APR FC vs Gicumbi FC

APR FC 2-0 Gicumbi FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umwari Sandrine

17:43

Gen Mubarakh Muganga: Ibikombe ni bwo bije muri APR | Andi makipe yihangane | Avuze kuri Al-Hilal SC

17:11

Ibyishimo bisendereye bya APR nyuma yo kwegukana Shampiyona | Clement mu marenga yo gusezera abafana

16:49

Niyomugabo yashyikirije igikombe APR FC yegukanye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda

Nyuma yo gushyikirizwa Igikombe cya Shampiyona, Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yahise yerekeza mu myanya y'icyubahiro, akijyanira Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari Chairman w'Icyubahiro w'iyi kipe.

Hari kandi Umugaba w'Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Maj Gen Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.

16:44

APR FC yatangiye gushyikirizwa imidali n'Igikombe cya Shampiyona

Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice; Chairman wa Rwanda Premier League, Hadji Muharanwa Youssouf, uhagarariye Umuyobozi wa Bank of Kigali n'Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, ni bo bagiye gutanga imidali n'Igikombe cya Shampiyona.

Abakinnyi ba APR bagiye kuri podium bayobowe n'umutoza wabo Taleb Abderrahim.

16:40

Buteera Andrew ni we usohokanye Igikombe cya Shampiyona gihabwa APR FC


Buteera Andrew wabaye umukinnyi wa APR FC mu kibuga hagati, akegukana ibikombe birindwi bya Shampiyona, ni we winjiranye mu kibuga Igikombe cya Shampiyona gishyikirizwa iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu, icya karindwi cya Shampiyona mu buryo bwikurikiranya, bikaba icya 24 mu mateka yayo.

16:23

Taleb azengurutse Stade yose asuhuza abafana


Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb ari kumwe na Kapiteni w'iyi Kipe, Niyomugabo Claude, bazengurutse mu mpande zose za Kigali Pele Stadium basuhuza abafana.

DJ Crush ari gususurutsa aba bafana acuranga indirimbo zitandukanye zirimo iza APR.

Mu kibuga haracyategurwa aho abakinnyi bashyikiririzwa igikombe.

16:11

APR FC itsinze Gicumbi FC mbere yo gushyikirizwa Igikombe cya Shampiyona yegukanye

Ibitego bya William Mel Togui na Cheikh Djibril Ouattara bifashije APR FC gutsinda Gicumbi FC 2-0 mu mukino usoza Shampiyona.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu isozanyije amanota 68 ku mwanya wa mbere mu makipe yo mu Rwanda, ikarushwa amanota arindwi na Al-Hilal SC yo muri Sudani.

Djibril Ouattara wabaye umukinnyi w'uyu mukino, ni we usoje Shampiyona atsinze ibitego byinshi (18), arusha kimwe Mbonyumwami Taiba wa Marine FC.

APR FC igiye gushyikirizwa Igikombe cya Shampiyona ya 2025/26, kibaye icya 24 muri rusange ndetse n'icya karindwi ku nshuro yikurikiranya, birumvikana ko ari ukuva mu 2020 nta yindi kipe ikoramo.

Gicumbi FC yasozanyije amanota 38 mu mikino 34, iri ku mwanya wa 11.

16:08

Umukino urarangiye

16:08

90+4' Uburyo bwa nyuma

Djibril Ouattara azamukanye umupira, agera mu rubuga rw'amahina, umunyezamu Matondo akina neza awushyira muri koruneri.

16:07

90+3' APR FC irarokotse

Ndikumana Arteta ateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw'amahina, Hakizimana Adolphe akora ku mupira ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

16:04

90' Iminota ine y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota ine y'inyongera.

Gicumbi FC iri gushaka igitego cy'impozamarira.

16:01

86' Gusimbuza

Iradukunda Jafar na Rwagasore Sharifu basimbuye Hakizimana Alexis na Nshimiyimana Olivier ku ruhande rwa Gicumbi FC.

15:55

81' Gusimbuza

Denis Omedi na Mamadou Sy basimbuye William Mel Togui na Ruboneka Bosco ku ruhande rwa APR FC isoje gukora impinduka.

15:54

80' Umukino ugeze mu minota 10 ya nyuma

Abafana ba APR FC batangiye ibirori by'intsinzi.

Hanze y'ikibuga, hari gutegurwa podium itangirwaho Igikombe cya Shampiyona mu mabara y'umukara.

15:52

77' Ubundi buryo bwa APR FC

Byiringiro Gilbert akinanye na Djibril Ouattara uhindukiye, atera ishoti ry'imoso, umupira ushyirwa muri koruneri na Matondo Asuman wa Gicumbi FC.

15:50

75' Abafana ba APR FC bari mu bishimiye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Djibril Ouattara

15:48

74' Gicumbi FC irarokotse

Dauda Yussif na Mugisha Gilbert bakinanye neza, uyu Munyarwanda atera umupira unyuze kuri Matondo, ukurwa mu izamu na myugariro, ugarukira Matondo wasubiraga mu izamu awufata neza.

15:47

72' Gusimbuza

Aksante Lulihoshi na Bitwayiki Bahati Clement basimbuwe na Niwenshuti Steven na Niyonsaba Eric ku ruhande rwa Gicumbi FC.

15:45

70' Umukino ugeze mu minota 20 ya nyuma


Sibomana Shami Carnot acenze Mugisha Gilbert, atera ishoti rikomeye, umunyezamu Hakizimana Adolphe ashyira umupira muri koruneri.

15:44

70' Gusimbuza

Hakim Kiwanuka asimbuwe na Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC.

15:43

68' Ikarita y'umuhondo

Rubuguza Jean Pierre ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Dauda Yussif hagati mu kibuga cya APR FC.

15:42

67' Ouattara agerageje amahirwe biranga


Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, ashatse gutsinda igitego arengeje umupira umunyezamu Matondo wari wasohotse, ariko ujya hejuru y'izamu rya Gicumbi FC.

15:38

63' Gicumbi FC yahinduye umukino


Ndikumana Arteta na bagenzi be bakomeje kugerageza uburyo butandukanye bashaka igitego, ariko bakabura amahirwe.

Gicumbi FC ni yo nziza mu kibuga kuva APR FC ibonye igitego cya kabiri.

15:37

62' APR FC irarokotse

Hakizimana Alexis ahawe umupira mu rubuga rw'amahina, ateye ishoti rikomeye Niyomugabo Claude na Ishimwe Abdul baritambika, umupira ujya muri koruneri.

15:33

60' Abakunzi ba APR FC bitabiriye umukino bambaye amabara yayo

15:33

58' Gusimbuza

Memel Dao na Nshimiyimana Yunussu basimbuwe na Dauda Yussif Seidu na Ishimwe Abdul ku ruhande rwa APR FC.

15:30

55' Ubwo APR FC yishimiraga igitego cyatsinzwe na William Mel Togui mu gice cya mbere

15:30

55' Niyomugabo atabaye APR FC

Bahati Clement yinjiye mu rubuga rw'amahina, ashaka gukinana na Alexis, ariko Niyomugabo Claude arahagoboka awurengesha uyu rutahizamu wa Gicumbi FC.

15:25

51' Igitego cya kabiri cya APR FC

Cheick Djibril Ouattara atsinze igitego cyiza cy'umutwe, ku mupira uhinduwe na Memel Dao, guhuza kw'Abanya-Burkina Faso bihesha APR FC igitego cya kabiri.

APR FC 2-0 Gicumbi FC.

Ouattara atsinze igitego 18 kimugira uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y'uyu mwaka aho arusha kimwe Mbonyumwami Taiba.

15:25

49' Ikarita y'umuhondo

Nzeyimana Jean Petit ahawe ikarita y'umuhondo akiniye nabi Memel Raouf Dao hagati mu kibuga cya Gicumbi FC.

15:19

46' Igice cya kabiri cyatangiye

Hakizimana Alexis yatangiranye umupira mu gice cya kabiri, akinana na bagenzi be bahise basatira APR FC bashaka kwishyura hakiri kare.

15:03

Igice cya mbere kirarangiye


Igice cya mbere cy'umukino w'Umunsi wa 34 wa BK Pro League uri kubera kuri Kigali Pele Stadium, kirangiye APR FC yatsinze Gicumbi FC igitego 1-0 cyinjijwe na William Mel Togui.

15:00

45' Iminota itatu y'inyongera

Umusifuzi wa kane yerekanye iminota itatu y'inyongera.

14:59

44' Igitego cyiza cya APR FC

Djibril Ouattara acometse umupira mwiza ari mu rubuga rw'amahina, ukurikirwa na William Mel Togui utsindiye mu nguni ifunze, ashyira umupira hejuru mu nkanka y'imbere y'izamu.

APR FC 1-0 Gicumbi FC.

14:56

42' Uburyo bukomeye bwa APR FC

Djibril Ouattara anyuze ibumoso, yinjira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye rikuwemo n'umunyezamu Matondo uhise uryama hasi, ahamagarirwa abaganga.

14:54

Reba akarasisi Army Band yakoreye APR mbere yo guhabwa Igikombe cya Shampiyona muri Kigali Pelé Stadium

14:52

38' Ubwugarizi bwa Gicumbi FC buhagaze neza


APR FC iri kurema uburyo bunyuranye binyuze ku barimo Memel Dao, Ruboneka Bosco na Hakim Kiwanuka, ariko ubwugarizi bwa Gicumbi FC buhagaze neza.

14:48

35' Igitego cyabuze

Ishyaka no guhatana biragaragara mu kibuga ndetse amakipe yombi ari kugerageza uburyo butandukanye ariko kureba mu izamu biracyari ikibazo.

14:48

33' Uburyo bwiza bwa Gicumbi FC

Bahati Clement ahawe umupira mwiza na Ndikumana Arteta, yinjira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye rinyuze hejuru gato.

14:39

25' Gicumbi FC yakomeye amashyi APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda mbere y'uko zihurira mu mukino w'Umunsi wa 34 i Nyamirambo

14:38

22' Uburyo bwa APR FC

Djibril Ouattara acomekewe umupira muremure, anyuze iburyo arihuta arawufata, agera mu rubuga rw'amahina acenga, atera ishoti rikuwemo na Matondo uhise yisubiza umupira.

14:37

20' Gicumbi FC ikeneye gushimangira umwanya wa 11


Uretse ishema no kongera amanota n'ibitego, APR FC nta kidasanzwe itegereje muri uyu mukino.

Gicumbi FC yatakaza umwanya wa 11 mu gihe yananirwa gutsinda naho Gorilla FC ikaza gutsinda Al-Hilal mu mukino uba nyuma.

Djibril Ouattara unganya ibitego 17 na Mbonyumwami Taiba wa Marine FC, akeneye igitego gituma asoza ku mwanya wa mbere w'abatsinze ibitego byinshi.

14:31

16' Gusatira kwa APR FC

Hakim Kiwanuka akinanye na Byiringiro Gilbert winjiye mu rubuga rw'amahina, ahindura agapira gato kagiye ku izamu gafatwa neza na Matondo Asuman.

14:29

14' APR FC irarokotse

Ndikumana Arteta ateye ishoti rikomeye, umunyezamu Hakizimana Adolphe ntiyagera ku mupira neza, ukubita umutambiko w'izamu uvamo, usanga myugariro wa APR FC akiza izamu.

14:26

12' Army Band isusurutsa abitabiriye umukino uri guhuza APR FC na Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium

14:22

8' APR FC ihushije uburyo bwiza

Hakim Kiwanuka yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina anyuze ibumoso, awuhinduye mu izamu ashaka Memel Dao barawumuterana, usubira kuri Kiwanuka ukiniye nabi Masiri wa Gicumbi FC.

14:17

3' Uburyo bwa Gicumbi FC

Nzeyimana Jean Petit ahawe umupira ari inyuma y'urubuga rw'amahina, atera ishori rigendera hasi, umupira unyura ku ruhande rw'izamu.

14:15

Umukino watangiye

APR FC ni yo yatangiranye umupira, Djibril Ouattara awusubiza inyuma kuri bagenzi be ariko bahita binjira mu kibuga cya Gicumbi FC.

14:12

Hafashwe umunota wo Kwibuka


Mbere y'uko umukino utangira, abari muri Kigali Pele Stadium bafashe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

14:10

Ubwo APR FC na Gicumbi FC zishyushyaga mbere y'umukino

14:09

Abakinnyi ba Gicumbi FC babanje mu kibuga


Umutoza wa Gicumbi FC, Bisengimana Justin, yahisemo gukoresha:

Matondo Mechack Asumani
Ndikumana Arteta (C)
Rukundo Jean Claude
Aksante Lulihoshi Diue Merci
Nshimiyimana Olivier
Nzeyimana Jean Petit
Bitwayiki Bahati Clement
Rubuguza Jean Pierre
Hakizimana Alexis
Masir Luendo Claude
Sibomana ShamI Carnot

14:08

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yahisemo gukoresha:

Hakizimana Adolphe
Niyigena Clement
Nshimiyimana Yunusu
Niyomugabo Claude (C)
Byiringiro Jean Gilbert
Ssekiganda Ronald
Ruboneka Jean Bosco
Dao Rouaf Memel
Kiwanuka Hakim
Djibril Ouattara Cheick
Togui M William

14:06

Nyamukandagira mu byuma bya Army Band


Mbere y'uko APR FC yinjira mu kibuga, aho yabanjirijwe na Gicumbi FC igiye kuyikomera amashyi, Army Band iririmbiye indirimbo ya APR FC hafi y'ikibuga aho abakinnyi banyura.

14:00

Army Band yasusurukije abitabiriye umukino


Bande y'Ingabo z'u Rwanda yakoze akarasisi muri Kigali Pele Stadium mu gihe habura igihe gito ngo umukino utangire.

Uburyo abasirikare bacuranga n'uko batambuka mu karasisi byashimishije abitabiriye uyu mukino ugiye guhuza APR FC na Gicumbi FC.

13:51

APR FC irahabwa igikombe gishya cyihariye cya BK Pro League

Rwanda Premier League itegura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere, yagaragaje igikombe gishya gihabwa APR FC mu masaha ari imbere, aho mu kimurikwa hifashishijwe umunyabigwi Ndayishimiye Eric 'Bakame' wabaye umunyezamu makipe arimo APR. Kuri ubu ni Umutoza w'Abanyezamu ba Rayon Sports.

13:46

Ubwo APR FC yageraga kuri Kigali Pele Stadium, aho igiye kwakirira Gicumbi FC

13:41

Abafana ba APR babukereye mu karasisi ko kwishimira ibikombe I Reba imyiteguro n'udushya dutegerejwe

13:39

Abafana ba APR FC babukereye


Abakunzi ba APR FC bambaye imyambaro iri mu mabara y'umweru n'umukara, bateguye ibirori byo kwishimira ibikombe bitatu begukanye uyu mwaka ari byo FERWAFA Super Cup, Igikombe cy'Amahoro n'icya Shampiyona.

Ku mipira n'ibyaba bafite, hariho umubare 24 ungana n'ibikombe 24 bya Shampiyona y'u Rwanda, APR FC imaze kwegukana kuva mu 1995 mu gihe yashinzwe mu 1993.

13:37

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium


Icyumweru cyiza! IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade ya Kigali yitiriwe Umunya-Bresil Pele, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa 34 ari na wo usoza Shampiyona y'u Rwanda ya 2025/26.

Ni umukino ugiye guhuza APR FC na Gicumbi FC byari biteganyijwe ko utangira Saa Munani z'amanywa ariko ukaba ushobora gutinda kubera imikino y'Amashuri Kagame Cup yabanje kubera kuri iki kibuga.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yegukanye Igikombe cya Shampiyona mu makipe yo mu Rwanda, ariko ikaba yarakurikiye Al-Hilal SC yo muri Sudani yabaye iya mbere.