Uyu mukino urasifurwa n’Umunya-Somalia, Omar Artan, wabaye umusifuzi wa mbere muri Afurika mu 2025, ndetse akaba ari umwe mu bagombaga gusifura mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Artan yari yitezweho kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, ariko yakuwe ku rutonde rw’abasifuye iri rushanwa nyuma y’uko yangiwe kurenga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Arasifura uyu mukino afatanyije na Liban Abdulrazack wo muri Djibouti na Eliezer Stephen Yiembe wo muri Kenya baba ari abungiriza be mu mpande.
Aba basifuzi uko ari batatu kandi ni bo bazafatanya gusifura umukino w’amakipe yitwaye neza i Burayi wa UEFA Super Cup, uteganyijwe tariki ya 12 Kanama 2026 mu Mujyi wa Salzburg muri Australia, ugahuza Aston Villa na Paris Saint-Germain, zombi zifitanye imikoranire n’u Rwanda.
Umusifuzi wa kane wifashishwa mu gukiranura Rayon Sports na Gor Mahia ni Dick Okello wo muri Uganda.






