports.

15:02

Abakinnyi Musanze FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza Ruremesha Emmanuel yabanje mu kibuga

Nsabimana Jean De Dieu
Ntuvinama Patrick (Captain)
Mukengere Christian
Yvan Marcel Dikoume Koutaye
Tuyishime Rodrigue
Niyitanga Emmanuel
Bizimungu Omar
Nonso Charles Nzediegwe
Mutsinzi Charles
Katembo Lubila Delovin
Christivie Bioko

14:59

Umukino uratangiye

14:46

Amakipe yasubiye mu rwambariro

Nyuma yo kwishyushya, abakinnyi bose bagiye mu kibuga kwitegura umukino utangira saa Cyenda Zuzuye.

14:44

Abakinnyi Rayon Sports ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yahisemo kubanza mu kibuga.

Kwizera Olivier
Uwumukiza Obed
Aziz Dao
Yannick Bangala
Ramazani Tshimanga
Joachim Vigninou
Ntarindwa Aimable
Fall Ngagne
Richard Ndayishimiye
Mugisha Didier
Faustin Likau

14:36

Abasifuzi b'umukino

Rulisa Patience ni we uza gusifura uyu mukino mu kibuga hagati, akaza gufashwa na Ndayisaba Said nk'umwungiriza wo ku ruhande wa mbere, na Nsengiyumva Jean Paul ku rundi ruhande.

Umusifuzi wa kane ni Ngabonziza Jean Paul, mu gihe Komiseri w'umukino ari Kayijuka Gaspard.

14:27

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino idafite abakinnyi b'ingenzi

Rayon Sports igiye gukina uyu mukino idafite bamwe mu bakinnyi bayo b'ingenzi. Abo barimo Bayisenge Emery ukina mu bwugarizi na Bigirimana Abedi ukina mu kibuga hagati bagize imvune, hakaba Ndikumana Asman wujuje amakarita atatu y’umuhondo, ndetse na mugenzi we Aziz Bassane wahawe ikarita itukura mu mukino iheruka kunganyamo na Al Hilal SC igitego 1-1.

14:18

Amakipe yombi yatangiye kwishyushya

Abakinnyi a Musanze FC n'aba Rayon Sports bageze mu kibuga mbere yo guhurira muri uyu mukino w'ishiraniro ku mpande zombi.

Aka ni akanya Gikundiro ibonye ko kwiga kuri iki kibuga kuko ubwo yashakaga kubanza kuhakorera imyitozo ku wa Gatanu, yimwe uburenganzira.

14:03

Ikaze kuri Stade Ubworoherane

Tubahaye ikaze kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 22 wa Shampiyona y'u Rwanda uhuza Musanze FC igiye kwakira Rayon Sports FC.

Mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi, Gikundiro yatsinze ibitego 2-0, mu gihe uwayahurije kuri Stade Ubworoherane na wo Rayon Sports yatsinze igitego 1-0.