Rayon Sports vs Musanze FC

Rayon Sports 3-0 Musanze FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier & Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umwari Sandrine

20:25

90+4' Umukino urarangiye

Iradukunda Elie Tatou, abaye umukinnyi mwiza w'umukino.

Rayon Sports itsinze Musanze FC ibitego 3-0, ibona intsinzi ya mbere muri Shampiyona y'u Rwanda, nyuma yo kunganya umukino umwe wa Sunrise ndetse ikanatsindwa na Gorilla FC.

Gikundiro ihise ifata umwanya wa 11 n'amanota ane, mu gihe iyi kipe yo mu Karere ka Musanze yagumye ku mwanya wa 10 n'amanota atandatu.

Umukino ukurikiraho kuri Rayon Sports uzabera mu Karere ka Rubavu, aho izakirwa na Marine FC.

20:23

90+3' Dande Junior atabaye Rayon Sports

Umunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, akuyemo ishoti rikomeye ryari ritewe na Christivie.

20:19

90' Iminota y'inyongera

Umukino wongeweho iminota ine kuri 90 y'umukino.

20:19

88' Iminota iri gushirana Musanze

Rayon Sports iri gukinira inyuma irinda ibitego byayo, mu gihe Musanze FC iri gufata imipira ikayitakaza mu buryo budasobanutse.

20:15

85' Amafoto: Abafana ba Rayon Sports bamaze kwizera intsinzi

20:14

84' Coup franc ya Musanze FC

Ndayishimiye Edouard wa Musanze FC akorewe ikosa na Mokono Elie, hatangwa coup franc kuri Musanze FC.

20:13

83' Rayon Sports irasimbuje

Ndayishimiye Didier asimbuye Iradukunda Elie Tatou, naho Kameni Junior asimburwa na Nizeyimana Mubaraka.

20:09

79' Rayon Sports ihushije igitego

Ganijuru ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, usanga Elie Tatou uwuteretse mu izamu n'umutwe ariko Nsabimana aratabara arawufata.

20:06

75' Musanze FC irasimbuje

Ruremesha Emmanuel akoze impinduka, ashyira mu kibuga Manishimwe Samuel na Lulihoshi Heritier, akuramo Yvan Dikoume na Katelega Allan.

20:04

74' Nsabimana atabaye Musanze

Umunyezamu wa Musanze FC, Nsabimana Jean de Dieu, atabaye ikipe ye nyuma yo gukuramo ishoti rikomeye ryari ritewe na Ganijuru.

20:01

Amafoto: Ubwo Rayon Sports yishimiraga igitego cya kabiri

20:01

72' Musanze FC ihushije igitego

Hakizimana Tity ateye umupira mu izamu rya Rayon Sports ukubita umutambiko w'izamu.

19:58

69' Igitego cya gatatu cya Rayon Sports

Muderi Akbar atsinze igitego cya gatatu cya Rayon Sports ku ishoti rikomeye yohereje mu izamu.

19:55

66' Musanze irasimbuje

Musanze ishyize mu kibuga Manishimwe Samuel havamo Christivie.

19:54

65' Rayon Sports irasimbuje

Rayon Sports ikuye mu kibuga Muhoza Daniel na Issa Djiguiba, ishyiramo Tambwe Gloire na Hakizimana Zuberi.

19:52

60' Amafoto: Musanze FC yatangiye gukina

Musanze FC iri kugerageza gukina isatira izamu rya Rayon Sports.

19:50

56' Musanze irasimbuje

Musanze FC ikoze impinduka ikuramo Charles Nonso, Kwihangana Cedekla na Francois Bakari, ishyiramo Hakizimana Tity, Mugiraneza Frodouard na Ndayishimiye Edouard.

19:47

55' Christivie wa Musanze akoze amakosa

Christivie asize Charles wa Rayon Sports, acenga n'umunyezamu Dande Junior, ariko ananirwa gushyira umupira mu izamu arebana na ryo wenyine.

19:42

53' Igitego cya kabiri cya Rayon Sports

Iradukunda Elie Tatou acenze abakinnyi ba Musanze FC, atera ishoti mu izamu rivamo igitego cya kabiri cya Rayon Sports.

19:40

51' Rayon Sports ihushije igitego

Iradukunda Elie Tatou yinjiye mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye mu izamu, Nsabimana arikuramo umupira usanga Kameni Junior wari waraririye.

19:38

47' Rayon Sports igerageje uburyo bw'igitego

Issa Djiguiba ateye ishoti mu izamu ashaka gutungura umunyezamu wa Musanze, Nsabimana, ahita afata umupira.

19:35

46' Rayon Sports irasimbuje

Ishimwe Elie Ganijuru yinjiye mu kibuga, asimbura Nshimimana Fabrice.

19:34

46' Igice cya kabiri kiratangire

19:20

Amafoto: Ubwo Rayon Sports yishimiraga igitego cyayo

19:19

45+2' Igice cya mbere kirarangiye

19:15

45' Iminota y'inyongera

Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri kuri 45.

Rayon Sports iracyayoboye umukino ku gitego 1-0.

19:15

43' Umukino uhagazeho gato

Umukino urahagaze mu gihe Christivie Bioko wa Musanze FC ari kuvurwa.

Ni nyuma yo gusimbuka akagwa nabi.

19:12

41' Coup franc ya Musanze FC

Kameni Junior akiniye nabi Dikoume Yvan Marcel, hatangwa coup franc.

19:09

40' Amafoto: Igice cya mbere kiri kugana mu minota ya nyuma

19:09

38' Rayon Sports yangiwe igitego

Eldinho ateye ishoti rikomeye mu izamu Nsabimana awukuramo, ugarukira Muhoza Daniel awushyira mu izamu ariko Mugabo Eric avuga ko yaraririye.

19:07

35' Musanze FC ihushije igitego

Christivie wa Musanze FC azamukanye umupira, agiye kuwuhindura mu rubuga rw'amahina uba muremure, habura mugenzi we ukoraho ngo ujye mu izamu urinda urenga.

19:04

32' Coup franc ya Musanze FC

Nshimimana Fabrice akiniye nabi Charles Nonso, hatangwa coup franc kuri Musanze FC.

19:01

30' Musanze yibutse gukina yakererewe

Nyuma yo gutsindwa igitego, Musanze FC yatangiye gutinyuka guhanahana umupira no kugera imipira igana mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports.

18:58

24' Ikarita y'umuhondo kuri Musanze FC

Niyitanga Emmanuel yeretse ikarita y'umuhondo nyuma yo gukinira nabi, Muhoza Daniel.

Gusa Rulisa abanje gukuramo ikarita itukura arongera ayisubiza mu mufuka akuramo umuhondo.

18:53

22' Amafoto: Rayon Sports iyoboye umukino

18:51

20' Igitego cya Rayon Sports

Kameni Junior atsinze igitego cyiza cya Rayon Sports, nyuma yo guhagarara nabi kw'abakinnyi ba Musanze FC, akihereza umupira hanyuma akawutera mu izamu agaramye.

18:49

18' Coup franc ya Rayon Sports

Rayon Sports ihawe coup franc, iterwa nabi na Muderi Akbar ijya mu maboko y'umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.

18:48

16' Rayon Sports ibuze igitego

Muderi Akbar afashe umupira awohereza mu rubuga rw'amahina, usanga Mukengere Christian akiza izamu, usanga Dande Junior aho kuwushyira mu izamu awugarura inyuma, Iradukunda Elie Tatou ateye ishoti mu izamu rikurwamo n'abakinnyi ba Musanze.

18:44

12' Umukino uhagazeho gato

Umukino ubaye uhagaze mu gihe Kwihangana Cedekla wa Musanze FC ari kuvurwa.

18:42

10' Koruneri ya Rayon Sports

Muhoza Daniel ashatse guhindura umupira mu rubuga rw'amahina, umupira ushyirwa muri koruneri.

18:41

8' Muhoza Daniel ashaka gufata icyemezo gikomeye

Rutahizamu wa Rayon Sports uri kunyura mu ruhande rw'ibumoso, Muhoza Daniel, ashatse gucenga abakinnyi ba Musanze ngo yinjire mu rubuga rw'amahina kugera ku izamu ariko bamukuraho umupira neza.

18:39

6' Musaze FC itangiye ikinira inyuma

Musanze FC iri gukinira mu kibuga cyayo, ndetse na Rayon Sports igahanahaa neza ishaka kwinjira mu rubuga rw'amahina.

18:35

4' Rayon Sports ihushije igitego

Rutahizamu wa Rayon Sports, Iradukunda Elie Tatou ateye ishoti mu izamu rinyura iruhande rwaryo gato.

18:34

2' Koruneri ya Rayon Sports

Tuyishime Rodrigue wa Musanze FC arengeje umupira hatangwa koruneri, iterwa na Iradukunda Elie Tatou ariko isanga Charles Tchouplaou yakoreye ikosa Nsabimana Jean de Dieu.

18:31

1' Umukino uratangiye

Kameni Junior atangije umupira nyuma yo guhabwa ubureganzira n'umusifuzi, Rulisa Patience.

18:28

Amakipe yinjiye mu kibuga

Abakinnyi babanza mu kibuga n'abasifuzi binjiye mu kibuga, bafata amafoto na ba kapiteni bahabwa amabwiriza mbere yo gutangira gukina.

18:22

Amafoto: Abakinnyi ba Musanze FC bishyushya

18:19

Abasifuzi b’umukino

Umukino urasifurwa na Rulisa Patience uza kuba ari mu kibuga hagati, akaza kungirizwa na Mugabo Eric, hamwe na Mugisha Bonheur ku rundi ruhande.

Umusifuzi wa kane araba ari Kwizera Olivier, naho Komiseri w’umukino abe Sekamana Abdoulkhaliq.

18:15

Amafoto: Rayon Sports yishyushya

18:07

Abasimbura ba Musanze FC

Abakinnyi ba Musanze FC babanje ku ntebe y'abasimbura:

1 Gahungu Habarurema
5 Frodouard Mugiraneza
6 Omar Bizimungu
7 Thity Hakizi????
14 Samuel Manishimwe
27 Edouard Ndayishimiye
44 Lulihoshi Francois Heritier
77 Lambert Iraguha
80 Jean Pierre Kubwim???

18:04

Abakinnyi Musanze FC ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel, abanza mu kibuga:

30 Nsabimana Jean de Dieu
3 Mukengere Christian
2 Niyitanga Emmanuel
29 Tuyishime Rodrigue
87 Munyurangabo Leonidas
21 Yvan Marcel Dikoume
12 Kwihangana Cedekla
10 Charles Nonso Nzediegwe
13 Katerega Allan
11 Landry Bakari Francois
9 Christive Bioko

17:58

Abasimbura ba Rayon Sports

Abakinnyi Rayon Sports yabanje ku ntebe y'abasimbura:

32 Mugisha Yves
6 Nisingizwe Christian
26 Tambwe Ngongo Gloire
12 Mubaraka Nizeyimana
20 Nkudimana
39 Hakizimana Zuberi
13 Ndayishimiye Didie
16 Ganijuru Ishimwe Elie
29 Niyonzakorera Alpha

17:55

Abakinnyi Rayon Sports ibanza mu kibuga

Abakinnyi 11 Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yahisemo kubanza mu kibuga akina na Musanze FC:

35 Dande Junior
5 Nshimiyimana Emmanuel
28 Nshimimana Fabrice
18 Charles Tchouplaou
15 Mohamed Quattara
4 Muderi Akbar
40 Iradukunda Elie Tatou
30 Mokono Elie Eldino
25 Kameni Herman Junior
10 Issa Djiguiba
21 Muhoza Daniel

17:50

Uyu mukino ntujya woroha

Rayon Sports iheruka gusezererwa na Black Bulls mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, irakira Musanze FC iri mu mwuka mwiza wo kuba iheruka gutsinda Police FC.

Umukino uheruka guhuza Musanze FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ndetse mu mikino itanu iheruka guhuza impande zombi, Musanze FC yatsinzemo umwe, Rayon Sports itsinda ibiri, zinganya ibiri.

Ugendeye ku mikino iheruka guhuza makipe yombi n’uko yinjizanyijwe ibitego, nta gushidikanya ko uwo kuri uyu wa Gatatu na wo uza kuba wegeranye ku buryo ikipe iwutsinda idashyiramo ikinyuranyo kinini cy'ibitego ndetse no kunganya birashoboka cyane.

17:45

Amakipe yatangiye kwishyushya

Abakinnyi batangiye kwishyushya mbere yo gutangira umukino.

17:44

Amashusho: Haringingo yafashe ingamba nshya mbere yo guhura na Musanze FC

17:34

Amafoto: Uko abafana bari kwinjira muri stade

17:30

Amakipe yombi yageze ku kibuga

Abakinnyi ba Rayon Sports n'aba Musanze FC bageze kuri stade ahabera umukino.

Ni mu gihe abafana na bo bari kwinjira umwe umwe umwe.

17:18

Marine yihariye Al Hilal SC

Marine FC yanyagiye Al-Hilal SC ibitego 3-0 mu mukino w'ikirarane cy'Umunsi wa Kabiri wa BK Pro League utarabereye igihe, wakiniwe kuri Stade Umuganda.

Ni ibitego byinjijwe na Rawa Mohamed (witsinze), Niyibizi Ramadhan na Rutayisire Amani.

Marine FC yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 11 inganya na Gorilla FC.

Undi mukino wakinwe wasize Al Merrikh SC itsinze Police FC igitego 1-0. Ni igitego cyinjijwe na Gilles Razafimaro.

Ikipe ya Polisi y'u Rwanda yujuje imikino ine idatsinda.

17:01

Ikaze kuri Kigali Pelé Stadium

Umugoroba mwiza!

IGIHE ibahaye ikaze kuri Kigali Pelé Stadium, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa Gatanu wa BK Pro League uhuza Rayon Sports na Musanze FC.

Uyu ni umukino utarakiniwe igihe kuko Rayon Sports yari mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Umukino uratangira Saa Kumi n'Ebyiri n'Igice (18:30).