APR FC vs Marine FC

APR FC 4-2 Marine FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umwari Sandrine

20:51

Uko amakipe kurikiranye ku rutonde rwa BK Pro League nyuma y'imikino yakinwe kuri uyu wa Gatatu

20:28

90+4' Umukino urarangiye

Umusifuzi Nshimiyimana Remy Victor arangije umukino wahuzaga amakipe yombi. APR FC itahanye intsinzi ya mbere n'amanota atatu mu mwaka w'imikino wa Shampiyona y'u Rwanda ya 2026/27.

20:26

90+3' Ikarita y'umuhondo kuri APR FC

Nshimiyimana Yunusu yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Ishimwe Kevin.

20:25

90+3' Ikarita y'umuhondo kuri Marine

Ishimwe Kevin yeretswe ikarita y'umuhondo kubera kutumvikana n'umusifuzi.

20:23

90' Iminota ine y'inyongera

Umukino wongeweho iminota ine kuri 90 y'umukino.

20:22

89' Ouattara arashaka igitego

Djibril Ouattara azamukanye umupira agera mu rubuga rw'amahina ariko araruha bamwambura umupira.

20:20

87' Coup franc ya Marine

Ishimwe Kevin wa Marine akiniwe nabi na Nshimiyimana Yunusu, hatangwa coup franc.

Iratewe igwa mu rukuta ijya muri koruneri.

20:16

84' Umukino ugeze mu minota ya nyuma

Umukino ugeze mu minota ya nyuma, ndetse APR FC yamaze kwizera intsinzi kuko iyoboye umukino n'ibitego 4-2.

20:15

81' APR FC ikoze impinduka

Rubuguza Jean Pierre asimbuye William Togui.

20:13

81' Igitego cya kane cya APR FC

Uwiyaremye Fidali atsinze igitego cya kane nyuma yo gusiga ba myugariro ba Marine.

20:11

79' Koruneri ya Marine

Nshimiyimana Yunusu arengeje umupira hatangwa koruneri kuri Marine FC.

20:10

78' Coup franc ya APR FC

Yannick akoze ikosa hatangwa coup franc ya APR FC.

20:09

77' Marine irasimbuje

Usabimana Olivier ahaye umwanya Ishimwe Kevin.

20:08

75' APR FC iratuje

Nyuma yo kubona igitego cy'intsinzi, APR FC yatangiye gukina ituje, mu gihe Marine iri gushyiramo abakinnyi bongera imbaraga mu busatirizi ishaka kwishyura.

20:04

71' Marine FC irasimbuje

Twizeyimana Innocent na Niyibizi Ramadhan bavuye mu kibuga hajyamo Sindi Paul Jesus na Nyarugabo Moise.

20:02

71' APR FC irasimbuje

Memel Dao avuye mu kibuga hajyamo Uwiyaremye Fidali.

20:00

68' Ikarita y'umuhondo kuri APR FC

William Togui Mel yeretswe ikarita y'umuhondo kubera gushyogozanya n'abasifuzi.

19:58

66' Marine irsimbuje

Ibutahadji Bizimana na Mukire Confiance binjiye mu kibuga, havamo Bishira Latif na Muganuza Jean Pierre.

19:54

Amafoto: Ubwo abakinnyi ba APR FC bishimiraga igitego cyo kunganya

19:53

61' Igitego cya gatatu cya APR FC

Hakim Kiwanuka ahereje umupira Djibril Ouattara, atsinda igitego cya gatatu cya APR FC.

19:51

60' Umukino uri kwihutra cyane

Umukino uri kwihuta cyane, aho umupira uri kuva ku izamu rimwe ugana ku rindi.

19:50

58' Coup franc ya APR FC

Memel Dao akiniwe nabi na Ntirushwa Aime, hatangwa coup franc.

19:48

56' Marine FC igerageje uburyo bw'igitego

Ntirushwa Aime wari inyuma y'urubuga rw'amahina, arirambuye atera ishoti rikomeye mu izamu rya APR FC ariko Hakizimana Adolphe arawufata.

19:45

53' Coup franc ya APR FC

Mamadou Traore akiniwe nabi na Rutayisire Amani wa Marine FC, hatangwa coup franc kuri APR FC hafi y'izamu.

Itewe na Ishimwe Christian, Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri.

19:43

51' Igitego cya kabiri cya APR FC

Memel Dao atsinze igitego cya kabiri nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Hakim Kiwanuka bazamukanye.

19:41

49' Koruneri ya Marine

Sultan ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina rwa APR FC, Nshimiyimana Yunusu aratabara awushyira muri koruneri.

19:38

46' Coup franc ya Marine

Gilbert akiniye nabi Ramadhan wa Marine FC hatangwa coup franc.

19:37

46' Igice cya kabiri kiratangiye

19:37

46' APR FC ikoze impinduka

Mbere y'uko igice cya kabiri gitangira Amani Michele avuye mu kibuga hajyamo Hakim Kiwanuka.

19:26

Marine FC ipimye APR FC

Umukino uri kubera i Nyamirambo kuri uyu mugoroba uri ku rundi rwego kuko ufite umuvuduko udakunze kugaragara muri Shampiyona y'u Rwanda, BK Pro League.

Amakipe yombi yagerageje kwiharira umupira, aho APR FC isoje igice cya mbere ifite 58% naho Marine FC ifite 42%.

Buri kipe yagerageje amashoti atatu agana mu izamu, mu gihe APR FC hari irindi ryatewe na Memel Dao rigafata umutambiko w’izamu.

Marine FC ni ikipe yiyubatse cyane uyu mwaka ndetse kuba irimo abakinnyi barenga bane banyuze muri APR FC biri kuyifasha cyane kwerekana urwego rwayo.

Bizimana Yannick, Niyibizi Ramadhan, Sibomana Sultan Bobo na Usabimana Olivier bari kugerageza guhuza neza, ndetse ibitego bibiri byavuye mu musaruro w’uburyo bunyuranye baremye.

Ubusatirizi bwa APR FC ntiburigaragaza cyane muri uyu mukino.

19:19

45+2' Igice cya mbere kirarangiye

19:19

45+1' Coup franc ya APR FC

Rutayisire Amani akiniye nabi Memel Dao wa APR FC hatangwa coup franc.

19:17

45' Iminota ibiri y'inyongera

Umukino wongeweho iminot ibiri kuri 45 y'igice cya mbere.

19:16

43' Marine ibuze igitego

Niyobizi Ramadhan wa Marine FC ahawe umupira ari imbere y'izamu ariko atera agashoti gato kajya mu ntoki za Hakizimana Adolphe.

19:13

41' Ishimwe Pierre atabaye Marine FC

Memel Dao ateye ishoti rikomeye mu izamu, Ishimwe Pierre uri mu izamu rya Marine FC arinaga awukurmo, Ouattara asobyamo arongera arawufata.

19:11

39' Coup franc ya Marine

William Togui wa PR FC afashe umupira n'ukuboko hatangwa coup franc kuri Marine FC.

19:09

37' Igitego cya APR FC

Djibril Ouattara atsinze igitego cya mbere cya APR FC ku mupira aherejwe na Amani Michele.

19:07

35' Igitego cya kabiri cya Marine

Ntirushanwa Aime atsinze igitego cya kabiri cya Marine FC nyuma y'akavuyo kabereye imbere y'izamu rya APR FC.

19:06

33' APR FC irashaka igitego

APR FC iri gukoresha impande zayo ishaka imipira igana mu rubuga rw'amahina rwa Marine FC, kugira ngo irebe ko yahakura igitego, gusa ntabwo harimo guhuza kuri ba rutahizamu bayo.

19:02

30' APR FC irinaniwe

Byiringiro Gilbert ateye azamukanye umupira akinana na William Togui, ariko uyu rutahizamu ntiyakurikira neza umukino kugeza umupira umurenganye.

18:59

28' Amafoto: Marine igerageje uburyo bw'igitego

Marine FC iri kurusha APR FC iri guhererekanya imbere y'izamu rya APR FC ishaka igitego cy'umutekano, nubwo kongera kubona izamu biri kugorana kubera ubwugarizi bw'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu.

18:57

25' Coup franc ya APR FC

Usabimana Olivier akoze ikosa hatangwa coup franc kuri APR FC. Ni coup franc iri mu kibuga hagati.

18:55

23' APR FC yirangayeho

Amani Michel azamukanye na Memel Dao bacenga n'umunyezamu ariko bananirwa gutsinda igitego kugeza Amani awurengeje.

18:53

20' Koruneri ya Marine

Sultan wa Marine ahinduye umupira mu rubuga rwa APR FC, Byiringoro Gilbert arenza umupira hatangwa koruneri.

18:51

18' Marine FC iri kurusha APR FC

Marine FC iri gukina ihanahana neza mu kibuga hagati, ndetse nyuma yo gutsinda igitego igerageje andi mashoti abiri agana ku izamu.

18:50

16' Igitego cya Marine

Sultan Bobo wa Marine FC atsinze igitego cya mbere ku mupira aherejwe na Bizimana Yannick, nyuma y'akavuyo kabereye imbere y'izamu rya APR FC.

18:45

13' APR FC yirangayeho

William Togui afashe umupira afite uburyo bwo gutera mu izamu arahuzagurika, kugeza Latif wa Marine awumukuyeho arawurenza.

18:42

11' Marine FC ihushije igitego cyabazwe

Ntirushwa Aime wa Marine yakiriye umupira ari imbere y'izamu, aho kuwutereka mu rucundura awutera hejuru y'izamu.

18:41

10' Koruneri ya APR FC

William Togui wa APR FC ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina rwa Marine FC, Ishimwe Pierre awushyira muri koruneri mbere y'uko Djibril Ouattara atsinda igitego n'umutwe.

18:39

Amafoto: Ubwo amakipe yombi yinjiraga mu kibuga

18:38

6' Koruneri ya APR FC

Niyibizi Ramadhan arengeje umupira mbere y'uko Ishimwe Christian wa APR FC awutera mu izamu, hatangwa koruneri.

18:36

4' APR FC ihushije igitego

Memel Dao wa APR FC ateye umupira mu izamu rya Marine ukubita umutambiko w'izamu, William Togui afata umupira ananirwa gusobyamo.

18:34

2' Coup Franc ya Marine FC

Ronald Ssekiganda akiniye nabi Usabimana Olivier wa Marine FC hatangwa coup franc.

18:32

1' Umukino uratangiye

18:30

Umwanya wo kwibuka Kalisa Jules

Abari muri stade bafashe umwanya wo kwibuka Kalisa Jules wabaye Umunyamabanga wa FERWAFA hagati ya 2006 na 2011, uherutse kwitaba Imana.

18:26

Amakipe yinjiye mu kibuga

Abakinnyi n'abasifuzi binjiye mu kibuga biteguye gutangira umukino mu minota mike.

18:16

Amafoto y'amakipe yombi yishyushya

18:15

Ramadhan na Ishimwe Pierre bagiye guhura na APR FC bahozemo


Umunyezamu Ishimwe Pierre na Niyibizi Ramadhan ukina inyuma ya ba rutahizamu, bombi bagiye guhura na APR FC bavuyemo mu mpeshyi y'uyu mwaka.

Si bo gusa bari muri Marine FC baranyuze muri iyi kipe yambara umukara n'umweru. Abandi ni Bizimana Yannick na we wabanje mu kibuga, Ishimwe Kevin na Ishimwe Fiston babanje ku ntebe y'abasimbura.

18:14

Abasifuzi b’umukino

Umukino urasifurwa na Nshimiyimana Remy Victor uri mu kibuga hagati, akaza kuba yungirijwe na Umutesi Alice ku ruhande rumwe na Bazahira Aimable ku rundi.

Umusifuzi wa kane ni Kwizera Olivier, naho Niyitegeka Jean Bosco akaba umusifuzi wa kane.

18:05

Abasimbura ba Marine FC

2 Ibutihadji Bizimana
7 Kevin Ishimwe
15 Djamidu Hakizimana
17 Jesus Paul Sindi
18 Moise Nyarugabo
21 Fiston Ishimwe
23 Confiance Mukire
24 Akram Iradukunda
29 Nshimyumuremyi

18:03

Abakinnyi Marine FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Marine FC, Rwasamanzi Yves, yabanje mu kibuga:

30 Pierre Ishimwe
11 Olivier Usabimana
3 Amani Rutayisire
4 Awadi Iraguha
8 Aime Ntirushwa
10 Ramadhan Niyibizi
14 Innocent Twizeyimana
16 Jean Pierre Muganuza
22 Sultan Bobo Sibomana
25 Yannick Bizimana
27 Latif Bishira

18:00

Abasimbura ba APR FC

Abakinnyi ba APR FC babanje ku ntebe y'abasimbura:

2 Tumusiifu Mwumvaneza
7 Kiwanuka Hakim
12 Jean Pierre Rubuguza
13 Fidali Uwiyaremye
16 Abdoul Ishimwe
22 Niyonzima Abidal
23 Etienne Bana
29 Fitina Omborenga
33 Christian Mudahigwa

17:58

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yabaje mu kibuga:

32 Adolphe Hakizimana
10 Cheick Ouattara Djibril
3 Zon Madou
6 Christian Ishimwe
8 Memel Dao Raouf
17 Kouadiokan Michel Breygeneve Amani
18 Jean Gilbert Byiringiro
19 Ssekiganda Ronald
21 Traore Mamadou
28 Yunusu Nshimiyimana
35 William Togui Mel

17:53

Amakipe yatangiye kwishyushya

Abakinnyi ba APR FC n'aba Marine FC bageze mu kibuga batangira kwishyushya mbere yo gutangira umukino.

17:51

Amafoto ya APR FC igera kuri stade


Mu bakinnyi APR FC yitabaje kuri uyu mugoroba harimo Ronald Ssekiganda utarakinnye umukino wo kwishyura wa FC Les Aigles du Congo muri CAF Champions League, kubera ikarita itukura yari yarahawe mu mukino ubanza.

17:42

Urwambariro rwa APR FC rurateguwe

Abakinnyi ba APR FC bageze kuri stade aho bakirira Marine FC, ndetse biteguye guhatana na yo. Urwambariro rwayo na rwo rurateguye.

17:34

Marine FC yageze kuri stade

Ikipe ya Marine FC imaze gusesekara kuri Kigali Pelé Stadium aho igiye gukina na APR FC.


17:31

Al Hilal SC yatangiye BK Pro League

Mu mukino wabanjirije uyu muri Kigali Pelé Stadium, Al Hilal SC yatangiye BK Pro League 2026/27 itsinda Kigali FC ibitego 2-0 byinjijwe na Ansumana Samura na Ahmed Salem.

Wari umukino wa mbere kuri iyi kipe yo muri Sudani yabaye iya mbere mu mwaka w'imikino ushize.

Ni mu gihe Kigali FC igikomeje kugira inota rimwe mu mikino itatu.

17:15

Ikaze kuri Kigali Pelé Stadium

Umugoroba mwiza!

IGIHE ibahaye ikaze kuri Kigali Pelé Stadium, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa Gatatu wa BK Pro League 2026/27 uhuza APR FC na Marine FC.

Umukino uratangira Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice.