Etincelles FC vs APR FC

Etincelles FC 2-1 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Umwari Sandrine

18:13

AMASHUSHO: Stade Umuganda ni ikuzimu II Bekeni nyuma yo gutsinda APR FC avuze ikimufasha kwitwara neza

18:12

AMASHUSHO: Agahinda k'abafana ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC II Aba-Rayons babishimye hejuru

17:26

AMAFOTO: Abakinnyi, abatoza, abafana n'abakunzi ba APR FC bavuye kuri Stade Umuganda bikoreye amaboko

17:22

AMASHUSHO: Reba uko abakinnyi ba Rayon bakuriye umukino wa APR FC na Etincelles FC wikanzwemo amarozi

17:06

Bekeni yongeye kwerekana ko kuri Stade Umuganda ari "ikuzimu"

Mu minsi ishize, Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdu ‘Bekeni’, yavuze ko ikibuga ikipe ye yakiriraho [Stade Umuganda], we yumva kimeze nk’ikuzimu ndetse buri kipe bazajya bahahurira izajya ihura n’ibibazo.

Ni mu gihe mbere yo guhura na APR FC, yavuze ko azatsinda imikino ibiri muri itatu izabahuza irimo umwe wa Shampiyona n’ibiri ya ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

17:02

90+8' Umukino urarangiye

APR FC itsinzwe na Etincelles FC ibitego 2-1, ikomeza kugira amanota 52, naho Etincelles FC ibona amanota atatu y'ingenzi atuma igira 25 nubwo ikiri ku mwanya wa 16 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda.

Mu yindi mikino yakinwe yasize Gicumbi FC itsinze AS Muhanga ibitego 2-0 byinjijwe na Bitwayiki Bahati Clement na Niwenshuti Steven.

Mukura VS na yo yatsinze Al Merrikh igitego 1-0 cya Hakizimana Zuberi.

Umukino wa Kiyovu Sports na Al Hilal SC urakinwa Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice kuri Kigali Pele Stadium.

17:01

90+7' Abafana barubiye

Abafana bamereye nabi umusifuzi Twagirumukiza Abdoul utari kurangiza umukino.

16:59

90+6' Igitego cya APR FC

Mamadou Sy ahereje umupira Djibril Ouattara, ahita ashyiramo igitego cya APR FC.

16:57

90+3' Etincelles FC ikoze impinduka

Assana Nah Innocent asimbuye Ishimwe Djabilu.

16:55

90+1' APR FC irasimbuje

APR FC ikoze impinduka, ikura mu kibuga Daouda Yussif ishyiramo Niyibizi Ramadhan.

16:54

90' Iminota irindwi y'inyongera

Umukino wongeweho iminota irindwi nyuma ya 90 y'umukino.

16:54

88' Koruneri ya APR FC

Mamadou Sy agiye gutera mu izamu, barawumutanga bawushyira muri koruneri, ariko awutera nabi Nsabimana Hussein ahita akiza izamu.

16:51

84' Etincelles FC ihushije igitego

Niyonkuru Sadjat arekuye ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina ariko ku bw'amahirwe make uca hafi y'izamu gato.

16:46

81' APR FC ibuze igitego

Djibril Ouattara ashyize umupira mu izamu ariko hasifurwa ko yaraririye, ndetse ahita anaryama hasi agaragaza ko yagonganye n'umunyezamu wa Etincelles FC akababara.

16:44

79' Rutsiro FC ikurikiye umukino

Abakinnyi ba Rutsiro bageze muri Stade Umuganda, ahari kubera umukino wa APR na Etincelles.

16:39

75' Umukino uhagazeho gato

Umukino urahagaze kugira ngo umunyezamu wa Etincelles FC, Nishimwe Moise, abanze avurwe.

16:38

74' Etincelles FC irasimbuje

Niyinkuru Sadjat asimbuye Rwigema Pascal wavunitse akajyanwa hanze y'ikibuga ari ku ngobyi.

16:36

72' APR FC ihushije igitego

Byiringiro Gilbert ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, ariko William Togui ntiyawugeraho ngo awushyire mu izamu n'umutwe.

16:35

70' APR FC ikomeje kubura izamu

APR FC iracyari inyuma ku bitego 2-0, ndetse n'uburyo bwose iri kugerageza imbere y'izamu ntacyo buri gutanga.

16:34

67' Koruneri ya Etincelles

Rodrigue Mwinyi wa Etincelles FC agiye gutera ishoti mu izamu, Byiringiro Gilbert ashyira umupira muri koruneri.

16:32

65' APR FC ihushije igitego cyabazwe

Nishimwe Moise uri mu izamu rya Etincelles, ashyize umupira muri koruneri uvuye ku mutwe wa Ishimwe Abdoul wa APR FC, nyuma y'umuvundo imbere y'izamu.

16:27

63' Etincelles FC irasimbuje

Etincelles FC ikuye mu kibuga Dusabimana Anselme wavunitse na Mukogotya Robert, hajyamo Rodrigue Mwinyi na Gakumba Innocent.

16:26

62' APR FC ikoze impinduka

APR FC ikuye mu kibuga Hakim Kiwanuka, ishyiramo Mamadou Sy naho Memel Dao asimburwa na Mugisha Gilbert.

16:25

59' Rayon Sports igeze kuri Stade Umuganda

Abakinnyi ba Rayon Sports bitegura gukina na Rutsiro FC ku Cyumweru, bageze kuri Stade Umuganda.

16:23

56' Dusabimana Anselme ajyanwe hanze

Rutahizamu wa Etincelles FC, Dusabimana Anselme, ajyanwe hanze ku ngobyi nyuma yo kugaragaza ko yavunitse.

16:21

55' APR FC irarokotse

Bugingo Hakim akoze amakosa umupira ufatwa na Dusabimana Anselme wa Etincelles FC, na we awuhereza Rwigema Pascal uteye ishoti rikomeye Hakizimana Pascal aratabara awukuramo.

16:18

52' Ikarita y'umuhondo kuri Etincelles FC

Iraguha Awadi wa Etincelles FC akiniye nabi Djibril Ouattara wa APR FC, yerekwa ikarita y'umuhondo, hatangwa Coup-franc itewe na Memel Dao, Ishimwe Abdoul ashyize ku mutwe umupira ujya hanze.

16:14

49' Coup-franc ya APR FC

Niyonkuru Sadjata akiniye nabi Daouda Yussif mu kibuga hagati hatangwa coup-franc.

16:11

47' APR FC ibuze igitego

Hakim Kiwanuka atanze umupira kuri Memel Dao bari kumwe mu rubuga rw'amahina, ariko atera agashoti gato gafatwa n'umunyezamu wa Etincelles, Nishimwe Moise.

16:08

46' Igice cya kabiri kiratangiye

Djibril Ouattara wa APR FC ateye umupira wa mbere mu gice cya kabiri.

16:03

APR FC mu ngaruka z’abakinnyi bavunitse

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakinnye nabi igice cya mbere, aho byagaragaye ko ifite amakosa mu bwugarizi, aho Nshimiyimana Yunusu wari umenyeranye na Niyigena Clement, atari guhuza imikinire na Ishimwe Abdul usanzwe ari umusimbura.

Hari kandi Bugingo Hakim wabonye umwanya uyu munsi asanzwe ari umusimbura, yakinnye kuko Niyomugabo Claude ari bwo ari gukira imvune ku buryo atabanza mu kibuga.

Mu kibuga hagati ku ruhande rwa APR FC harimo amakosa yo gutakaza imipira no guhuzagurika hagati ya Memel Dao, kuko imipira myinshi ari gutanga, ari kuyamburwa itaragera ku bo ayihaye. Umutoza nadakosora mu kibuga hagati, araza kugorwa no kwishyura ibitego.

Etincelles FC iri gukinira inyuma, ikifashisha impande zayo isatira APR FC ifite intege nke mu bwugarizi.

15:53

45+5' Igice cya mbere kirarangiye

15:53

45+3' Djibril Ouattara yirangayeho

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara aherejwe umupira ariko asanga yarariye asigaranye n'umunyezamu.

15:48

45' Iminota itanu y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itanu y'inyongera ku gice cya mbere.

15:46

42' APR FC irasimbuje

Ngabonziza Pacifique asimbuye Ronald Ssekiganda wavunitse.

15:43

39' Ssekiganda yababaye

Ronald Ssekigana aryamye hasi asaba kwitabwaho, mu gihe Ngabonziza Pacifique ahise ahaguruka yitegura kumusimbura.

15:41

AMASHUSHO: Bamporiki Edouard akurikiye umukino

Bamporiki Edouard wabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ari mu bitabiriye umukino uri guhuza Etincelles FC na APR FC kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

15:41

37' APR FC ihawe ikarita y'umuhondo

Nshimiyimana Yunusu wa APR FC yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo gushyogozanya n'umusifuzi wari wemeje ko Memel Dao yakoze ikosa.

15:38

33' Umukino uhagazeho gato

Ronald Ssekiganda na Douda Yussif bari kwitabwaho n'abaganga mu gihe umukino uhagazeho gato.

15:35

31' Igitego cya kabiri cya Etincelles FC

Niyonkuru Sadjat na Robert Mukogotya bakinanye neza bahereza umupira Dusabimana Anselme, atsinda igitego cya kabiri cya Etincelles.

15:32

28' Igitego cya Etincelles FC

Iraguha Awadi wa Etincelles FC atsinze igitego cya mbere nyuma yo guhanahana hagati ye na Rwigema Pascal na Ishimwe Djabilu.

15:29

25' Rwigema Pascal arihanangirijwe

Myugariro wa Etincelles FC, Rwigema Pascal, yihanangirijwe n'umusifuzi nyuma yo gukinira nabi Memel Dao wa APR FC, ahita atanga na coup-franc.

15:27

22' Koruneri ya APR FC

Hakim Kiwanuka ageze imbere y'izamu agiye gutera mu izamu Ibrahim Abdul awushyira muri koruneri, itewe na Bugingo Hakim ntiyagira icyo itanga.

15:22

18' Amakipe yombi yatangiye gutinyuka

Etincelles FC iri gutinyuka ikagera imbere y'izamu rya APR FC, ariko na yo yarangara abakinnyi ba APR FC bakazamukana imipira yihuse bashaka gutsinda hakiri kare.

15:21

15' Hakizimana Adolphe atabaye APR FC

Umunyezamu wa APR FC, Hakizimana Adolphe arirambuye akuramo umupira ukomeye wari utewe na Gedeon Ndonga, uvuye muri koruneri yari itewe na Ishimwe Djabilu.

15:17

12' APR FC ipfushije ubusa uburyo bw'igitego

Byiringiro Jean Gilbert yakiriye umupira aherejwe na William Togui, ariko awuterana igihunga unyura hafi y'izamu ujya hanze.

15:14

9' Etincelles yirangayeho

Rutahizamu wa Etincelles, Robert Mukogotya, azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina ariko ateye mu izamu umupira ujya hanze yaryo.

15:09

4' Koruneri ya APR FC

Ibrahim Abdul wa Etincelles FC arengeje umupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka wa APR FC, hatangwa koruneri itagize icyo itanga.

15:07

2' Etincelles FC ihushije uburyo

Ishimwe Djabilu wa Etincelles FC azamukanye umupira ananirwa gutera mu izamu, awuha Rwigema Pascal ariko ateye ishoti rikomeye rifatwa na Hakizimana Adolphe uri mu izamu rya APR FC.

15:03

1' Umukino uratangiye

Niyonkuru Sadjat wa Etincelles ni we utangije umupira.

15:02

Hafashwe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abakinnyi ba APR FC bambaye udutambaro two mu ibara ry'ivu ku kuboko kw'ibumoso, aba Etincelles bambara utw'umukara, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ko kandi hafashwe n'umwanya wo kwibuka ku bari muri Stade bose, mbere y'uko umukino utangira.

14:54

Ibirango bya Rayon Sports byakuweho

Ibyapa bya SKOL byagaragaragaho ibirango bya Rayon Sports bireba mu kibuga byakuweho.

14:52

Abasiuzi b'umukino

Umukino urasifurwa na Twagirumukiza Abdul uza kuba ari mu kibuga hagati, akaza kungirizwa na Maniragaba Vallery na Mugisha Bonheur bari mu mpande, naho Musoni Henry ni umusifuzi wa kane.

Komiseri w'umukino ni Buregeya Janvier.

14:46

Amakipe yasubiye mu rwambariro

Abakinnyi b'amakipe yombi basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya mu myiteguro ya nyuma y'umukino.

14:43

Niyomugabo Claude yagarutse

Myugariro wa APR FC akanayibera kapiteni, Niyomugabo Claude, ari mu bakinnyi biteguye uyu mukino nyuma y'uko ashyizwe mu basimbura baza kwifashishwa.

Uyu mukinnyi yari yavunikiye mu mukino wahuje APR FC n'Amagaju FC.

14:33

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yabanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe
Ishimwe Abdoul
Nshimiyimana Yunussu
Byiringiro Jean Gilbert
Bugingo Hakim
Sekiganda Ronald
Dauda Yussif Seidu
Dao Rouaf Memel
Kiwanuka Hakim
Djibril Oauttara Cheick
Togui Mel William

14:31

Abakinnyi Etincelles FC yahisemo kubanza mu kibuga

Abakinnyi Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdu 'Bekeni', yahisemo kubanza mu kibuga:

Nishimwe Moise
Nsabimana Hussein
Ibrahim Abdul
Iraguha Awadi
Gedeon Ndunga
Rwigema Pascal
Kwizera Aimable
Niyonkuru Sadjat
Mukogotya Robert
Ishimwe Djabilu
Dusabimana Anselme

14:25

APR FC irashaka gukomeza gusatira Al Hilal SC

Uyu mukino ugiye kuba APR FC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 52 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona, irushwa amanota atatu na Al-Hilal SC ikina na Kiyovu Sports guhera Saa 18:30.

Ni mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 16 n'amanota 22, aho irusha inota rimwe Rutsiro FC na AS Muhanga ziri munsi y'umurongo utukura.

14:17

Agashya! Etincelles FC na APR FC zigiye gukinira hafi y'ibirango bya Rayon Sports

Ku ruhande rw'ikibuga, ku byapa byamamaza kuri Stade Umuganda, hashyizwe ibyapa by'Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL, ariko biriho n'ibirango bya Rayon Sports nk'umuterankunga mukuru w'iyi kipe yambara ubururu n'umweru.

14:13

APR FC na yo itangiye kwishyushya

Abakinnyi ba APR FC na bo binjiye mu kibuga batangira kwishyushya mbere yo gucakirana na Etincelles FC.

14:07

APR FC ntiyoroherwa kuri iki kibuga

Ubwo APR FC iheruka gukinira kuri iki kibuga yanganyije na Marine FC ibitego 2-2, ndetse igihe iheruka kuhakinira na Etincelles FC yahanganyirije 0-0.

Nubwo bimeze bityo ariko mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi, Ikipe yo mu Karere ka Rubavu yatsinzwe n'iy'Ingabo z'Igihugu ibitego 2-1.

14:04

Etincelles yatangiye kwishyushya

Abakinnyi ba Etincelles FC batangiye kwishyushya, isaha imwe mbere yo guhura na APR FC.

13:53

Ikaze kuri Stade Umuganda

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda uhuza Etincelles FC na APR FC.

Umukino uratangira Saa Cyenda (15:00).