Marines vs APR FC

Marine FC 2-2 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Umwari Sandrine

20:31

AMASHUSHO: Abafana ba APR FC bari mu gahinda nyuma yo kunganya na Marine FC

17:34

Uko amakipe akurikiranye ku rutinde rwa Shampiyona y'u Rwanda

16:57

90+6' Umukino urarangiye

APR FC inganyije na Marine FC ibitego 2-2. Ikipe y'Ingabo z'Igihugu igize amanota 43, ayigumisha ku mwanya wa kabiri, ikarushwa abiri na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere.

Marine FC na yo yagumye ku mwanya wa cyenda n'amanota 29.

Indi mikino yabaye ku bindi bibuga.

Bugesera FC 2-1 Kiyovu Sports
Gasogi United FC 0-0 Rutsiro FC
Musanze FC 0-1 MUkura VS.

16:56

90+4' Marine FC ibuze igitego

Ndikumana Fabio yirukankanye umupira ariko awuhaye Ndombe awutera hejuru y'izamu.

16:52

90+2' APR ihushije uburyo

Hakim Kiwanuka ateye ishoti mu izamu rya Marine rishyirwa muri koruneri na Mukire Confiance.

16:51

90' Iminota itandatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itandatu y'inyongera.

16:50

89' Coup-franc ya Marine

Ndikumana Fabio ashyizwe hasi hafi y'urubuga rw'amahina rwa APR FC hatangwa coup-franc.

16:47

85' APR FC ihushije igitego cyabazwe

William Togui na Djibril Ouattara bateye amashoti mu izamu basobyamo ariko umupira wanga kujya mu izamu, ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu wa Marine FC, Irambona Vally.

16:47

85' APR FC ihushije igitego cyabazwe

William Togui na Djibril Ouattara bateye amashoti mu izamu basobyamo ariko wanga kujya mu izamu ushyirwa muri koruneri n'umunyezamu wa Marine FC, Irambona Vally.

16:42

80' AMAFOTO: Amakipe yombi ari gukina iminota ya nyuma

16:40

78' APR FC irasimbuje

Niyigena Clement wababaye ajyanwe hanze nyuma yo kuvunika, asimbuwe na Ishimwe Abdul uherutse kuva muri Mukura VS.

16:38

77' APR FC ihushije igitego

Byiringiro Gilbert ateye ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri, itewe Ronald Ssekiganda ashyira ku mutwe uca hejuru y'izamu.

16:37

76' Marine FC irasimbuje

Marine FC yongeye gukora impinduka, ikura mu kibuga Usabimana Olivier usimbuwe na Nizeyimana Mubarakh.

16:34

73' Marine FC irasimbuje

Marine FC ikoze impinduka. Havuye mu kibuga Rugirayabo Hassan hajyamo Irunga Ngoy.

16:31

71' Ikarita y'umuhondo kuri Marine FC

Hoziana Kennedy wa Marine ukiniye nabi Djibril Ouattara ahawe ikarita y'umuhondo.

16:28

68' Coup-franc ya Marine

Nshimiyimana Yunusu ashyze hasi Mbonyumwami Taiba wa Marine FC hatangwa ikosa.

16:27

65' Abakinnyi ba Rayon Sports bageze muri Stade Umuganda

Abakinnyi ba Rayon Sports ifitanye umukino na Etincelles FC, ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe, bageze muri Stade Umuganda kureba umukino wa APR FC na Marine FC.

16:26

64' Marine FC irasimbuje

Nyarugabo Moise wa Marine FC asimbuye Rutayisire Amani.

16:24

63' Marine yangiwe igitego

Usabimana Olivier wa Marine ashyize umupira mu izamu ariko hasifurwa ko yaraririye.

16:21

60' Coup-franc ya Marine

Byiringiro Gilbert ashyize hasi Mbonyumwami Taiba hafi y'urubuga rw'amahina rwa APR FC, hatangwa coup-franc.

16:18

58' Igitego cya APR FC

Djibril Ouattara atsinze igitego cya kabiri cya APR FC kuri penaliti.

16:17

56' Penaliti ya APR FC

Rutayisire Amani akoze umupira n'intoki mu rubuga rw'amahina wari utewe na Hakim Kiwanuka, hatangwa penaliti.

16:15

55' Koruneri ya APR FC

Mukire Confiance arengeje umupira, haterwa koruneri ariko ntiyagira icyo itanga.

16:13

52' APR FC yakambitse ku izamu rya Marine

APR FC iri gukinira umupira mu kibuga cya Marine FC, ishaka igitego cya kabiri cyo kwishyura.

16:11

50' Marine FC ihushije igitego cyabazwe

Nshimiyimana Yunusu atakaje umupira ufatwa na Ndikumana Fabio, awuhaye Mbonyumwami ananirwa kuwushyira mu izamu arebana na ryo.

16:10

46' Marine FC yasimbuje

Muganuza Jean Pierre na Nkundimana Fabio binjiye mu kibuga ku ruhande rwa Marine FC, havamo Ishimwe Kevin na Sultan Bobo.

16:07

46' APR FC yasimbuje

APR FC yakuye mu kibuga Memel Dao asimburwa na Hakim Kiwanuka, Denis Omedi asimburwa na Mugisha Gilbert.

16:06

46' Igitego cya APR FC

Djibril Ouattara atsinze igitego kivuye ku mupira ahawe na William Togui.

16:05

46' Igice cya kabiri kiratangiye

15:50

42+3' Igice cya mbere kirarangiye

15:50

42+2' Abakinnyi bari gushwana

Bishira Latif wa Marine FC ari gushwana na Ronald Ssekiganda wa APR FC, mu gihe Sultani Bobo ari kuvurwa.

15:48

45+2' Marine FC iri gukina ituje

Marine FC iri gukina iminota ya nyuma ihererekanya neza kugira ngo isoze iki gice ikiyoboye.

15:46

45' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y'inyongera.

15:45

44' APR FC ihushije uburyo

Memel Dao atereye ishoti inyuma y'urubuga rw'amahina ariko rijya hejuru y'izamu gato.

15:44

43' APR FC yirangayeho

APR FC ibonye amahirwe iri gusatira Marine FC, ariko umupira Denis Omedi yohereje mu rubuga rw'amahina habura mugenzi we uwukurikira.

15:41

39' Igitego cya kabiri cya Marine FC

Mbonyumwami Taiba atsinze igitego cya kabiri cya Marine cya kabiri, ari na cyo cye cya 10 muri uyu mwaka w'imikino.

Ni igitego kivuye ku makosa akozwe na Ronald Ssekiganda wambuwe umupira na Menayame, bihurirana n'uko na Hakizimana Adolphe wari mu izamu rya APR FC yari yasohotse nabi.

15:37

35' Coup-franc ya APR FC

Hoziana Kennedy wa Marine FC akiniye nabi Memel Dao hatangwa ikosa, ariko nanone Bishira Latif akaba aryamye ari kwitabwaho n'abaganga.

15:34

34' APR FC ibuze igitego

Memel Dao acomekeye umupira Djibril Ouattara wari mu rubuga rw'amahina, ariko umupira amubanye umubana muremure ananirwa kuwuhindurira mu izamu.

15:33

32' APR FC yirangayeho

Nshimiyimana Yunusu azamukanye umupira, awuhinduye mu rubuga rw'amahina habura uwukoraho ngo ashyire mu izamu.

15:29

27' APR FC irarokotse

Sibomana Sultani Bobo wa Marine FC afashe umupira, awuha Menayame Ndombe, na we awuha Ishimwe Kevin ariko awuhinduye mu izamu habura umuntu ukoraho ngo awushyire mu izamu.

15:27

26' Umukino uri kugenda buhoro

Nyuma yo gusatira cyane ntibitange umusaruro, APR FC iri gukinira inyuma ihererekanya umupira mu kibuga cyayo, mu gihe abakinnyi ba Marine FC babaretse kuko nta gitutu bafite.

15:24

23' Coup-franc ya APR FC

Ishimwe Kevin ashyize hasi Djibril Ouattara, umusifuzi aramwihanangiriza ndetse ahita atanga uburenganzira bwo guhana ikosa.

15:21

20' APR FC iri gusatirana imbaraga

APR FC iri gukinira mu kibuga cya Marine, ndetse mu munota umwe gusa ibonyemo koruneri enye zikurikiranya nubwo zirangiye itabonye igitego.

15:20

19' Koruneri ya APR FC

Denis Omedi yari ateye ishoti rikomeye mu izamu, asanga Mukire Confiance wa Marine ahagaze neza awushyira muri koruneri.

15:18

16' Koruneri ya Marine FC

Byiringiro Gilbert arengeje umupira wari utewe na Usabimana Olivier, hatangwa koruneri ariko itagizo icyo itanga kuko ivuyemo coup-franc ya APR FC ku ikosa Rutayisire Amani akoreye Ruboneka.

15:15

15' Marine FC iri kurusha APR FC

Marine FC iri gukinira iwayo, iri gusatira cyane no gukinira mu kibuga cya APR FC mu gihe ishaka igitego cya kabiri.

15:12

10' Marine FC ihushije uburyo

Mbonyumwami Taiba ateye ishoti mu izamu rya APR FC ariko Niyigena Clement arahagoboka arawurenza.

15:10

8' Umukino uhagazeho gato

Rutahizamu wa Marine FC, Meneyame, aryamye hasi nyuma yo kugongana na Nshimiyimana Yunusu wa APR FC, ari kuvurwa.

15:06

5' Igitego cya Marine

Menayame Ndombe azamukanye umupira akinana na Mbonyumwami Taiba, ahita awumusubiza atsinda igitego cya mbere.

15:03

2' APR FC ihushije uburyo bwiza

Byiringiro Gilbert azamukanye umupira awuhindura mu rubuga rw'amahina, ugera kuri Denis Omedi awutera hejuru y'izamu.

15:00

Umukino uratangiye

14:58

Abasifuzi baza gusifura umukino

Umusifuzi w'umukino uri hagati mu kibuga ni Aline Umutoni, akaza kungirizwa na Mukirisito Ange Robert na Ntwari Salum, mu gihe Ugirashebuja Ibrahim ari umusifuzi wa kane. Komiseri w'umukino ni Karambizi Rabin Hamin.

14:54

Abakinnyi 11 APR FC ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa APR FC, Abderrahim Talib, yahisemo kubanza mu kibuga.

Hakizimana Adolphe
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunusu
Niyomugabo Claude (C)
Byiringiro Gilbert
Ruboneka Jean Bosco
Ssekiganda Ronald
Memel Dao
Djibril Outtara
Denis Omedi
William Togui

14:51

Abakinnyi 11 Marine FC igiye kubanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Marine FC, Rwasamanzi Yves, yahisemo kubanza mu kibuga:

Irambona Vally
Rugirayabo Hassan
Rutayisire Amani
Mukire Confiance
Bishira Latif
Hoziana Kennedy
Ishimwe Kevin
Sibomana Sultani Bobo
Mbonyumwami Taiba
Menayame Ndombe
Usabimana Olivier (C)

14:47

Amakipe yombi yamaze kwishyushya

Abakinnyi ba APR FC na Marine FC bamaze kwishyushya, ndetse basubiye mu rwambariro mbere yo gutangira umukino.

14:36

Ikaze kuri Stade Umuganda

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 23 wa Shampiyona y'u Rwanda, uhuza Marine FC na APR FC.

APR iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 42 ndetse irashaka kuyongera kugira ngo ikomeze guhangana na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere, mu gihe Marine FC yo ishaka kuva ku mwanya wa cyenda iriho n'amanota 28.

Umukino uratangira Saa 15:00.