Karongi- Rubavu

Agace ka Kane: Karongi- Rubavu
Isaha yo guhaguruka: 11:30
Isaha yo gusoza: 14:10
Abasiganwa: 90
Intera: 93 Km

Umwanditsi : Ukurikiyimfura Eric Tony

Amafoto : Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin

Uko isiganwa riri kugenda

21:21

Wednesday, 02/21/24

VIDEO: Umva udushya Rwanda Foam yajyanye muri Tour du Rwanda 2024

21:19

Wednesday, 02/21/24

VIDEO: Reba ibyaranze Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

17:47

Wednesday, 02/21/24

Tour du Rwanda 2024 izakomereza i Musanze


Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare 2024, Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team azahaguruka i Musanze yambaye umwambaro w'umuhondo, ni nyuma y'uko amaze gukoresha amasaha icyenda, iminota 23 n'amasegonda 34 mu duce tune tumaze gukinwa.

Agace ka Gatanu kazahagurukira ku Isoko rya Musanze, gasorezwe mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina, aho abakinnyi bazaba basiganwa n'igihe buri wese ku giti cye, ku ntera y'ibilometero 13.

17:42

Wednesday, 02/21/24

Reba uburyo William Junior Lecerf yatsinzemo Etape ya Kane i Rubavu

17:40

Wednesday, 02/21/24

Ikipe y'umunsi: Bingoal WB

17:39

Wednesday, 02/21/24

Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire: Pierre Latour (TotalEnergies)

17:37

Wednesday, 02/21/24

Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Brieuc Rolland (Groupama-FDG)

17:35

Wednesday, 02/21/24

Umukinnyi muto mwiza mu isiganwa: Aklilu Arefayne wa Eritrea

17:33

Wednesday, 02/21/24

Umunyafurika mwiza: Aklilu Arefayne (Eritrea)

17:31

Wednesday, 02/21/24

Umunyarwanda muto mwiza wahembwe na Ingufu Gin Ltd: Masengesho Vainqueur (Rwanda)

17:29

Wednesday, 02/21/24

Umunyarwanda mwiza: Mugisha Moise (Java-InovoTec)

17:27

Wednesday, 02/21/24

Umukinnyi muto mwiza mu isiganwa: Aklilu Arefayne wa Eritrea

17:26

Wednesday, 02/21/24

Umukinnyi wahize abandi muri Sprint: Yoel Habtaeb (Bike Aid)

17:24

Wednesday, 02/21/24

Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi: Yoel Habtaeb (Bike Aid)

17:21

Wednesday, 02/21/24

Umukinnyi wegukanye Etape ya 4 ya Tour du Rwanda 2024: William Junior Lecerf (Soudal Quick-Step Devo Team)

17:19

Wednesday, 02/21/24

Umukinnyi wambaye umwambaro w'umuhondo: Pepijn Reinderink (Soudal Quick-Step Devo Team)

14:50

Wednesday, 02/21/24

Ibyaranze Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 (Karongi- Rubavu)

Saa Tanu n'Igice ni bwo abakinnyi 90 bahagurutse mu Mujyi wa Karongi, babanza kugenda kilometero 1.7 itabarwa, isiganwa nyir'izina ritangira kubarwa bageze ahitwa Bupfune, inzira y'ibilometero 93 itangira ubwo.

Ubwo abakinnyi bari bageze ahitwa Fuwaye, bamaze kugenda ibilometero bibiri, Umunya-Eritrea Araya yabimburiye abandi kuva mu gikundi bahita bamugarura, akurikirwa na Azzedine Lagab wa Algeria ariko na we bahita bamugarura.

Nyuma yaho, Chris Froome yahise ava mu gikundi asiga abandi, ayobora kilometero eshanu ari imbere wenyine ndetse anashyiramo amasegonda 10, ariko na we baza kumufata.

Bageze ahitwa Fuwaye, Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies yaje na we yaje kuva mu gikundi, atangira kuyobora isiganwa ari wenyine imbere, azamuka Umusozi wa Rutsiro ayoboye, akomeza i Gisiza, Nyoto, Nkomero, Gacaca na Kinihira akiyoboye, aho yageze aho anashyiramo ikinyuranyo cy’umunota n'amasegonda 55.

Ku kilometero cya 62, Umufaransa Brieuc Rolland ukinira Ikipe ya Groupama-FDJ, yaje na we gutoroka igikundi aragenda asatira Latour ndetse aza no kumucaho.

Pierre Latour wari wayoboye isiganwa isaha irenga ndetse na muri kilometero zigera kuri 50, yaje gushyikirwa n’igikundi, Rolland akomeza kuyobora wenyine, ubwo basatiraga kwinjira mu Mujyi wa Rubavu.

Habura kilometero 2.5 gusa, Brieuc Rolland na we yafashwe n'igikundi kiyobowe na Restrepo Valencia ndetse na Maillot Jaune (Pepijn Reinderink).

Umubiligi William Junior Lecerf ukinira Ikipe ya Soudal-QuickStep yarushije abandi umuvuduko, abatanga kwambuka umurongo usoza isiganwa, yegukana Agace ka Karongi-Rubavu, mu gihe Maillot Jaune yagumanye Reinderink bakinana.

Umunyarwanda waje imbere ni Mugisha Moise nk’uko byari byagenze ku wa Kabiri, akaba yasoreje ku mwanya wa 18 akoresheje ibihe bingana n’uwa mbere, ariko ku rutonde rusange ni uwa 17 arushwa amasegonda arindwi.

Ngendahayo Jérémie wa May Stars yakuwe mu isiganwa nyuma yo gusanga yafashe ku modoka, ikamutwara hagati mu nzira. Yabaye Umunyarwanda wa kane uvuyemo nyuma ya Tuyizere Hashim (Java-InovoTec), Shyaka Janvier (CMC Africa) na Hakizimana Félicien (May Stars).

14:16

Wednesday, 02/21/24

William Lecerf Junior yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

William Lecerf Junior wa Soudal Quick-Step Devo Team ni we utsindiye i Rubavu kuri Brasserie nyuma yo gutanga abandi ku murongo kuko bahageze mu gikundi.

Rolland wari uyoboye isiganwa, yafashwe n'igikundi mu bilometero bitatu bya nyuma.

Pepijn Reinderink bakinana muri Soudal Quick-Step, yakomeje kwambara umwambaro w'umuhondo.

13:36

Wednesday, 02/21/24

Latour yafashwe n'igikundi

Latour yafashwe n'igikundi, ubu imbere hari Rolland wenyine ku kilometeo cya 75.

13:34

Wednesday, 02/21/24

Icyayi cy'u Rwanda ni kimwe mu byerekana ubwiza bw'u Rwanda

Agace ka Kane katambutse mu cyayi cya Pfunda, kiri mu bihingwa byinjiriza igihugu agatubutse.

Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu by’u Rwanda kuko gifite isoko rinini mu mahanga bitewe n’uburyohe bwacyo, butuma no mu marushanwa mpuzamahanga gikunze kwiharira ibihembo.

Aho amagare anyura abaturage barayishimira cyane.

Icyayi cy’u Rwanda gihingwa mu mabanga y’imisozi miremire ku butumburuke buri hagati ya metero 1900 na metero 2500, no mu bibaya byumukije neza ku butumburuke hagati ya metero 1550 na metero 1800.

Uturere 11 tw’u Rwanda ni two duhingwamo icyayi ku buso bwa hegitari 26897 mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba no mu y’Amajyepfo. Muri rusange hakaba hari inganda 16 zigitunganya.

13:32

Wednesday, 02/21/24

Rolland yashyizemo ikinyuranyo

Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ yashyizemo amasegonda 20 hagati ye na Pierre Latour mu gihe igikundi cyasigaye ho amasegonda 35.

13:30

Wednesday, 02/21/24

Rolland ayoboye isiganwa

Latour arasigaye, Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ ayoboye isiganwa ku kilometero cya 66.

13:28

Wednesday, 02/21/24

Rolland aracomotse


Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ acomotse mu gikundi ku kilometero cya 62.

Yasizwe amasegonda 15 na Latour mu gihe igikundi kiri ku masegonda 30.

13:28

Wednesday, 02/21/24

Latour yegukanye Umusozi wa Kane



Pierre Latour wa TotalEnergies yegukanye amanota y'Umusozi wa Kinihira.

1. Latour
2. Auger
3. Teugels
4. Rolland

13:18

Wednesday, 02/21/24

Munyaneza yagaruwe n'igikundi

Nta gutinda kubayeho, Munyaneza Didier yafashwe n'igikundi cyasizwe na Pierre Latour amasegonda 55.

13:17

Wednesday, 02/21/24

Munyaneza Didier aracomotse



Mu gihe bitegura kuzamuka Umusozi wa Kinihira, Munyaneza Didier wa Team Rwanda avuye mu gikundi akurikira Pierre Latour uri imbere.

13:12

Wednesday, 02/21/24

Abakiliya ba MTN MoMo Rwanda bashyizwe igorora; umva icyo yakuzaniye by'umwihariko muri Tour du Rwanda

Ikigo cy’Imari cya MTN MoMo Rwanda Ltd, cyatangiye gutanga ibihembo muri Tour du Rwanda, aho ku ikubitiro cyahembye Umunya-Eritrea Aklilu Arefayine wabaye Umunyafurika mwiza ukiri muto mu duce twose tumaze gukinwa muri iri siganwa riri gukinwa ku nshuro ya 16.

Muri iyi Tour du Rwanda, MTN Mobile Money Rwanda Ltd yashyize igorora abakiliya bayo binyuze mu bukangurambaga bwiswe #BivaMoMoTima, aho abazakoresha neza uburyo bwo kwishyura binyuze kuri telefoni bwa Momo Pay, bazahembwa ibihembo birimo n’imodoka igezweho.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 15 Gashyantare, bukaba buzasozwa ku ya 28 Werurwe 2024.

Kubwinjiramo ku bakiliya ni ugukanda *182*16# naho abacuruzi bo basabwa gushishikariza ababagana kubishyura bakoresheje MoMo Pay.

Ibihembo bigabanyije mu buryo bubiri, aho iby’icyumweru birimo moto, telefoni zigezweho, amatike yo guhaha mu maguriro atandukanye, amafaranga kuva ku bihumbi 50Frw, 100 Frw, 500 Frw na miliyoni 1Frw.

Ni mu gihe, iby’ukwezi birimo amatike y’indege ndetse n’igihembo nyamukuru aricyo imodoka ebyiri (2) nshya zo mu bwoko bwa ‘Volkswagen T-Cross’.

Abatsinze bazajya bahamagarwa buri cyumweru na nimero +250788327777. Igihembo nyamukuru cyo kizatangarizwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi uwatsindiye iby’icyumweru azajya ajya ku bifata ku ishami rya MTN rimwegereye.

Muri rusange ubu bukangurambaga bugamije gushimira abakiliya ba Mobile Money Rwanda Ltd bamaze kugera kuri miliyoni zisaga eshanu, mu gihe abacuruzi bo barenga ibihumbi 400.

Iyi serivisi yatangiye mu gihe cya Covid-19 igamije korohereza abantu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga. Ikoreshwa cyane n’abamotari, abacuruzi n’abandi.

13:08

Wednesday, 02/21/24

Isiganwa rigeze i Gacaca

I Gacaca aho abakinnyi bashobora gufatira amazi n'ibyo kurya nk'imineke, Latour ahageze mbere yashyizemo umunota n'amasegonda 10.

13:06

Wednesday, 02/21/24

Latour yegukanye Umusozi wa Gatatu

Pierre Latour wa TotalEnergies yo mu Bufaransa, yegukanye amanota y'Umusozi wa Nyoto.

1. Latour
2. Teugels
3. Habteab

Ku kilometero cya 49, Latour yashyizemo umunota n'amasegonda 15.

13:02

Wednesday, 02/21/24

Ibihe byagabanutse

Mbere yo kugera ku musozi wa Nyoto, ku kilometero cya 44, Pierre Latour asigajemo amasegonda 55 hagati ye 'igikundi kiyobowe na Soudal Quick-Step ya Reinderink wambaye umwambaro w'umuhondo.

12:55

Wednesday, 02/21/24

Uko isiganwa rihagaze ubu: Riyobowe na Pierre Latour (TotalEnergies)

12:53

Wednesday, 02/21/24

Amafoto: Ubwo abakinnyi bahaguruka i Karongi

12:44

Wednesday, 02/21/24

Latour yegukanye Umusozi wa Kabiri

Pierre Latour yegukanye Umusozi wa Kabiri i Rutsiro.

1. Latour
2. Teugels
3, Habteab

12:36

Wednesday, 02/21/24

Ikinyuranyo cyagabanutse

I Rutsiro, Latour asigaranyemo umunota n'amasegonda atanu gusa.

12:32

Wednesday, 02/21/24

Amstel ifite udushya muri Tour du Rwanda 2024

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwaznye udushya twinshi muri Tour du Rwanda 2024.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri BRALIRWA, Martine Gatabazi yavuze ko icyo bashyize imbere muri iri rushanwa ari ugushimangira ko Amstel ari yo ifasha abantu gusabana.

Ati “Amstel iri gutegura ibikorwa bitandukanye bizafasha abantu kunezerwa ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kunywa mu rugero. Ikizibandwaho uyu mwaka ni ugushimangira ko Amstel aricyo kinyobwa inshuti zikwiye guhitamo mu gihe ziri gusabana.”

Amstel kandi iherutse gushyira ahagaragara uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije gukabya inzozi z’ibyo abantu babona muri Tour du Rwanda ari na ko zisabana.

Iki gikorwa kimaze kwamamara cyane muri Kigali gikorwa binyuze mu gutwara amagare hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Cycling) mu tubari dutandukanye nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Muri Tour du Rwanda, Amstel ihemba umukinnyi mwiza w’umunsi (uwegukanye agace k’uwo munsi

12:25

Wednesday, 02/21/24

Ikinyuranyo kiri kwiyongera

Latour yamaze gushyiramo umunota n'amasegonda 55.

Froome yasizwe n'igikundi.

12:21

Wednesday, 02/21/24

Latour yashyizemo ikinyuranyo i Rutsiro

Mbere yo kuzamuka i Rutsiro, Pierre Latour wa TotalEnergies yashyizemo umunota n'amasegonda 40 hagati ye n'igikundi.

Uyu yatwaye agace muri Tour de France 2016.

12:18

Wednesday, 02/21/24

Inyange Industries yakomeje kuba hafi ya Tour du Rwanda


Inyange Industries yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya 11 muri 16 imaze gukinwa aho ihemba ikipe yitwaye neza.

Iri muri iri siganwa mu rwego rwo gushimangira umwimerere w'ibicuruzwa byayo byahawe ibyangombwa by’ubuziranenge mpuzamahanga.

Uru ruganda rutunganya amata aturutse ku musaruro w’aborozi bo hirya no hino mu gihugu, ibigira uruhare mu iterambere ry’umworozi w’umunyarwanda ari nako byongerera agaciro ibikomoka ku mata. Akarusho ni uko nta binyabutabire byongerwa mu mata.


12:15

Wednesday, 02/21/24

Muhoza Eric ashatse kugenda ntibyamuhira

Muhoza Eric wa Team ashatse kugenda asize igikundi, ariko gihita kimufata.

Latour ari imbere ho amasegonda 40.

12:14

Wednesday, 02/21/24

Pierre Latour yacomotse

Umufaransa Pierre Latour wa TotalEnergies yacomotse ku kilometero cya 22, asiga igikundi amasegonda 25.

12:13

Wednesday, 02/21/24

Habteab yegukanye Umusozi wa Mbere

Amanota ya mbere yo kuzamuka yatangiwe ku Musozi wa Gisaze yegukanywe na Yoel Habteab wa Bike Aid.

1. Habteab
2. Teugels
3. Simon

12:12

Wednesday, 02/21/24

Froome yegukanye Sprint ya mbere

Amanota ya Sprint ya mbere yatangiwe i Rubengera, yegukanywe na Chris Froome wa Israel Premier Tech.

1. Froome
2. Teugels
3. Habteab

12:10

Wednesday, 02/21/24

Abakinnyi bane bagiye gushaka amanota y'umusozi

Nyuma y'uko abari bamaze kugenda bagaruwe, kuri ubu hagiye abandi bane barimo Teugels (Bingoal WB), Habteab (Bike Aid), Donnie (Lotto-Dstny) na Golliker wa Groupama-FDJ mu gihe batangiye kuzamuka Umusozi wa Gisaze.

12:07

Wednesday, 02/21/24

Abakinnyi 10 baracomotse

I Rubengera, abakinnyi 10 bacitse abandi, bayobora isiganwa ndetse bashyizemo amasegonda 10 hagati yabo n'igikundi kiyobowe n'Ikipe ya Soudal Quick-Step.

12:01

Wednesday, 02/21/24

Igikundi cyagaruye Froome

Mbere yo kugera ku mugezi wa Musogoro, Chris Froone wigeze gushyiramo amasegonda 10, yafashwe n'igikundi.

12:00

Wednesday, 02/21/24

Prime Insurance ifite serivisi nshya muri Tour du Rwanda 2024

Mu korohereza abayigana kurushaho kugera kuri serivisi z’ubwishingizi butandukanye, Prime Insurance Ltd yavuguruye gahunda yo gufasha abakiliya bayo kwigurira serivisi bidasabye kujya ku ishami ryayo.

Iki kigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi kiri muri Tour du Rwanda mu 2024 mu rugendo rw’iminsi umunani rwo ku wa 18-25 Gashyantare.

Ni ku nshuro ya karindwi yikurikiranya Prime Insurance iherekeza iri siganwa ry’amagare riri kuzenguruka igihugu ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga.

Muri iri siganwa, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga yavuguruye gahunda yayo, aho umukiriya yisabira serivisi akanze *177#.

Kuri iyi nshuro, umukiliya mushya ashobora kwisabira ubwishingizi bwose ashaka, bitabaye ngombwa ko afata umwanya, ajya ku ishami rimwemegereye.

Si ibyo gusa kuko iyi serivisi iri gufasha umukiliya kubona abafatanyabikorwa bayo muri serivisi zijyanye n’ubuzima n’imodoka (Pharmacie, ibitaro n’igaraje) zimwegereye, bikamufasha gukemura ikibazo mu buryo bwihuse.

Muri Tour du Rwanda, Prime Insurance ihemba umukinnyi muto kuri buri gace.

Kugeza ubu, Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw’igihe gito n’ubw’igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.

Ubwishingizi bw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose, ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose n’ubw’ingendo zo mu kirere.

Ubwishingizi bw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda. Imaze kugaba amashami arenga 60 mu gihugu, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.


11:55

Wednesday, 02/21/24

Reba andi mafoto ya mbere yo guhaguruka i Karongi

11:54

Wednesday, 02/21/24

Chris Froome acitse abandi

Hari abakinnyi barindwi bafashe Lagab ku kilometero cya karindwi, ariko bose bahita bafatwa n'igikundi.

Bageze kuri Fuwaye, Chris Froome wa Israel-Premier Tech ahita acomoka agenda wenyine.

Mu 2023, Froome yabikoze hano i Karongi ariko atobokesha kabiri mbere yo kugera i Rubavu, hatsinda Umunya-Afurika y'Epfo Callum.

11:49

Wednesday, 02/21/24

Igikundi cyagaruye Araya, Lagab ahita agenda

Ku kilometero cya kane gusa, igikundi cyafashe Araya wari wacomotse.

Umunya-Algeria yahise acomoka, asiga igikundi kiyobowe n'Ikipe ya Groupama-FDJ.

11:45

Wednesday, 02/21/24

MySol yegereje Abaturarwanda umurasire wifashishwa n’inganda

Ibinyujije muri Tour du Rwanda, Sosiyete itanga Ingufu z’Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba, MySol, yegereje Abaturarwanda serivisi nshya zirimo umurasire wiswe (Solar Business System) ushobora kwifashishwa n’inganda

MySol iri mu bafatanyabikorwa baherekeje Tour du Rwanda 2024; ni umwaka wa gatandatu yitabiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 16 kuva mu 2009 ribaye mpuzamahanga.

MySol yahisemo gukoresha isiganwa mu kwegereza abakiliya bayo ibicuruzwa bitandukanye birimo bitatu bishya nk’umurasire munini ushobora gukoreshwa n’inganda. Hari kandi ibyuma bishyushya amazi ndetse n’amatara y’umutekano.

Umuyobozi wungirije ushinzwe kwamamaza Ibikorwa muri MySol, Sinavyigize Ndahumba Fabrice, yavuze ko intego ari uko Abaturarwanda babaho neza bifashisha MySol.
Ati “Uyu mwaka dufite umurasire mushya munini wa 3Kw, 5Kw na 8Kw ushobora kwifashishwa n’inganda cyangwa ingo zifite ibikoresho byinshi bikenera amashanyarazi. Hari kandi ibyuma bishyushya amazi kuva kuri litiro 100 kugera kuri 300.”


Iyi sosiyete yageze mu Rwanda mu 2014 yitwa Mobisol Rwanda. Kuva icyo gihe yungutse abakiliya barenga 268,000 bakoresha ingufu zisubira ndetse byahinduye ubuzima bw’abarenga 400.000.

Ni mu gihe kandi abangana na 67.3% bamaze kwishyura imirasire yabo.

Mu 2020, ENGIE Group yaguze Mobisol, Fenix International na ENGIE PowerCorner bituma ibi bigo byose bihurizwa hamwe mu cyitwa ENGIE Energy Access yasimbuye izina rya Mobisol yitwa MySol.

11:44

Wednesday, 02/21/24

Gucomoka byatangiye kare

Ku kilometero cya kabiri gusa, Araya wa Eritrea avuye mu gikundi, agisiga amasegonda 10.

11:41

Wednesday, 02/21/24

Agace ka Kane ntigakanganye kuko ni kagufi


Umutoza muri Team Rwanda, Sempoma Felix, yabwiye IGIHE ko aka gace katagoye cyane ariko kugakina bisaba tekinike, cyane mu bilometero bya nyuma.


Ati “Ni etape idakanganye cyane kuko ni ngufi, itangira izamuka, igasorezwa mu bilometero hafi 40 cyangwa 35 bimanuka. Bigaragaza ko imbaraga nyinshi zigenda mu gutangira, ariko mu kuyirangiza bisaba tekinike.”

11:36

Wednesday, 02/21/24

Isiganwa nyaryo ryatangiye!

Abakinnyi bageze kuri Bupfune saa 11:32 ndetse batangiye kubarirwa ibihe ku ntera y'ibilometero 93 bisorezwa i Rubavu.

11:34

Wednesday, 02/21/24

Umunyarwanda Tuyizere Hashim ni uwa nyuma ariko hari byinshi akomeje kwiga


Ku myaka 18, Tuyizere Hashim wa Java-InovoTec ari gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere.

Kuri ubu ni we wa nyuma ku rutonde rusange, ariko avuga ko afite intego yo gusoza iri siganwa rye rya mbere ryo ku rwego mpuzamahanga.

<

11:31

Wednesday, 02/21/24

Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 karatangiye

Abakinnyi bahagurutse mu Mujyi wa Karongi, baguye kubanza gukora intera ya kilometero 1,7 itabarwa.

Ibihe birabarwa bageze kuri Bupfune.

11:18

Wednesday, 02/21/24

Amakipe ari kwerekwa abakinnyi mbere yo guhaguruka

Mu gihe habura iminota mike ngo isiganwa ry'Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 ritangire, abakinnyi bari kwishyushya, ari na ko berekwa abatuye Umujyi wa Karongi.

11:03

Wednesday, 02/21/24

Amateka ya Karongi na Rubavu muri Tour du Rwanda


Ni ku nshuro ya 10 Tour du Rwanda igiye gusorezwa mu Karere ka Rubavu kuva mu 2012.

Agace gaheruka gusorezwa mu Karere ka Rubavu kegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfp Callum Ormiston aho kari katangiriye i Rusizi.

Yabigezeho mu 2023 nyuma y’uko kabuhariwe Chris Froome witabiriye n’uyu mwaka, yari amaze gutobokesha igare inshuro ebyiri kandi yari yanikiye abandi bose.

Karongi, ni ubwa cyenda igezemo Tour du Rwanda harimo inshuro eshanu yasorejwemo isiganwa. Bivuze ko igiye gutangiriramo agace kayo ku nshuro ya kane. Ahandi ni mu 2019 (Musanze), 2018 (Rubavu) na 2016 (Rusizi).

Agace kaherukaga guhagurukira i Karongi kagasorezwa i Rubavu mu 2018, kari aka Gatanu, kegukanywe n’Umudage Hellmann Julien wakiniraga Embrace the World.

10:54

Wednesday, 02/21/24

Isiganwa riratangirira i Karongi, umwe mu mijyi ibereye ba mukerarugendo n'abashaka kuruhuka

Umujyi wa Karongi washyizwe mu yunganira Kigali, aho byitezwe ko uzaba utuwe n’abaturage bari hagati y’ibihumbi 250 n’ibihumbi 650.

Ni umwe mu mijyi nyaburanga y’u Rwanda aho ubwiza bwawo bugaragazwa n’Ikiyaga cya Kivu, Ibirwa binogeye amaso, inkombe z’ikiyaga n’ibimera bigikikije,urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka uhehereye uturuka mu Kivu n’ibindi.

Muri ibyo bikikije uyu mujyi harimo Isunzu rya Congo-Nil, inkengero za Kivu, uruganda rwa Gaz Methane, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, n’Igiti cy’Imana y’Abagore.

Mu nkengero z’uyu mujyi utagira uko usa, ni huzuye hoteli yubatswe mu bwato yiswe ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ uryamamo uri i Karongi bugacya uri i Rusizi cyangwa i Rubavu.

Ubu bwato burimo hoteli y’ibyumba 10 bifite umwihariko utandukanye. Ubu bwato kandi bufite resitaurants, akabari, piscine na “jacuzzi” hamwe n’umwanya munini wo hanze ufasha abashyitsi kuruhuka mu gihe bari gutembera mu kiyaga cya Kivu.

Iyi Karongi ni yo icumbikiye hoteli zigezweho zirimo Cleo Lake Kivu Hotel, Moriah Hill Resort, Kivu Lodge Hotel, Bethany Hotel, Golf Eden Rock Hotel, Delta Resort Hotel, Rwiza Village Resort, Home Saint Jean n’ahandi ugera ukagubwa neza wiyumvira akayaga ko mu Kivu.

Ni hoteli hafi ya zose ziri ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no mu Birwa bigize iki Kiyaga.

Aha i Karongi kandi ni ho hari hoteli y’akataraboneka, ifite ishusho nk’iy’iziboneka i Burayi, yahawe izina rya Château Le Marara, yatangiye guhindura isura y’uyu mujyi.


10:49

Wednesday, 02/21/24

Imodoka zamamaza muri Tour du Rwanda 2024 zamaze kwerekeza i Rubavu

Saa Tatu n'iminota 46 ni bwo abaterankunga n'abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda 2024, bahagurutse i Karongi berekeza i Rubavu.

10:48

Wednesday, 02/21/24

Imiterere y'Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024




Iyi ni Etape iri mu ngufi za Tour du Rwanda 2024, ariko na none ishobora kugira ibyo ihindura. kuko irimo amakorosi agoye ndetse byongeye ikaba izamuka.


Abakinnyi barahagurukira i Karongi babanze gukora intera ya kiilometero 1,7 itabarwa, kugeza ubwo baraba bageze kuri Bupfune.


Etape y'uyu munsi irimo imisozi itanu irimo uwa Gisaze (ku kilometero cya 20), Rutsiro (ku kilometero cya 30,6), Nyoto (ku kilometero cya 47), Kinihira ku kilometero cya 61,9 na Rubavu ku kilometero cya 85.

Umusozi ugoye ni uwa Kinihira bazamuka ibilometero 4,3 mu gihe ukurikiwe n’uwa Nyoto bazamuka ibilometero 6,3.


Amanota ya 'sprint' aratangwa inshuro ebyiri: I Rubengera n’i Kabuye ku kilometero cya 13,5 n’icya 74,8.

10:47

Wednesday, 02/21/24

Umva ibyaranze Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024: Huye-Rusizi

Umuholandi Pepijn Reinderink arahaguruka i Karongi kuri wa Gatatu saa Tanu n'Igice ari we wambaye umwambaro w'umuhondo. Uyu mukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team amaze gukoresha amasaha arindwi, iminota ine n'amasegonda 12.

Reinderink aranganya ibihe n'abandi 15 barimo William Lecerf Junior bakinana ndetse n'Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo wegukanye Agace ka Huye-Rusizi akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n'amasegonda 41 ku ntera y'ibilometero 140.3 aho yanganyije ibihe n'abandi 15.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Mugisha Moise (Java-InovoTec) wa 17, urushwa amasegonda arindwi naho Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) wa 21 arushwa amasegonda 15.

Agace ka Karongi-Rubavu kareshya n'ibilometero 93. Abakinnyi basigaye mu isiganwa ubu ni 90.

10:45

Wednesday, 02/21/24

Ikaze mu Gace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024



Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare "Tour du Rwanda 2024", ryakomeje kuri uyu wa Gatatu hakinwa umunsi waryo wa kane, mu gace gahagurukira i Karongi mu Mujyi kerekeza i Rubavu ku ntera y'ibilometero 93.


- Etape 4: Karongi - Rubavu
-Intera: Kilometero 93
-Isaha yo guhaguruka: Saa 11:00
-Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 13:51 na 14:10.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatandatu iri siganwa riri kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atanu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez, Natnael Tesfazion mu 2022 na Henok Mulubrhan mu 2023.


Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.


Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.