Rayon Sports vs Black Bulls

Rayon Sports 0-2 Black Bulls

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier & Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umwari Sandrine

20:31

Amafoto: Aba-Rayons batashye bababaye

20:20

Umutoza yarushije undi

Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian yagerageje gukina umukino wayo usanzwe w’imipira inyura mu mpande yinjira mu rubuga rw’amahina, ariko Black Bulls ya Nelson Santos ikinira inyuma cyane ku buryo iba iba iya mbere kuri ya mipira.

Impinduka za Rayon Sports zaje zitinze kandi nanone, umukino yakinaga ntiwahinduka, bituma Black Bulls imenyera umukino no kugerageza kugera imbere y’izamu.

Kuzamuka cyane kandi kwa Rayon Sports ishaka ibitego, kwatumye bibagirwa kugarira, batsindwa igitego cya kabiri mu minota ya nyuma.

Haringingo afite ibyago by’uko amayeri yakoresheje muri uyu mukino ari yo bamaze kumenyera, kandi nanone Black Bulls ikaba isa nk’aho yamwize neza imikinire.

Santos azagora Haringingo mu mukino wo kwishyura kuko azakina umukino we usanzwe wo kugumana umupira, Gikundiro n’ikora ibikomeye inganye bishyira gusezererwa.

20:12

Amashusho: Iby'ingenzi byaranze umukino

19:59

90+5' Umukino urarangiye

Rayon Sports itsinzwe na Black Bulls ibitego 2-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa irasabwa akazi katoroshye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique ku wa 24 Ukwakira 2026.

19:58

90+4' Igitego cya kabiri cya Black Bulls

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaze nabi, Danilo Muze, afata umupira areba neza uko Dande Junior ahagaze, amutsinda igitego cya kabiri cya Black Bulls.

19:56

90+1' Alirio akoze amakosa

Rutahizamu wa Black Bulls, akoze amakosa yo guhusha igitego cyabazwe ari kurebana n'izamu abanza gucenga kugeza yambuwe umupira.

19:54

90' Iminota y'inyongera

Umukino wongeweho iminota itanu kuri 90 y'umukino.

19:53

89' Ikarita y'umuhondo kuri Black Bulls

Stephen Gretto yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi Ibrahim Djingarey.

19:50

85' Inkoni y'umwana iri gushira dondi dondi

Umukino uri kugana mu minota ya nyuma, ariko Rayon Sports iri gukina umukino w'amakosa menshi ndetse no gupfusha ubusa imipira iri mu kibuga cya Black Bulls.

19:47

83' Black Bulls ikoze impinduka

Canddio avuye mu kibuga hajyamo Manuel Cumbane.

19:42

78' Black Bulls irarokotse

Ganijuru ateye umupira mu izamu umunyezamu wa Black Bulls, Jose Ventura awushyira muri koruneri.

19:40

78' Abafana ba Rayon Sports baracyategereje igitego

19:40

77' Rayon Sports ibuze igitego

Sandja yakiriye umupira ananirwa kuwushyira mu izamu.

19:38

74' Rayon Sports ikoze impinduka

Uwumukiza Obed asimbuwe na Ibrahim Djingarey, naho Muhoza Daniel asimbura Tambwe Gloire.

19:34

71' Rayon Sports yirangayeho

Kameni Junior ahereje Sandja umupira wo hujuru ananirwa gusimbuka ngo awukoreho ujye mu izamu.

19:33

68' Black Bulls irasimbuje

Ikipe ya Black Bulls ikoze impinduka ikura mu kibuga Cremildo Anuario na Junior Bright hajyamo Mouctar Ndiaye na Stephen Gretto.

19:29

Amafoto: Ubwo Black Bulls yishimiraga igitego

19:27

65' Rayon Sports irasimbuje

Sandja Bulaya ahawe umwanya na Atisso Kodjo.

19:26

63' Black Bulls irasimbuje

Hammed Jaleel avuye mu kibuga hajyamo Alirio Cuna.

19:25

62' Black Bulls ihushije igitego

Abdu Gueye ateye ishoti ry'umutwe mu izamu rijya hanze yaryo.

19:23

61' Rayon Sports ihushije uburyo bwiza

Kameni agiye gutera umupira mu izamu, umunyezamu aramwitambika awukoraho n'ukuboko ujya muri koruneri itagize icyo itanga.

19:22

58' Umusifuzi arasimbuwe

Umusifuzi wo mu kibuga hagati, Salisu Basheer agize ikibazo asohoka ari gucumbagira, asimburwa na mugenzi we wa kane, Aboubakar Abdullahi.

19:18

54' Igitego cya Black Bulls

Abdu Gueye wa Black Bulls atsinze igitego n'umutwe ku mupira uvuye kuri coup-franc yari ahagana muri koruneri.

19:16

53' Ikarita y'umuhondo kuri Rayon Sports

Atisso Kodjo yeretswe umuhondo nyuma yo gukina nabi

19:13

50' Coup franc ya Black Bulls

Ganijuru akiniye nabi Cremildo hatangwa coup franc kuri Black Bulls.

19:11

47' Coup franc ya Rayon Sports

Eldinho wa Rayon Sports akiniwe nabi na Hammed Jaleel wa Black Bulls hatangwa coup franc.

19:07

46' Igice cya kabiri kiratangiye

18:49

45+2' Igice cya mbere kirarangiye

18:48

45' Iminota y'inyongera

Igice cya mbere cy'umukino cyongeweho iminota ibiri.

18:47

44' Djiguiba yaraririye

Issa Djiguiba wa Rayon Sports acitse abakinnyi ba Black Bulls habura gato ngo atere mu izamu bamusifura ko yaraririye.

18:46

42' Dande Juniro aratabaye

Umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, akuyemo umupira wari ushyizwe mu izamu na Martinho.

Hatanzwe koruneri kuri Black Bulls ivuyemo izindi eshatu.

18:43

40' Amafoto: Amakipe yombi aracyategereje igitego

18:42

39' Uburyo bw'igitego kuri Black Bulls

Cremido wa Black Bulls yakiriye umupira ari mu rubuga rw'amahina, akoraho gato ujya hanze aho kujya mu izamu.

18:41

37' Muderi agerageje gutungurana

Muderi Akbar ateye ishoti mu izamu rya Black Bulls, usanga Atisso Kodjo ananirwa gushyiraho umutwe.

18:38

35' Uburyo bwa Rayon Sports

Ganijuru yohereje umupira mu izamu umunyezamu wa Black Bulls awurenza bimugoye.

18:34

30' Rayon Sports imbere y'izamu

Tambwe Gloire yohereje umupira mu rubuga rw'amahina usanga Muderi Akbar ariko abura imbaraga ziwushyira mu izamu cyangwa kuwuha bagenzi be.

18:28

25' Umukino uhagazeho gato

Umunyezamu wa Black Bulls, Jose Ventura, asabye kuvurwa umukino uba uhagazeho gato.

Umusifuzi aketse ko ari gutinza umukino aramwihanangiriza.

18:26

23' Rayon Sports iri kugerageza amahirwe

Ikipe ya Rayon Sports iri gukina isatira cyane ari ko ishaka igitego nubwo bitarayihira.

18:24

21' Rayon Sports igerageje igitego

Ishimwe Ganijuru ahiduye umupira usanga Kameni, ateye mu izamu ntiyashyiramo imbaraga nyinshi ufatwa n'umunyezamu wa Black Bulls, Jose Ventura.

18:22

20' Coup-franc ya Rayon Sports

Martinho wa Black Bulls akiniye nabi Kameni hatangwa coup-franc.

18:20

16' Coup franc ya Rayon Sports

Cremildo wa Black Bulls akiniye nabi Ganijuru hatangwa coup franc kuri Rayon Sports.

18:17

Amafoto: Ubwo amakipe yombi yinjiraga mu kibuga

18:17

14' Rayon Sports igerageje igitego

Issa Djuguiba wa Rayon Sports ateye ishoti rikomeye rinyura hafi y'izamu gato.

18:14

11' Rayon Sports yari itsinzwe igitego

Candido wa Black Bulls aherejwe umupira ari mu rubuga rw'amahina, agiye gukoraho ngo ashyire mu izamu Ishimwe Ganijuru aratabara awukuraho.

18:12

10' Coup-franc ya Rayon Sports

Abdou Gueye wa Black Bulls akiniye nabi Charles wa Rayon Sports hatangwa coup-franc.

18:08

4' Rayon Sports imbere y'izamu

Issa Djiguiba wa Rayon Sports ahunduye umupira, ushyirwa muri koruneri Kameni Junior atarawukoraho.

18:05

2' Abafana ba Rayon Sports batangiranye umurindi

Abafana ba Rayon Sports batangiranye akanyamuneza, bizeye gutsindira iwabo.

18:02

1' Umukino uratangiye

18:02

Abasifuzi b'umukino ni abo muri Nigeria

Umusifuzi w’umukino ni Salisu Basheer wo muri Nigeria, akaza kungirizwa na bagenzi be, Tejiri Digbori na Ahmad Tijjani Mustapha.

Umusifuzi wa kane ni Abubakar Abdullahi, naho komiseri akaba Agwanda Richard Obare.

17:58

Amaforo ubwo amakipe yombi yishyushyaga

17:57

Abasimbura ba Black Bulls

Abakinnyi Black Bulls ibanza ku ntebe y'abasimbura:

1 Texeira Francisco Nhanombe
7 Wise Dinho Mpinganjira
19 Stephem Gretto Seameh
28 Mouctar Ndiaye
34 Manuel Cumbane
36 Alirio Cuna Junio
37 Fanuel Macuacua
38 Armando Messitela
40 Denio Munhave

17:49

Abakinnyi Black Bulls ibanza mu kibuga

Abakinnyi Umutoza wa Black Bulls, Nelson Eduardo Silva Dos Santos, abanza mu kibuga:

16 Jose Ventura Guirrugo
2 Danilo Muze
4 Celton Jenito Jamisse
6 Nduka Eze
10 Hammed Jeleel
13 Martinho Alberto Thauzene
21 Abdou Gueye (C)
23 Rume Akporoh
27 Cremildo Anuario
30 Candido Osvaldo Mathe
31 Bright Junior Babatunde


17:40

Abasimbura ba Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bari ku ntebe y'abasimbura:

8 Ibrahim Djingarey Mansourou
9 Moise Sandja Bulaya
13 Ndayishimiye Didie
15 Mohamed Ouattara
19 Matumona Wakonda Kanda
21 Muhoza Daniel
24 Tony itoga
28 Nshimimana Fabrice
32 Mugisha Yves

17:40

Abakinnyi Rayon Sports ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, abanza mu kibuga

35 Dande Junior
3 Uwumukiza Obed
4 Akbar Muderi
7 Atisso Kossivi Kodjo
10 Issa Djiguiba
16 Ishimwe Ganijuru Elie (C)
18 Tchitongou Charles Tchouplaou
22 Nshuti Didier
25 Herman Junior Kameni
26 Gloire Ngongo Tambwe

17:37

Imvura ntituza i Remera

Kuri Stade Amahoro, i Remera hagiye kubera uyu mukino hari kugwa imvura yahereye kare nk'uko bimeze mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

17:35

Amakipe ari kwishyushya

Abakinnyi ba Rayon Sports n'aba Black Bulls bageze mu kibuga batangira kwishyushya mbere yo gukina.

17:32

Iradukunda Elie Tatou ntari mu bakina uyu mukino

Rayon Sports ntiyageranye ku kibuga rutahizamu wayo, Iradukunda Elie Tatou, gusa ntabwo ikipe ye iratangaza impamvu yatumye atagaragara.

Uyu yiyongereye kuri kapiteni wayo Nshimiyimana Emmanuel 'Kabage' wagize imvune.

Ni mu gihe Haringingo Francis Christian yavuze ko aza kwifashisha abarimo Mokono Elie Eldinho na Mohamed Ouattara.

17:18

Imikino iheruka ya Black Bulls

Mu mikino itanu Black Bulls iheruka gukina ntiratsindwa umukino n'umwe, kuko yanganyije ibiri itsinda itatu.

Black Bulls 2-2 ENH Vilankulo
Sofala 0-1 Black Bulls
Ferroviario Beira 0-2 Black Bulls
Black Bulls 0-0 Atomic Ngome
Atomic Ngome 0-1 Black Bulls

17:15

Imikino ya Rayon Sports iheruka

Gikundiro imaze imikino itanu yikurikiranya nta ntsinzi ibona mu minota 90 y'umukino, gusa bikaba byarayifashije gukomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Imikino iheruka:

Gorilla 1-0 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 Sunrise
Rayon Sports 0-0 Panthère Sportive du Ndé
Panthère Sportive du Ndé 1-1 Rayon Sports
Rayon Sports 0-0 Police FC

17:01

Amafoto y'abakinnyi ba Rayon Sports bagera kuri stade

16:54

Amafoto: Abakinnyi ba Black Bulls bagera ku kibuga

16:47

Amakipe yombi yageze kuri Stade Amahoro

Abakinnyi ba Rayon Sports ndetse na Black Bulls bageze kuri Stade Amahoro, aho baza kwisobanurira mu mukino wa CAF Confederation Cup.

16:36

Black Bulls yize Rayon Sports

Ubwo Associação Black Bulls yageraga mu Rwanda, Umutoza Mukuru wayo, Nelson Santos, yavuze ko umukino wayo na Rayon Sports uza gukomera kuko yayize bihagije agendeye ku mikino Rayon Sports yakinnye.

Umukino uheruka kuri Gikundiro, yatsinzwe na Gorilla FC igitego 1-0 ku Munsi wa Kane wa BK Pro League.

16:06

Amafoto: Abakunzi ba Rayon Sports n'aba ruhago muri rusange batangiye kugera kuri Stade Amahoro

16:03

Amashusho: Abafana ba Rayon Sports bafite icyizere

15:58

Rayon Sports yitwara neza mu mukino yakiriye muri iki cyiciro

Mu minota 90 y'umukino, Rayon Sports ntiratsindirwa mu rugo mu mikino itatu iheruka gukina mu cyiciro cya nyuma gitanga itike y'amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Mu 2017, Rayon Sports yanganyije na Rivers United 0-0, mu 2018 yatsinze Costa do Sol ibitego 3-0. Mu gihe mu 2023 yanganyije na Al Hilal Benghazi igitego 1-1.

Gusa inshuro imwe, mu 2018 ni bwo yabashije gukomeza mu cyiciro cy'amatsinda, mu 2017 na 2023 irasezererwa.

15:58

Rayon Sports na Black Bulls mu rugendo rusubira mu Matsinda ya CAF CC

Rayon Sports irashaka kongera kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2017/18 aho yagarukiye muri ¼.

Mu ijonjora rya mbere, iyi kipe ihagarariye u Rwanda yasezereye Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun nyuma yo kunganya imikino ibiri hakitabazwa itegeko ry'igitego cyo hanze.

Ni mu gihe Associação Black Bulls yo yasezereye Atomic Ngome yo mu Birwa bya Maurice iyisinze ibgtego 1-0 mu mikino ibiri.

Urugendo rwo kugera mu matsinda y'uyu mwaka ku makipe yombi rugiye gutangirira muri Stade Amahoro mu gihe ruzasorezwa i Maputo mu mpera z'icyumweru gitaha.

Mu gihe Rayon Sports iheruka mu matsinda mu 2017/18, Associação Black Bulls yo iyaherukamo mu 2024/25 ubwo yabaga iya nyuma mu Itsinda D ryarimo Zamalek yegukanye irushanwa, Al Masry yo mu Misiri na Enyimba yo muri Nigeria.

15:44

Ikaze kuri Stade Amahoro

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera, ahagiye kubera umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup uhuza Rayon Sports na Black Bulls yo muri Mozambique.

Umukino uratangira Saa 18:00.