Rayon Sports vs Gicumbi FC

Rayon Sports 0-0 Gicumbi FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier & Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umwari Sandrine

20:51

Rayon Sports ntiheruka intsinzi yavunikiye

Mu mikino itandatu Rayon Sports iheruka gukina muri Shampiyona, yatsinzemo umwe wa Gasogi United kuri mpaga.

Gikundiro iheruka intsinzi ku mukino wa Mukura VS, kuri ubu irarushwa amanota atandatu na APR FC ya kabiri, yo izakina na AS Muhanga ku Cyumweru.

20:33

90+6' Umukino urarangiye

Rayon Sports FC inganyije na Gicumbi FC igira amanota 43 ndetse ijya ku mwanya wa kane, mu gihe iyi Kipe yo mu Karere ka Gicumbi iri ku mwanya wa 12 n'amanota 26.

Uko indi mikino yabaye kuri uyu munsi yarangiye:

Al Merrikh SC 0-0 Rutsiro FC
Amagaju FC 2-1 Police FC
Bugesera FC 3-0 Etincelles

20:31

90+5' Koruneri ya Rayon Sports

Fall Ngagne ateye umupira ushyirwa muri koruneri itagize icyo itanga.

20:30

90+2' Gicumbi irasimbuje

Niyonsaba Eric wa Gicumbi FC asimbuye Bahati Clement.

20:30

90' Iminota itandatu y'inyongera

Umukino wongeweho iminota itandatu.

20:24

85' Rayon Sports irarokotse

Nyuma yo gukuraho abakinnyi ba Rayon Sports, Clement ahaye umupira Ntibazonkiza ariko ateye umupira mu izamu Ganijuru Elie atabara utaragera mu izamu.

20:22

83' Koruneri ya Gicumbi FC

Tambwe Gloire arengeje umupira, ubwo Rubuguza Jean Pierre yari shatse kumusiga ngo ajye mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports.

20:18

80' Rayon Sports ibuze igitego cyabazwe

Faustin Likau ateye ishoti mu izamu, Nshimiyimana Marc Govin wa Gicumbi FC wari uhagaze neza awukuramo ugeze ku murongo.

20:15

79' Gicumbi FC irasimbuje

Gicumbi FC ikuye mu kibuga Ndikumana Arteta ishyiramo Ntibazonkiza Djuma.

20:14

77' Gicumbi FC irarokotse

Fall Ngagne ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Gicumbi, Matondo awushyira muri koruneri ahita anaryama hasi, asaba kuvurwa.

20:13

74' Matondo atabaye Gicumbi FC

Umunyezamu wa Gicumbi FC akuyemo umupira wabazwe wari uvuye ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Fall Ngagne.

20:09

71' Rayon Sports inaniwe gutsinda igitego

Aziz Bassane ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina ariko usanga Habimana Yves yatinze ntiyawugeraho ngo awushyire mu izamu.

20:07

70' Abafana ba Rayon Sports bitabiriye

Abafana ba Rayon Sports bagerageje kwitabira umukino baracyatege igitego.

20:03

65' Rayon Sports irasimbuje

Rayon Sports ikuye mu kibuga Joackim Vinignou hajyamo Habimana Yves.

20:00

63' Rayon Sports yirangayeho

Fall Ngagne ateye ishoti hanze y'izamu arebana na ryo, gusa anasifurwa ko yaraririye.

19:58

60' Ikarita y'umuhondo kuri Rayon Sports

Youssou Diagne wa Rayon Sports uhawe ikarita y'umuhondo, ashyize hasi Clement wa Gicumbi FC hatangwa ikosa ariko ntiryagira icyo ritanga.

19:54

Amafoto: Haringingo Francis yitabiriye umukino

Haringingo Francis uherutse kwemezwa nk'Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, yitabiriye umukino wayihuje na Gicumbi FC ariko ntiyemerewe kuwutoza kuko agifitanye ibibazo na Kiyovu Sports yavuyemo. Umukino yawurebeye mu bafana.

19:51

54' Ikarita y'umuhondo kuri Gicumbi FC

Rubuguza Jean Pierre yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukorera ikosa Aziz Bassane.

19:48

51' Ikarita y'umuhondo kuri Gicumbi FC

Mutangana Derrick wa Gicumbi FC ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Bassane hafi y'umurongo w'urubuga rw'amahina.

19:47

50' Rayon Sports irashaka igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bari gukinira mu kibuga cya Gicumbi FC bashaka igitego.

19:45

47' Rayon Sports ibuze igitego

Joackim ateye ishoti rikomeye mu izamu, umunyezamu wa Gicumbi FC awushyira muri koruneri.

19:41

46' Igice cya kabiri kiratangiye

19:31

Impande za Rayon Sports zayitengushye, iza Gicumbi FC zibura amahirwe

Igice cya mbere cy'umukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona uri kubera i Nyamirambo, cyaranzwe n'umukino uryoheye ijisho hagati ya Rayon Sports na Gicumbi FC.

Rayon Sports yahisemo gukinisha cyane uruhande rw'ibumoso ruriho Ganijuru Elie na Vigninou Joachim, ariko nyuma y'uko nta musaruro bitanze, Aziz Bassane wari wagowe ku ruhande rw'iburyo yaguranye n'uyu Munya-Benin.

Uburyo bubiri bwabonywe na rutahizamu Fall Ngagne ntacyo bwatanze, aho umupira wa mbere wari uvuye kuri Kwizera Olivier yasize abakinnyi bose akawutera ku ruhande mbere y'uko undi awuhindura ugakurwaho n'ubwugarizi.

Gicumbi FC yasatiriye cyane ikoresheje uruhande rwa Rubuguza Jean Pierre uri kunganirwa na Ndikumana Arteta, bombi bateje cyane ibibazo Gikundiro.

Kugeza ubu Kwizera Olivier ni we wakuyemo uburyo bukomeye ku mupira Rubuguza yahaye Lola Kanda Moise, ateye ishoti rirenzwa izamu n'uyu munyezamu wa Rayon Sports.

19:24

45+7' Igice cya mbere kirarangiye

19:22

45+3' Rayon Sports irashaka igitego

Fall Ngagne azamukanye umupira ariko ageze imbere y'izamu awugarura mu rubuga rw'amahina, abakinnyi ba Gicumbi FC bawushyira muri koruneri utarafatwa na Faustin Likau.

Iyi koruneri itewe na Ndayishimiye Richard, Rushema Chris awushyize ku mutwe ujya hanze.

19:18

45' Iminota irindwi y'inyongera

Umusifuzi wa kane, Umutoni Aline, yerekanye iminota irindwi y'inyongera.

19:17

44' Umunyezamu wa Gicumbi FC ari kuvurwa

Matonda Meshack uri mu izamu rya Gicumbi FC ari kuvurwa nyuma y'ishoti rikomeye atewe na Vinignou wa Rayon Sports.

19:16

42' Coup-franc ya Rayon Sports

Aziz Bassane ashyizwe hasi mu kibuga hagati na Kisola Moise wa Gicumbi FC, hatangwa coup-franc.

19:12

38' Rayon Sports ihushije igitego

Kwizera Olivier yohereje umupira kuri Fall Ngagne, ariruka agera imbere y'izamu ariko ateye ishoti rijya hanze.

19:08

35' Umukino ugeze mu minota ya nyuma y'igice cya mbere

Amakipe yombi habuze ireba mu izamu mu gihe iminota 45 y'igice cya mbere ibura iminota 10.

19:05

30' Umukino uhagazeho gato

Umukino urahagaze mu gihe Youssou Diagne wa Rayon Sports ari kuvurirwa mu kibuga nyuma yo kugongana na rutahizamu wa Gicumbi FC yajyanye umutwe.

19:02

28' Kwizera atabaye Rayon Sports

Kwizera Olivier arinaze akuramo umupira wari wabazwemo igitego wari utewe na Lola Kanda Moise wa Gicumbi FC.

19:00

26' Gicumbi FC ihushije igitego

Ndikumana Arteta wa Gicumbi FC ahereje umupira Bahati Clement, ariko ateye mu izamu ufatwa na Kwizera Olivier.

18:57

24' Uburyo bwa Rayon Sports

Nshimiyimana Marc Govin wa Gicumbi FC arengeje umupira mwiza wari uhinduwe na Tambwe Gloire, hatangwa koruneri kuri Gikundiro ariko itagize icyo itanga.

18:52

18' Umukino uhagazeho gato

Mu gihe Rayon Sports yitegura gutera koruneri, umunyezamu wa Gicumbi FC Matondo Mechack aryamye hasi ari kuvurwa.

18:50

16' Rayon Sports ihushije igitego cyabazwe

Aziz Bassane ateye umupira arebana n'izamu, umunyezamu wa Gicumbi FC, Matondo Mechack, awukuramo awusubiza mu kibuga.

18:47

14' Coup-franc ya Rayon Sports

Clement akoreye ikosa Uwumukiza hatangwa coup-franc kuri Rayon Sports ariko ntiyagira icyo itanga.

18:44

11' Koruneri ya Gicumbi

Youssou Diagne arengeje umupira washoboraga guteza ibibazo kuri Rayon Sports, hatangwa koruneri itagize icyo itanga.

18:42

Amafoto: Ubwo amakipe yombi yarimo yishyushya

18:41

7' Rayon Sports irarokotse

Gicumbi FC ibonye igitego ku mupira ushyizwe mu izamu na Clement ariko umusifuzi wa kabiri Ntirenganya Elie azamura igitambaro ko yaraririye.

18:38

Umukino kwihesha ikuzo kuri Rayon Sports no kuri Gicumbi FC


Mu mikino ibanza, Rayon Sports na Gicumbi FC zanganyije igitego 1-1.

Amakipe yombi ntaheruka intsinzi zo mu kibuga.

Gicumbi FC ntiyigeze itsinda mu mikino itanu iheruka gukina mu gihe Rayon Sports yabonye intsinzi imwe mu mikino itanu iheruka, ku mukino uheruka, iteye mpaga Gasogi United.

18:38

5' Umukino utangiranye amakosa menshi

Umukino utangiye ukinirwa mu kibuga hagati, ari ko habamo amakosa no kurenza umupira bidakenewe cyane.

18:36

2' Coup-franc ya Rayon Sports

Bahati Clement akoreye ikoza Aziz Bassane hatangwa ikosa kuri Rayon Sports, ariko nyuma yo kurihana havamo irindi Ndikumana Arteta akoreye Tambwe Gloire.

18:32

1' Umukino uratangiye

18:29

Amakipe yagarutse mu kibuga

Abakinnyi b'amakipe yombi bagarutse mu kibuga biteguye gutangira mu minota mike.

18:18

Abasifuzi b'umukino

Umukino urasifurwa na Ngabonziza Jean Paul, akaza kungirizwa na Mutuyimana Dieudonne na Ntirenganya Elie bari mu mpande, naho Umutoni Aline akaba umusifuzi wa kane.

Komiseri w'umukino ni Munyanziza Gervais.

18:06

Abakinnyi ba Gicumbi FC babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Gicumbi FC, Bisengimana Justin, yahisemo kubanza mu kibuga.

Matondo Mechack
Nshimiyimana Marc Govin
Rukundo Jean Claude
Mutangana Derrick
Kisora Moise
Nzeyimana Jean Petit
Ndikumana Arteta
Omadjondo Olivier
Rubuguza Jean Pierre
Bitwayiki Bahati Clement
Kanda Moise

18:02

Umukino wa Gicumbi FC ntukibaye uwa mbere kuri Haringingo Francis muri Rayon Sports


Umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yari gutoza umukino we wa mbere kuri uyu wa Gatandatu ariko ntibikunda kuko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryimye iyi kipe ibyangombwa bye.

Ni nyuma yo kugaragaza ko agifite ibibazo by'amasezerano atarubahirijwe muri Kiyovu Sports yatozaga.

Haringingo wasubiye muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2023, ashobora gutoza uyu mukino yicaye mu myanya y'icyubahiro, agira inama abamwungirije.

18:00

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, Dusange Sacha, yahisemo kubanza mu kibuga:

Kwizera Olivier
Uwumukiza Obed
Ganijuru Elie
Youssou Diagne
Rushema Chris
Ndayishimiye Richard
Faustin Likau
Tambwe Gloire
Fall Ngagne
Joachim Vinignou
Aziz Bassane

17:56

Amakipe yombi yatangiye kwishyushya

Abakinnyi ba Rayon Sports na Gicumbi batangiye kwishyushya mbere yo gutangira umukino.

17:18

Ubwo Gicumbi FC yageraga kuri Stade

17:16

Rayon Sports yamaze kugera kuri Kigali Pele Stadium

17:15

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium


Umugoroba mwiza, IGIHE ibahaye ikaze kuri Kigali Pele Stadium, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 26 wa Shampiyona uhuza Rayon Sports na Gicumbi FC.

Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 42 mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 25.

Umukino uratangira Saa 18:30.