APR FC vs Musanze FC

APR FC 0-0 Musanze FC

Uko umukino uri kugenda

Umwanditsi

: Eric Tony Ukurikiyimfura

Amafoto

: Umwari Sandrine

18:21

Abafana baraza kwiyongera?

Nubwo hakiri iminota ibura ngo umukino utangire, abafana ni bake cyane kuri Kigali Pele Stadium.

18:19

APR FC na Musanze FC ntiziheruka intsinzi


APR FC ntiyigeze ibona intsinzi mu mikino ibiri iheruka gukina muri Shampiyona, aho yanganyije na Gasogi United na Rayon Sports igitego 1-1.

Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n'amanota umunani.

Musanze FC na yo yatsinzwe imikino ibiri iheruka gukina, aho yahuye na Etoile de l'Est na Gicumbi FC.

Uyu ni umukino wa gatanu wikurikiranya Gicumbi FC ikiniye hanze. Iheruka gukinira iwayo ihatsindira Police FC ibitego 2-0 ku wa 25 Ukwakira 2026.

18:10

Amakipe yombi yasoje kwishyushya

Abakinnyi ba APR FC n'aba Musanze FC, bose basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya.

Umukino uratangira mu minota 20 iri imbere.

18:05

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga

Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yahisemo kubanzamo:

Adolphe Hakizimana
Cheick Ouattara Djibril (C)
Zon Madou
Jean Gilbert Byiringiro
Christian Ishimwe
Abdoul Ishimwe
Traore Mamadou
Seidu Dauda Fussif
Memel Dao Raouf
Kiwanuka Hakim
William Togui Mel

Abasimbura:

Christian Mudahigwa
Fitina Omborenga
Alexis Nduwayo
Tumusifu Mwumvane
Fidali Uwiyaremye
Jean Pierre Rubuguza
Etienne Bana
Assoumani Ndungutse
Hadji Iraguha

18:00

Abakinnyi ba Musanze FC babanje mu kibuga

Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel, yahisemo gukoresha:

Nsabimana Jean De Dieu (C)
Yvan Marcel Dikoume Kouathe
Mukengere Christian
Niyitanga Emmanuel
Murangamirwa Serge
Munyurangabo Léonidas
Bizimungu Omar
Mugiraneza Frodouard
Malanda Destin Exauce
Hakizimana Thity
Ndayishimiye Edouard

Abasimbura:

Habarurema Gahungu
Gakwavu Jean Berkimas
Bioko Christivie
Iraguha Lambert
Kateregga Allan
Kubwimana Jean Pierre
Manishimwe Samuel
Kwihangana Cedekia
Nonso Charles Nzediegwe

17:53

Musanze FC igera kuri Stade

17:51

Ubwo APR FC yageraga kuri Kigali Pele Stadium

17:49

Ikaze kuri Kigali Pele Stadium

Umugoroba mwiza! IGIHE ihabaye ikaze kuri Stade ya Kigali yitiriwe Umunya-Bresil Pele. Ni ho hagiye kubera umukino utarabereye igihe, w'umunsi wa mbere wa BK Pro League 2026/17, APR FC yakiriyemo Musanze FC.

Uyu mukino uratangira Saa 18:30.