Etincelles FC vs APR FC

Etincelles FC 0-2 APR FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Iradukunda Olivier

Amafoto

: Umwari Sandrine

17:51

Amashusho: Aba-Rayons ntibemera ko APR yatsinze Etincelles

17:50

Amashusho: Umutoza Bekeni yemeye ko yarushijwe na APR FC

17:35

Amashusho: Mu mujinya uvanzemo uburakari, abafana ba Etincelles bikomye umusifuzi

17:30

Amashusho: Mu byishimo bikomeye abafana ba APR bishongoye kuri Rayon Sports

17:29

Amashusho: Reba uko Rayon yasesekaye kuri stade

17:05

Igitaramo kuri Stade Umuganda

Nyuma y'umukino, kuri Stade Umuganda hakurikiyeho igitaramo cyateguwe na Banki ya Kigali isanzwe ari umuterankunga mukuru wa Shampiyona y'u Rwanda.

Iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 60 ya Banki ya Kigali, kiragaragaramo abahanzi bo mu Karere ka Rubavu, Riderman ndetse na Juno Kizigenza.

16:54

90+4' Umukino urarangiye

APR FC itsinze Etincelles FC ibitego 2-0, izamuka ku rutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda, aho iri ku mwanya wa 10 n'amanota atandatu. Irakurikira Etincelles ya cyenda n'amanota arindwi.

Indi mikino yakinwe:

Gasogi United FC 0-2 Al Hilal SC
Amagaju FC 1-3 Musanze FC
Etoile de l’Est 1-1 Gorilla FC

Umukino usigaje gukinwa kuri uyu munsi, urahuza Al Merrikh SC na Mukura VS, kuri Kigali Pelé Stadium.

16:53

90+1' Djibril Ouattara ahushije igitego cyabazwe

Djibril Ouattara asize Mutijima Gilbert wa Etincelles, agiye gutera mu izamu, umupira ukurwamo na Sadiki.

16:51

90' Iminota y'inyongera

Umukino wongeweho iminota ine kuri 90 y'umukino.

16:48

86' Etincelles FC ihawe ikarita y'umuhondo

Kwizera Aimable wa Etincelles ahawe ikarita y'umuhondo nyuma yo gukina nabi.

16:46

85' APR irasimbuje

Rubuguza Jean Pierre asimbuye Mamadou Traore.

16:45

84' Etincelles ikoze impinduka

Etincelles ikoze impinduka, aho Kayumba Daniel avuye mu kibuga, hinjiramo Nizeyimana Jean Claude.

16:43

82' APR FC ihushije igitego

Ishimwe Christian acomekeye umupira William Togui, na we awuhereza Djibrill Ouattara, ariko ateye mu izamu ntiyashyiramo imbaraga ufatwa n'umunyezamu. Sadiki.

16:39

80' Umukino ugeze mu minota ya nyuma

APR FC iyoboye umukino n'ibitego 2-0 mu gihe iminota iri gushira.

16:38

78' Etincelles igerageje uburyo bw'igitego

Kayumba Daniel wa Etincelles agerageje ishoti rikomeye ari inyuma y'urubuga rw'amahina, rinyura hafi y'izamu gato.

16:35

74' Etincelles FC yari ibonye igitego

Hakizimana Adolphe afashe umupira habura gato ngo Mario wa Etincelles ngo awushyire mu izamu.

16:29

68' Igitego cya kabiri cya APR FC

Nshimiyimana Yunusu ashyize umupira mu izamu atsinda igitego cya kabiri. Ni umupira uvuye muri koruneri yari itewe na Dauda Yussif.

16:27

67' Djibril Ouattara abuze igitego

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, acenze abakinnyi ba Etincelles, agiye gutera mu izamu umupira unyura hejuru yaryo.

16:24

Amafoto: Ubwo APR FC yishimiraga igitego

16:22

63' APR FC irasimbuje

Hakim Kiwanuka yinjiye mu kibuga, hasohoka Amani Michel.

16:20

58' Etincelles FC irasimbuje

Mumbere Nyamwesa Bienfait wa Etincelles yinjiye mu kibuga havamo Ciza Hussein.

16:17

57' Amani yishe umupira wa APR FC

Amani Michel yakiriye neza umupira, ariko aho kuwuha bagenzi be ashaka kwiterera mu izamu birangira awuhushije.

16:15

55' Amafoto: Eticelles iracyashaka kwishyura

16:14

54' Umunyezamu wa Etincelles arayitabaye

Umunyezamu wa Etincelles, Sadiki, asohotse neza akuramo umupira wari gufatwa na Ouattara akawushyira mu izamu.

16:12

51' Coup franc ya Etincelles

Ciza Hussain wa Etincelles ahannye ikosa ryari rikozwe na APR FC, ariko umupira awushyira mu ntoki za Hakizimana Adolphe.

16:10

Rayon Sports igeze kuri Stade

Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwitegura umukino wa Marine FC, bageze kuri Stade Umuganda, aho bazahurira mu mukino w'ishiraniro.

16:09

48' APR FC irashaka igitego cya kabiri

Mamadou Traore ateye ishoti rikomeye mu izamu rikurwamo na Sadiki, Ishimwe Christian asobyamo uyu munyezamu wa Etincelles arongera awukuramo.

16:07

46' Etincelles FC ihushije igitego

Mario wa Etincelles yari atsinze igitego ariko Nshimiyimana Yunusu aratabara.

Ni nyuma y'amakosa yari akozwe na Hakizimana Adolphe wari usohotse mu izamu nabi.

16:05

46' Igice cya kabiri kiratangiye

15:51

45+3' Igice cya mbere kirarangiye

15:50

45+3' Igitego cya APR FC

Dauda Yussif ahereje umupira Djibril Ouattara, na we awuhereza William Togui na we awushyira mu izamu.

15:49

45+2' Uburyo bw'igitego bwa APR FC

Djibril Ouattara ashatse gutungura Sadiki Kasereka uri mu izamu rya Etincelles, ariko aba yamuteye imboni umupira awukuramo.

15:46

45' Iminota y'inyongera

Umukino wongeweho iminota itatu kuri 45 y'igice cya mbere.

15:45

43' APR FC yirangayeho

Dauda Yussif yohereje umupira mu rubuga rw'amahina, ariko Djibril Ouattara na Mamadou Traore bananirwa kumvikana umunyezamu Sadiki arawufata.

15:42

41' Etincelles ihushije igitego

Mario wa Etincelles ahereje umupira Ishimwe Djabilu, awuhindura awerekeza mu izamu ariko ujya hanze yaryo ho gato.

15:40

37' APR FC ihushije igitego

Dauda Yussif ateye coup franc, ijya ku mutwe wa Djibril Ouattara ariko ntiyaboneza umupira mu izamu, ujya hejuru yaryo.

15:36

34' Coup franc ya Etincelles

Mamadou Traore akiniye nabi Ciza Hussein, hatangwa coup franc kuri Etincelles.

15:32

30' APR FC igeze imbere y'izamu

William Togui ateye ishoti rikomeye mu izamu ariko abakinnyi ba Etincelles bararyama bawukuramo.

15:31

30' Etincelles igerageje uburyo bw'igitego

Amani Mario ateye ishoti rikomeye mu izamu ariko Hakizimana Adolphe arawufata.

15:30

29' Koruneri ya APR FC

Rutahizamu wa APR FC, Djibril Ouattara, ashatse gutera umupira mu izamu ariko Rugirayabo Hassan arawurenza.

15:29

26' Coup franc ya APR FC

Kayumba Daniel akiniye nabi Mamadou Traore, hatangwa coup franc ya APR FC itagize icyo itanga.

15:25

Amafoto: Amakipe yombi aracyanganya 0-0

15:22

22' Ikarita y'umuhondo kuri APR FC

Nshimiyimana Yunusu akiniye nabi Ishimwe Djabilu wa Etincelles, yerekwa ikarita y'umuhondo.

15:21

20' Etincelles FC yari ibonye igitego

Rutahizamu wa Etincelles FC, Amani Mario, ashyize umupira mu izamu ariko umusifuzi wungirije wa kabiri, Mbonigena Seraphin, avuga ko yaraririye.

15:18

18' Coup franc ya Etincelles

Ronald Ssekiganda akiniye nabi Ciza Hussein, hatangwa coup franc kuri Etincelles.

15:17

17' Umukino uri kugenda gake

Umukino wa Etincelles FC na APR FC uri kugenda gake, ndetse nta buryo bugaragara buri kuremwa imbere y'izamu.

15:16

Amashusho: Ubwo abakinnyi bishyushyaga

15:13

Amafoto: Ubwo amakipe yombi yinjiraga mu kibuga

15:11

10' Etincelles igerageje uburyo bw'igitego

Rugirayabo Hassan agerageje ishoti rigana ku izamu ariko rijya hejuru yaryo.

15:10

8' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati

Amakipe yombi ari gukinira mu kibuga hagati, ashaka uko yinjyira mu nkuta z'ubwugarizi.

15:08

5' APR FC imbere y'izamu

William Togui wa APR FC ahinduye umupira mu rubuga rw'amahina, usanga Djibril Ouattara abura uko awutera mu izamu kugeza awambuwe.

15:06

3' Etincelles FC ibuze igitego

Ishimwe Djabilu ashyize umupira mu izamu ukubita igiti cy'izamu, usanga Gilbert ahita akiza izamu rya APR FC.

15:01

1' Umukino uratangiye

15:01

Abasifuzi b'umukino

Umusifuzi w’umukino ni Dushimimana Eric, akaza kungirizwa na Ishimwe Didier na Mbonigena Seraphin, naho umusifuzi wa kane ni Niyitanga Jerryson.

Komiseri w’umukino ni Buregeya Janvier.

14:57

Abakinnyi binjiye mu kibuga

Amakipe yombi yinjiye mu kibuga agiye gutangira umukino.

14:53

Amafoto: Ubwo amakipe yombi yishyushyaga

14:52

Abasimbura ba Etincelles

Abakinnyi ba Etincelles FC babanje ku ntebe y'abasimbura:

Nishimwe Moise
Gakumba Innocent
Gedeon Molola
Ugirumuregera Ryan
Nizeyimana Jean Claude
Cyuzuzo Elyse
Byiringiro Isaac
Hakizimana Yannick

14:49

Abakinnyi Etincelles yabanje mu kibuga

Abakinnyi Umutoza Mukuru wa Etincelles FC, Bizimana Abdu 'Bekeni', abanza mu kibuga:

Sadiki Kasereka Masinda
Ciza Hussein
Gedeon Ndonga
Mutijima Gilbert
Rugirayabo Hassan
Ibrahim Kasapu Abdou
Kayumba Daniel
Kwizera Aimable
Muhindo Tundu Fabrice
Amani Mario
Ishimwe Djabilu

14:44

Abasimbura ba APR FC

Abakinnyi APR FC yabanje ku ntebe y'abasimbura:

Mudahigwa Christian
Bugingo Hakim
Hakim Kiwanuka
Rubuguza Jean Pierre
Bana Etienne
Niyonzima Abidal
Ndungutse Assouman
Ishimwe Abdul
Ngabonziza Pacifique

14:42

Abakinnyi APR FC ibanza mu kibuga

Abakinnyi Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yahisemo kubanza mu kibuga:

Hakizimana Adolphe
Djibril Ouattara
Ishimwe Christian
Nshimiyimana Yunusu
Madou Zon
Byiringiro Jean Gilbert
Dauda Yussif
Ronald Ssekiganda
Mamadou Traore
Amani Michel

14:35

Amashusho: Umufana wa APR FC uzwi nka 'Aka wakabonye' yishongoye kuri Rayon, atanga ubutumwa kuri Etincelles

14:30

Amafoto: Uko abafana bari kwinjira muri stade

Abafana bari kwinjira muri stade kugira ngo batere ingabo mu bitugu amakipe yabo kuri uyu mukino w'ishiraniro.

14:28

Abakinnyi batangiye kwishyishya

Mu gihe imvura igabanyutse kuri Stade Umuganda, abakinnyi b'amakipe yombi batangiye kwishyushya.

Gusa mu bakinnyi ba APR FC ntabwo harimo umunyezamu wa kabiri, Hernâni Siluane.

14:15

Imikino iheruka guhuza Etincelles FC na APR FC

Imikino iheruka guhuza amakipe yombi, irimo iya shampiyona ndetse n'iy'Igikombe cy'Amahoro. Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yatsinze imikino itatu, Etincelles itsinda umwe, mu gihe undi zawunganyije.

APR 3-1 Etincelles
Etincelles 1-3 APR
Etincelles 2-1 APR
APR 2-1 Etincelles
APR 2-2 Etincelles

14:14

Abakinnyi ba Etincelles batinye imvura?

Abakinnyi ba Etincelles FC binjiye mu kibuga bagiye kwishyushya, ariko imvura iguye basubira mu rwambariro.

14:11

Imikino ya APR FC iheruka

Mu mikino utanu APR FC iheruka gukina ntiyahiriwe, kuko yanasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League. Yatsinze mikino ibiri, itsindwa itatu.

Zamalek 1-0 APR FC
APR FC 0-1 Zamalek
APR 4-2 Marine
APR 3-0 Aigle du Congo
Aigle du Congo 1-0 APR FC


14:09

Amafoto: Ubwo amakipe yombi yageraga ku kibuga

14:08

Imikino iheruka kuri Etincelles

Mu mikino itanu Etincelles FC iheruka gukina yatsinzwemo ibiri, itsinda ibiri, undi umwe irawunganya.

Etincelles 4-0 Marine
Bugesera 2-0 Etincelles
Etincelles 1-0 Musanze
Gorilla 0-1 Etincelles
Etincelles 0-0 Sunrise

13:55

Amashusho: Ubwo amakipe yombi yageraga ku kibuga

13:52

Amakipe yombi yageze kuri stade

Abakinnyi ba APR FC yaraye mu Karere ka Musanze n'aba Etincelles FC igiye gukinira iwayo i Rubavu, bageze kuri stade ahabera stade

13:47

Amashusho: Udushya tw'abafana ba Etincelles FC mbere y'uko ikipe yabo ikina na APR FC

13:45

Imikino iteganyijwe kuri uyu munsi

Kuri uyu wa Gatandatu, hateganyijwe imikino itanu ikurikira:

Gasogi United FC vs Al Hilal SC
Etincelles FC vs APR FC
Amagaju FC vs Musanze FC
Etoile de l’Est vs Gorilla FC
Al Merrikh SC vs Mukura VS

13:30

Amashusho: Olomide wihebeye APR FC yakoze indahiro ikomeye

13:28

APR FC igiye gukina na Etincelles FC imaze kumenyera muri BK Pro League 2026/27

Umukino wa Etincelles FC uraba ari uwa kabiri APR FC ikinnye muri Shampiyona y’uyu mwaka, nyuma y’uko yatsinze Marine FC ibitego 4-2 mu mukino wayo wa mbere.

Ni mu gihe Etincelles FC yo imaze gukina imikino itanu yabonyemo amanota arindwi ndetse uheruka ni uwo yanyagiwemo na Marine FC ibitego 4-0.

13:24

Amafoto: Reba uko imvura yahinduye ikibuga cya Stade Umuganda

Uku ni ko ikibuga cya Stade Umuganda cyahindutse nyuma y'uko imvura iguye ari nyinshi mu Karere ka Rubavu, gusa uko iminota iri kwigira imbere kiri gukamuka.

13:12

Imvura nyinshi kuri Stade Umuganda

Mu gihe habura amasaha make ngo umukino ukinwe, kuri Stade Umuganda haguye imvura nyinshi.

13:02

Amafoto: Umujyi wa Rubavu mbere y'uko umukino ukinwa

13:02

Ikaze kuri Stade Umuganda

Igicamunsi cyiza!

IGIHE ibahaye ikaze kuri Stade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, ahagiye kubera umukino w'Umunsi wa Karindwi wa BK Pro League uhuza Etincelles FC na APR FC.

Ni umukino utegerejwe n'abakunzi benshi b'umupira w'amaguru, ukaba uteganyijwe Saa Cyenda (15:00).