Rutsiro FC vs Rayon Sports

Rutsiro FC 0-0 Rayon Sports

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Umwari Sandrine

18:00

Uko imikino y'Umunsi wa 27 yagenze

Uko imikino y'Umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda yasojwe n'uwa Bugesera FC itsinze Police FC yagenze, ndetse n'uko amakipe akurikiranye.

17:57

AMASHUSHO: Haringingo nyuma yo kunganya na Rutsiro avuze ikibazo cya Kwizera I Tuzagera kuri APR FC tumeze neza

17:27

AMSHUSHO: Aba-Rayons mu burakari bwinshi nyuma yo kunganya na Rutsiro II Babyegetse ku musifuzi na Fall Ngagne

16:53

90+6' Umukino urarangiye

Rayon Sports inganyije na Rutsiro FC 0-0 ibona inota rimwe rituma igira amanota 44 ayigumisha ku mwanya wa kane ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona y'u Rwanda igeze ku Munsi wa 27.

Kuri ubu iyi kipe irarushwa amanota 14 na Al-Hilal ya mbere, ikarushwa amanota umunani na APR FC ya kabiri mu gihe hagati yayo na Al-Merrikh ya gatatu harimo amanota atanu.

Ni mu gihe Rutsiro FC ibuze amanota ayifasha mu kazi gakomeye ifite ko kuva mu murongo utukura, dore ko iri ku mwanya wa 17 n'amanota 22.

Gikundiro yujuje imikino itanu ya shampiyona itazi amanota atatu, dore ko yose yayinganyije, ikaba iheruka amanota atatu kuri mpaga yateye Gasogi United FC.

Rayon Sports kandi iri kwitegura gukina umukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro uzayihuza na Gorilla FC, ku wa Gatatu, tariki ya 23 Mata 2026, kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma y'aho izakirwa n’Amagaju ku wa 26 Mata mu Karere ka Huye, mbere yo guhura na APR FC ku wa 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.

16:53

90+5' Rutsiro FC irasimbuje

Kwizera Emilien asimbuwe na Mugemana Selemani.

16:50

90+2' Umukino urahagaze

Umukino urahagaze mu gihe Kwizera wa Rutsiro FC ari kuvurwa. Abaganga bayo bari kugenda biguru ntege.

16:46

90' Iminota itanu y'inyongera

Umukino wongeweho iminota itanu kuri 90 y'umukino.

16:44

87' Coup-franc ya Rayon Sports

Mumbere Jonas akoreye ikosa Ndayishimiye Richard hatangwa coup-franc.

16:42

85' Umukino uhagazeho gato

Umukina uhagazeho gato mu gihe umunyezamu wa Rutsiro ari kuvurwa.

16:41

84' Rayon Sports yirangayeho

Aziz Bassane yanze gutera mu izamu arebana na ryo, awuhereje Fall Ngagne ufatwa n'umunyezamu wa Rutsiro FC.

16:39

84' Imitima y'aba-Rayons yahagaze

Abafana ba Rayon Sports batangiranye umurindi bifashe mapfubyi bategereje igitego cyabuze.

16:38

81' Fall Ngagne ahawe urw'amenyo

Aziz Bassane ahereje umupira Fall Ngagne wari wenyine imbere y'izamu ariko aho gutera ishoti awukoraho gusa ujya mu ntoki z'umunyezamu wa Rutsiro FC.

16:36

80' Rutsiro FC irasimbuje

Kwizera Eric wa Rutsiro FC asimbuwe na Nkubito Amza

16:35

78' Rayon Sports yirangayeho

Aziz Bassane atanze nabi umupira washoboraga kuvamo igitego iyo ufatwa na Habimana Yves ariko ujya mu ntoki za Manala uri mu izamu rya Rutsiro FC.

16:30

73' Rutsiro FC ihushije igitego

Arigo wa Rutsiro yivuye mu mitsi atera ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports habura gato ngo rijye mu izamu.

16:26

70' AMAFOTO: Amakipe yombi aracyanganya

16:25

68' Ikarita y'umuhondo kuri Rutsiro FC

Hitimana Jean Claude wa Rutsiro FC yeretswe ikarita y'umuhondo kubera ikosa akoreye Aziz Bassane wa Rayon Sports.

16:23

65' Rayon Sports irarokotse

Niyitegeka Idrissa ateye ishoti mu izamu rya Rayon Sports, umunyezamu wayo Drissa Kouyate agiye kuwukuramo uramujabuka ukubita igiti cy'izamu ariko arikosora ahita awufata.

16:21

64' Rayon Sports irasimbuje

Mugisha Didier wa Rayon Sports ahaye umwanya Habimana Yves.

16:21

64' Rutsiro FC irasimbuje

Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC asimbuwe na Maniriho Destin.

16:18

61' Rayon Sports igerageje gushaka igitego

Mugisha Didier ahereje umupira Tambwe Gloire na we atera ishoti mu izamu ariko Niyitegeka Idrissa awukuraho.

16:16

58' Coup-franc ya Rutsiro FC

Mumbere Jonas akorewe ikosa na Ramazani Tshimanga wa Rayon Sports hatangwa ikosa.

Mu guhanwa kwaryo hari havuyemo igitego kubera kutumvikana hagati ya Tshimanga na Drissa Kouyate wa Rayon Sports ariko bawushyira muri koruneri.

16:12

56' Coup-franc ya Rayon Sports

Arigo akoreye ikosa Uwumukiza Obed hatangwa coup-franc kuri Rayon Sports.

Ni mu gihe abafana b'amakipe yombi bakomeje kubura igitego.

16:11

53' Rayon Sports ihushije uburyo

Tambwe Gloire ahereje umupira Mugisha Didier ariko ateye ishoti, Bahati Emilien wa Rutsiro FC arawitambika ntiwagera mu izamu.

16:07

49' Coup-franc ya Rayon Sports

Bahati Emilien akoreye ikosa Tambwe Gloire, hatangwa coup-franc hagati mu kibuga.

16:02

46' Rayon Sports irasimbuje

Rayon Sports ikuye mu kibuga Tony Kitoga ishyiramo Aziz Bassane.

16:01

46' Igice cya kabiri kiratangiye

15:47

45+2' Igice cya mbere kirarangiye

15:46

45' Iminota ibiri y'inyongera

Igice cya mbere cy'umukino cyongeweho iminota ibiri, nyuma y'uko Mugisha Didier ahushije igitego ari imbere y'izamu wenyine, aracenga kugeza umupira bawumwambuye.

15:45

43' Rayon Sports yari yirangayeho

Ramazani Tshimanga arengeje umupira Arigo wa Rutsiro yari agiye gushyira mu izamu, ariko n'umusifuzi avuga ko habayemo kurarira.

15:42

39' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Fall Ngange ananiwe gushyira umupira mu uzamu, nyuma yo kuwuhabwa na Mugisha Didier, ahubwo ufatwa na Mutuabo Manala uri mu izamu rya Rutsiro FC.

15:40

38' Umukino uhagazeho gato

Umukino urahagaze mu gihe Niyezimana Jean Claude wababaye ari kuvurirwa mu kibuga.

15:39

35' Rutsiro FC irarokotse

Umunyezamu wa Rutsiro FC, Mutuabo Manala, akuye umupira ku mutwe wa Tambwe Gloire mbere y'uko awukozaho ngo awushyire mu izamu.

15:34

32' Igitego cyabuze

Umukino watangiye ubona ko uza kubonekamo igitego hakiri kare cyane, wakonje.

15:32

30' Koruneri ya Rayon Sports

Kwizera Bahati Emilien arengeje umupira wari uherejwe Mugisha Didier wa Rayon Sports, hatangwa koruneri.

15:29

27' Rayon Sports ihushije igitego cyabazwe

Tambwe Gloire wa Rayon Sports ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina rwa Rutsiro FC, ariko Fall Ngagne na Mugisha Didier bananirwa kuwushyira mu izamu nubwo bari baraririye.

15:26

25' Rutsiro FC ihushije uburyo bw'igitego

Rutahizamu wa Rutsiro FC, Arigo Obus yakiriye umupira ariko ananirwa kuboneza umupira mu izamu awushyira hanze.

15:23

21' Rutsiro FC irashaka igitego

Nizeyimana Jean Claude wa Rutsiro FC ateye ishoti rikomeye mu izamu rya Rayon Sports ariko rica hanze yaryo gato.

15:21

18' Imvura ikuye abafana mu byicaro

Imvura ibaye nyinshi kuri Stade Umuganda, abafana bari mu myanya idatwikiriye bajya kugama ahatwikiriye nubwo ari hato.

15:18

15' Rayon Sports ibuze igitego

Ishimwe Elie Ganijuru wa Rayon Sports yivuye mu mitsi arekura ishoti mu izamu rya Rutsiro FC ariko umupira uca hejuru yaryo gato.

15:17

13' Rutsiro FC ihushije uburyo bw'igitego bwabazwe

Arigo Obus afashe umupira arebana n'izamu aho gutera vuba yirangaraho ajya gutera Ramazani Tshimanga wa Rayon Sports yamugezeho, ahita awushyira muri koruneri.

15:11

10' Rayon Sports yirangayeho

Rutahizamu wa Rayon Sports, Mugisha Didier, azamukanye umupira agera mu rubuga rw'amahina, ariko ananirwa kuwushyira mu izamu kugeza awambuwe.

15:09

7' Rutsiro yari itunguye Rayon Sports

Mumbere Jonas abyaje umusaruro guhagarara nabi k'ubwugarizi bwa Rayon Sports, atera ishoti mu izamu ariko ku bw'amahirwe make umupira ujya hanze.

15:06

5' Rayon Sports itangiye neza

Abakinnyi ba Rayon Sports batangiye gukina bari guhererekanyiriza mu kibuga cya Rutsiro FC, bashaka kumena urukuta rw'ubwugarizi bwayo ngo babone igitego hakiri kare.

15:04

3' Koruneri ya Rayon Sports

Rayon Sports ibonye coup-franc itewe na Ndayishimiye Richard, Mutijima Janvier arengereza umupira muri koruneri mbere y'uko Mugisha Didier awushyira mu izamu.

15:00

1' Umukino uratangiye

Kwizera Eric wa Rutsiro FC ni we utangije umukino.

14:59

Hafashwe umwanya kwo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mbere yo gutangira umukino, buri wese uri muri Stade Umuganda yahagurutse aha icyubahiro inzirakarenganze z'Abatutsi zishwe muri Jenoside yabaye mu 1994.

Buri mukinnyi kandi yambaye agatambaro ku kuboko kw'ibumoso mu gukomeza guha icyubahiro izo nzirakarengane.

14:56

Aba-Rayon bigabije Stade Umuganda

Nubwo Stade Umuganda itaruzura neza, abafana ba Rayon Sports batangiranye umurindi uri hejuru cyane.

14:50

Abakinnyi 11 Rayon Sports ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Haringingo Francis yahisemo kubanza mu kibuga kuri uyu mukino.

Drissa Kouyate
Uwumukiza Obed
Ishimwe Ganijuru Elie
Ramazani Tshimanga
Nshimimana Fabrice
Ndayishimiye Richard
Faustin Likau
Tambwe Gloire
Fall Ngagne (C)
Tony Kitoga
Mugisha Didier

14:47

Abakinnyi 11 Rutsiro FC ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Rutsiro FC, Niyonkuru Gustave, yahisemo kubanza mu kibuga:

Mutuabo Manala Joseph
Biramahire Gadi
Kwizera Bahati Emilien
Mutijima Gilbert
Hitimana Jean Claude
Niyitegeka Idrisa
Kwizera Eric
Nizeyimana Jean Claude
Arigo Obus Godspower
Mumbere Malikidogo Jonas
Mumbere Mbusa Jeremie (C)

14:44

Abasifuzi b'umukino

Mulindangabo Moise araza gusifura uyu mukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC. Mu mpande hari Ndayisaba Saidi na Ndagijimana Peace Eric, naho umusifuzi wa kane ni Akingeneye Hisham.

14:40

AMAFOTO: Amakipe yombi yishyushya

14:29

Umukino utegerejwemo akaboko ka Haringingo

Uyu ni umukino wa mbere wa Haringingo Francis Christian wagarutse muri Rayon Sports nyuma yo kuyibamo mu 2023, agasiga ayihesheje Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mugabo wavuye muri Kiyovu Sports bigoranye, yasanze Gikundiro iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda mu mikino 26.

Uyu mukino uramufasha kwitegura uwa Gorilla FC uzaba ku wa 22 Mata, yongere yakirwe n’Amagaju ku wa 26 Mata mu Karere ka Huye, mbere yo guhura na APR FC ku wa 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.

14:22

Rayon Sports na yo yatangiye kwishushya

Abakinnyi ba Rayon Sports bageze mu kibuga batangira kwishyushya bitegura umukino.

14:16

Abakinnyi ba Rutsiro batangiye kwishyushya

Abakinnyi ba Rutsiro FC batangiye kwishyushya bitegura gukina uyu mukino bakiriye.

14:08

AMASHUSHO: Rayon Sports yaremeye uwarokotse Jenoside |I Perezida wa FERWAFA na Murenzi batanze ubutumwa

14:04

Amakipe yombi yageze kuri Stade Umuganda

Abakinnyi ba Rayon Sports n'aba Rutsiro FC bageze kuri Stade Umuganda aho baza gukinira.

13:57

AMASHUSHO: Uko Rayon Sports yitwaye mu myitozo ya nyuma itarimo Kwizera Olivier na Bigirimana Abedi

13:54

AMASHUSHO: Rayon yibutse abahoze ari abakinnyi bayo bazize Jenoside I Amateka yayo n'uko yiswe izina n'umuzungu

13:52

Rayon Sports yabanje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mbere yo gukina uyu mukino, abayobozi mu nzego zitandukanye za siporo, ubw'Akarere ka Rutsiro, ubwa Rayon Sports n'abakunzi bayo, bakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ahazwi nka ‘Commune Rouge’.

13:46

Ikaze kuri Stade Umuganda

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Umuganda, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 27 wa Shampiyona y'u Rwanda uhuza Rutsiro FC na Rayon Sports.

Ni umukino w'ingenzi kuri Rayon Sports ishaka gusatira amakipe ayoboye urutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona, ndetse ukaba uwa mbere ku mutoza Haringingo Francis Christian, uheruka kwemererwa gutoza iyi kipe.

Ni mu gihe Rutsiro FC yo isabwa gutsinda umukino kugira ngo ikomeze guhangana no kuva mu murongo utukura w'amakipe ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.