APR FC vs Gor Mahia FC

APR FC 0-5 Gor Mahia FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Umwari Sandrine & Kasiro Claude

21:39

Amwe mu mashusho y'ibitazibagirana muri uyu mukino















21:32

AMAFOTO: Agahinda ka APR FC kavuyemo ibyishimo by'Aba-Rayons

21:23

APR FC yarushijwe nk'idatoje

Ikipe ya APR FC itangiye nabi CECAFA Kagame Cup inyagirwa na Gor Mahia ibitego 5-0.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yakinnye neza iminota 30 ya mbere, ariko nyuma yayo ikina ibintu bidasobanutse ku buryo bigragarira buri wese ko nta guhuza umukino kurimo, ndetse n'ibisubizo ari bike cyane.

Kudakurikirana neza uko umukino uri kugenda byatuma abakinnyi ba APR FC bisanga bari kugonganira ku myanya imwe nka Ouattara cyangwa William Togui bari mu busatirizi, cyangwa Madou Zon na Nshimiyimana Yunusu bari mu bwugarizi.

Abakinnyi ba APR FC iheruka kwegukana iki gikombe mu 2010, bakinnye igice cya kabiri bigarara ko bameze nk'abanani cyane kuko umuvuduko wari hasi nk'abadaheruka imyitozo yongera imbaraga.

Kubanza mu kibuga ikipe irimo abakinnyi benshi bashya ntiyagakwiriye kuba ari yo mahitamo ya mbere y'umutoza, Taleb, kuko byanze bikunze yari kugiramo ibibazo byo kudahuza umukino.

Umukino ukurikira APR FC izakina na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti, ku wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2027, kuri Stade Amahoro.

20:58

Gilbert yananiwe kwiyakira

Myugariro wa APR FC, Gilbert, yananiwe kwiyakira ndetse ntari gusohoka mu kibuga.

20:55

90+4' Umukino urarangiye

20:53

90' Iminota y'inyongera

Umukino wongeweho iminota ine kuri 90 y'umukino.

20:50

88' Ikarita y'umuhondo kuri APR FC

Ouattara yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukina nabi.

20:49

87' Igitego cya gatanu cya Gor Mahia

APR itsinzwe igitego cya gatanu cyinjijwe na Ebenezer Assifuah.

20:47

86' APR FC irasimbuje

Ngabonziza Pacifique asimbuye Memel Dao.

20:45

83' APR FC ihawe urw'amenyo

APR FC iri kwigishwa umupira w'amaguru, ndetse bigaragara ko abakinnyi bayo bafite intege nke nyuma yo kubatsinda banabarusha umupira.

20:42

79' Igitego cya kane cya Gor Mahia

Sariff Sabuni Sirengo afashe Gilbert aramucenga amurambika hasi, yinjira mu rubuga rw'amahina ahereza umupira Lesley Otieno Owino atsinda igitego cya kane.

20:39

77' Ikarita y'umuhondo kuri APR FC

Ronald Ssekiganda akiniye nabi Sariff Sabuni Sirengo wa Gor Mahia ahita yerekwa ikarita y'umuhondo.

Ni nyuma y'uko uyu mukinnyi yari amaze gucenga Nshimiyimana Yunusu agkumbagara.

20:36

74' APR FC ishatse kwishyura biranga

Hakim Kiwanuka ashatse kwinjira mu rubuga rw'amahina ngo atsinda igitego ariko bamubuza gutera neza.

20:34

72' Ibyishimo by'abafana ba APR FC byayoyotse

Abafana ba APR FC batangiye bishimye ariko ubu bose batuje.

20:31

69' Gor Mahia irasimbuje

Paul Okoth Odhiambo watsinze igitego avuye mu kibuga hajyamo Ebenezer Assifuah.

20:28

Perezida Kagame yitabiriye uyu mukino

Perezida Paul Kagame yamaze kugera muri Stade Amahoro aho akurikiye uyu mukino uri guhuza APR FC na Gor Mahia.

Umukuru w'Igihugu atera inkunga CECAFA Kagame Cup kuva mu 2002 aho atanga ibihumbi 60$ bitangwa nk'ibihembo ku makipe atatu yitwaye neza.

20:25

63' Igitego cya gatatu cya Gor Mahia

Abakinnyi ba Gor Mahia bazamukanye umupira neza, Paul Okoth Odhiambo ahita atsinda igitego cya gatatu cya Gor Mahia.

20:25

60' Gor Mahia irasimbuje

Ariste Patrick Ekandjoum Essombe asimbuwe na Lawrence Ochieng Juma.

20:23

59' APR FC irasimbuje

William Togui asimbuwe na Uwiyaremye Fidali, Hakim Kiwanuka asimbura Amani Kuodiakan, mu gihe Dauda Yussif asimbuwe na Traore Mamadou.

20:20

57' Ariste Patrick Ekandjoum Essombe yababaye

Ariste Patrick Ekandjoum Essombe aryamye hasi nyuma yo gukinirwa nabi na Ishimwe Christian, ahita asohorwa ku ngombyi.

20:19

55' Gor Mahia ishatse kwiba umugono APR FC

Ariste Patrick Ekandjoum Essombe azamukanye umupira Ronald Ssekiganda awumukuraho neza.

20:14

52' Umukino uri kugenda buhoro

Umukino uri kugenda buhoro, amakipe yombi akinira mu kibuga hagati.

20:12

49' Coup franc ya Gor Mahia

Amani Kuodiakan Michel Breygeneve wa APR FC akinnye nabi hatangwa ikosa kuri Gor Mahia igomba guhana.

20:10

45' Gor Mahia irasimbuje

Sariff Sabuni Sirengo ahawe umwanya na David Okoth Odhiambo, Siraji Mohamed Siraji awuha Bryton Otieno Onyona, Ben Stanley Omondi ajyamo havamo Alpha Chris Onyango, Jackson Dwang Mulla na we avamo hajyamo Ebenezer Ocran.

20:05

45' Igice cya kabiri kiratangiye

19:49

45+3' Igice cya mbere kirarangiye

Igice cya mbere cy'umukino wa CECAFA Kagame Cup 2026 uri kubera muri Stade Amahoro cyarangiye APR FC yatsinzwe na Gor Mahia ibitego 2-0.

19:48

45+2' APR FC iri kurushwa

APR FC yibuze mu mukino, ndetse Gor Mahia yayigaranzuye iri kuyirusha mu gihe umukino uri kugana ku musozo w'igice cya mbere.

19:46

45' Iminota y'inyongera

Igice cya mbere cyongeweho iminota itatu.

19:45

44' APR FC irarokotse

Ariste Patrick Ekandjoum Essombe wa Gor Mahia arongeye atera mu izamu rya APR FC ariko umupira ujya hanze.

19:43

42' Murera iri kuririmbwa muri Stade Amahoro

Abafana ba Rayon Sports bari muri Stade Amahoro bari gushyigikira Gor Mahia iri kubatsindira mukeba.

19:42

40' Coup franc ya Gor Mahia

Daniel Sakari Macheso wa Gor Mahia akiniwe nabi hatangwa coup frianc ariko itewe umupira ujya mu ntoki z'umunyezamu Siluane.

19:39

38' Coup franc ya APR FC

Ouattara akiniwe nabi hatangwa coup franc kuri APR FC ariko itewe ntiyagira ikivamo.

19:36

34' Igitego cya kabiri cya Gor Mahia

Ariste Patrick Ekandjoum Essombe wa Gor Mahia arirambuye ari hanze y'urubuga rw'amahina atera ishoti rihita rijya mu izamu.

19:33

32' Igitego cya Gor Mahia

Nshimiyimana Yunusu arengeje umupira hatangwa koruneri itewe neza, isanga Mike Evans Kibwage wa Gor Mahia ahita atsinda igitego cya mbere.

19:32

30' Amashyi ku bakinnyi ba APR FC

Abakinnyi ba APR FC bari kugerageza gukina neza bahererekanya umupira, bagakomerwa amashyi n'abafana bayo nubwo igitego cyabuze.

19:27

26' Koruneri ya APR FC

Djibril Ouattara azamukanye umupira neza awuhereza Amani Kuodiakan ananirwa kuwushyira mu izamu urenzwa n'umunyezamu wa Gor Mahia.

19:24

23' Ikarita y'umuhondo kuri Gor Mahia

Alpha Chris Onyango wa Gor Mahia akiniye nabi Ouattara yerekwa ikarita y'umuhondo.

19:23

22' APR yirangayeho

Djibril Ouattara na William Togui bashwaniye umupira imbere y'izamu habura uteramo ishoti.

19:19

20' Umukino uri guhagarara cyane

Umukino uri kugenda uhagarara kubera amakosa amwe n'amwe ari kubera mu kibuga hagati.

19:18

17' Gor Mahia ishatse gutungurana

Ariste Patrick wa Gor Mahia ateye ishoti rikomeye ari hanze y'urubuga rw'amahina, rifatwa na Siluane Ernan Alberto uri mu izamu rya APR FC.

19:17

15' Umunyezamu wa Gor Mahia yababaye

Umunyezamu wa Gor Mahia, Bryne Omondi Odhiambo, aryamye hasi aho ari kuvurirwa mu kibuga.

Ni nyuma y'uko agonganye na Djibril Ouattara wa APR FC washakaga penaliti.

19:15

13' APR FC iri kwiharira umupira

APR FC iri guhanahana neza mu kibuga hagati, ndetse imaze gutera amashoti abiri agana ku izamu, no kugumana umupira ku kigero cya 63%.

19:12

10' Umukino uhagazeho gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe Dauda Yussif wavunitse ari kuvurirwa mu kibuga.

19:11

9' Coup franc ya APR FC

Djibril Ouattara wa APR FC akiniwe nabi na Frank Onyango Odhiambo hatangwa ikosa kuri APR FC mu kibuga hagati.

19:09

7' Umunyezamu wa APR FC yari arutanze

Umunyezamu wa APR FC, Siluane Ernan Alberto, agiye gutera imbere aranyerera, habura gato ngo umupira ufatwe n'umukinnyi wa Gor Mahia washoboraga gutsinda igitego.

19:07

5' Gor Mahia irarokotse

Gilbert afashe umupira arebana n'izamu rya Gor Mahia, ateye ishoti ryoroshye rifatwa na Bryne Omondi Odhiambo uri mu izamu ry'iyi kipe yo muri Kenya.

19:05

4' Coup franc ya APR FC

APR FC yinjiye mu mukino neza, ndetse Djibril Ouattara akorewe ikosa hatangwa indi coup franc ku Ikipe y'Ingabo z'Igihugu iri kugerageza kugera imbere y'izamu.

Ikosa rihanwe ntacyo rivuyemo.

19:03

2' Coup franc ya APR FC

Byiringiro Gilbert akorewe ikosa na Ariste Patrick Ekandjoum wa Gor Mahia hatangwa coup franc kuri APR FC.

19:00

1' Umukino uratangiye

19:00

AMASHUSHO: Reba ibirori biryoheye ijisho mu gutangiza CECAFA Kagame Cup || Haruna na Titi Brown bishimiwe cyane

18:57

Amakipe asohotse mu rwambariro

Abakinnyi ba APR FC na Gor Mahia basohotse mu rwambariro binjira mu kibuga biteguye guhatana mu kanya gato.

18:55

Uko ibirori byo gutangiza irushanwa byagenze mu mafoto

18:54

Abafana baracyari bake

Abafana bageze muri Stade Amahoro baracyari bake ugereranyije n'uko uyu mukino ukomeye, dore ko APR FC isabwa gutsinda kugira ngo igire icyizere cyo kwitwara neza muri iri rushanwa.

18:52

Abasifuzi b'umukino

Umukino urasifurwa na Sabri Fadul ukomoka muri Sudani, akaza gufatanya na mugenzi we Omer Hamid nk'umwungiriza wa mbere, naho Eleye Robleh wo muri Djibouti akaza kuba ari umusifuzi wa kabiri.

Umusifuzi wa kane ni Abdifatah Mire wo muri Somalia, mu gihe Komiseri w'umukino ari Tarig Atta Salih na we wo muri Sudani.

18:51

APR FC na Gor Mahia zubuye ihangana nyuma y'imyaka itanu


Ubwo APR FC yaherukaga guhura na Gor Mahia hari mu 2020, mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Icyo gihe ibitego byo mu minota ya nyuma byatumye APR FC itsindwa na Gor Mahia 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Nairobi, isezererwa ku bitego 4-3 kuko yari yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza.

18:49

AMASHUSHO: Abafana ba APR FC biteguye intsinzi





18:47

AMASHUSHO: Video y'amateka: Reba uko APR isesekaye kuri Stade | Ouattara na Kagege baje mu buryo budasanzwe

18:47

Kagere Meddie ari gushyigikira ikipe yahozemo

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda no mu Karere, Meddie Kagere, ari muri Stade Amahoro mu rwego rwo gushyigikira Gor Mahia yakiniye hagati ya 2015 na 2018.

Uyu mugabo yahuye na Chairman w’iyi kipe yo muri Kenya, Ambrose Rachier.

18:46

Sylvester Owino wa Gor Mahia ntabwo akina uyu mukino

Kapiteni wa Gor Mahia, Sylvester Owino, ntabwo akina umukino wa APR FC kubera ko yagiriye imvune y’akagombambari mu myitozo.

Gusa uyu mukinnyi ashobora gusubira mu kibuga mu mikino ikurikira yo mu Itsinda A irimo uwa Vipers cyangwa Garde Républicaine FC.

18:45

Abakinnyi Gor Mahia ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Gor Mahia, Charles Kwablan Akonnor, yahisemo kubanza mu kibuga.

Bryne Omondi Odhiambo
Mike Evans Kibwage
Daniel Sakari Macheso
Siraji Mohamed Siraji
Frank Onyango Odhiambo
Enock Momanyi Machaka
Alpha Chris Onyango
Jackson Dwang Mulla
Ariste Patrick Ekandjoum Essombe
Paul Okoth Odhiambo
David Okoth Odhiambo

18:42

Abakinnyi APR FC ibanza mu kibuga ku mukino uyihuza na Gor Mahia

Abakinnyi Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yahisemo kubanza mu kibuga.

Siluane Ernan Alberto
Nshimiyimana Yunusu
Ishimwe Christian
Byiringiro Jean Gilbert
Amani Kuodiakan Michel Breygeneve
Madou Zon
Dauda Yussif Seidu
Djibrill Ouattara Cheick
Ssekiganda Ronald
Dao Raouf Memel
Togui Mel William

18:25

AMAFOTO: Ubwo amakipe yombi yageraga kuri Stade Amahoro

18:23

Amakipe yombi yatangiye kwishyushya

Abakinnyi ba APR FC n'aba Gor Mahia batangiye kwishyushya mbere yo gutangira umukino.

18:21

Kuri Stade habereye ibirori byo gutangiza irushanwa

Mbere y'uko hakinwa umukino wa kabiri muri CECAFA Kagame Cup, muri Stade Amahoro habereyemo ibirori byo gutangiza irushanwa.

Ni ibirori byarimo imyiyereko n'imikino itandukanye irimo iya ngororangingo, ndetse n'umubyinnyi Titi Brown waririmbye indirimbo ye yise 'Urare' yafatanyije n'abandi bahanzi.

Muri ibi birori kandi herekanywe amakipe 12 azakina iri rushanwa ndetse n'ibihugu akomokamo.

17:00

Vipers yatsinze Garde Républicaine FC

Vipers SC yo muri Uganda yatsinze Garde Républicaine FC yo muri Djibouti mu mukino wa mbere w'irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.

Iyi kipe yatsinze ibitego 3-0 yahise iyobora Itsinda A mbere y'uko APR FC ikina na Gor Mahia yo muri Kenya.

16:12

Abafana bari kwinjira buhoro buhoro

Mu gihe amasaha y'umukino wa kabiri ari kwegereza ari na wo utegerejwe na benshi, abafana bari kwinjira muri Stade Amahoro nubwo kugeza ubu ari bake.

16:00

Vipers SC yinjiye neza muri CECAFA Kagame Cup

Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda yatangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, itsinda Garde Républicaine FC yo muri Djibouti ibitego 3-0 byose byabonetse mu gice cya mbere.

Ni ibitego byinjijwe na Farouk Miya ku munota wa 17 n'uwa 39, ikindi cyinjizwa na Watambala Abdu Karim ku munota wa gatatu w'inyongera mu gice cya mbere.

15:19

Ikaze kuri Stade Amahoro

Umugoroba mwiza! IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro hatangiye kubera imikino y'irushanwaa rihuza amakipe yo muri Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati rya CECAFA Kagame Cup 2026.

Ku munsi wa mbere w'iri rushanwa wahujwe n'ibirori byo kuritangiza, hari hateganyijwe imikino ibiri harimo uwa Vipers SC yo muri Uganda na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti, n'undi uhuza APR FC yo mu Rwanda na Gor Mahia yo muri Kenya.

Umukino w'Ikipe y'Ingabo z'u Rwanda uratangira Saa Moya (19:00).