Musanze- Kinigi Kwita Izina

Agace ka Kane: Musanze- Kinigi Kwita Izina
Isaha yo guhaguruka: 13:00
Isaha yo gusoza: 14:54
Abasiganwa: 79
Intera: 13 Km

Umwanditsi : Ukurikiyimfura Eric Tony

Amafoto : Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin

Uko isiganwa riri kugenda

18:36

jeudi, 22/02/2024

Reba ibyaranze Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 kegukanywe na Pierre Latour

16:51

jeudi, 22/02/2024

Udushya Amstel ifite muri Tour du Rwanda 2024

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwaznye udushya twinshi muri Tour du Rwanda 2024.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri BRALIRWA, Martine Gatabazi, yavuze ko icyo bashyize imbere muri iri rushanwa ari ugushimangira ko Amstel ari yo ifasha abantu gusabana.

Ati “Amstel iri gutegura ibikorwa bitandukanye bizafasha abantu kunezerwa ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kunywa mu rugero. Ikizibandwaho uyu mwaka ni ugushimangira ko Amstel aricyo kinyobwa inshuti zikwiye guhitamo mu gihe ziri gusabana.”

Amstel kandi iherutse gushyira ahagaragara uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije gukabya inzozi z’ibyo abantu babona muri Tour du Rwanda ari na ko zisabana.

Iki gikorwa kimaze kwamamara cyane muri Kigali gikorwa binyuze mu gutwara amagare hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Cycling) mu tubari dutandukanye nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Muri Tour du Rwanda, Amstel ihemba umukinnyi mwiza w’umunsi (uwegukanye agace k’uwo munsi

16:01

jeudi, 22/02/2024

Umunyafurika mwiza: Aklilu Arefayne (Eritrea)

16:00

jeudi, 22/02/2024

Ikipe nziza y'umunsi yahembwe na Inyange Industries: TotalEnergies

16:00

jeudi, 22/02/2024

Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire: Blackmore Peter Jespeh (Israel Premier Tech)

15:59

jeudi, 22/02/2024

Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: William Junior Lecerf (Soudal Quick-Step)

15:58

jeudi, 22/02/2024

Umunyarwanda muto mwiza wahembwe na Ingufu Gin Ltd: Masengesho Vainqueur (Rwanda)

15:58

jeudi, 22/02/2024

Umunyarwanda mwiza: Masengesho Vainqueur (Rwanda)

15:57

jeudi, 22/02/2024

Umunyafurika muto mwiza: Aklilu Arefayne (Eritrea)

15:56

jeudi, 22/02/2024

Umukinnyi muto mwiza: Aklilu Arefayne (Eritrea)

15:56

jeudi, 22/02/2024

Umukinnyi uhiga abandi muri Sprint: Munyaneza Didier (Rwanda)

15:55

jeudi, 22/02/2024

Umukinnyi uyoboye abandi mu kuzamuka: Lennert Teugels (Bingoal WB)

15:53

jeudi, 22/02/2024

Umukinnyi wegukanye Etape ya Gatanu ya Tour du Rwanda 2024: Pierre Latour (TotalEnergies)

15:53

jeudi, 22/02/2024

Umukinnyi wambaye umwambaro w'umuhondo: William Junior Lecerf (Soudal Quick-Step)

14:49

jeudi, 22/02/2024

Pierre Latour yegukanye Etape ya Gatanu ya Tour du Rwanda 2024

Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 nyuma yo gukoresha iminota 23 n'amasegonda 31 ku ntera y'ibilometero 13 byakinwe kuva ku Isoko rya Musanze kugera mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina, buri mukinnyi akina ku giti cye.

Yakurikiwe n'Umubiligi William Junior Lecerf wakoresheje iminota 24 n'amasegonda atanu, ahita yambara umwambaro w'umuhondo amaze gukoresha amasaha icyenda, iminota 47 n'amasegonda 39, arusha abiri Peter Joseph Blackmore wa Israel Premier Tech.

Manizabayo Eric (Team Rwanda) na Nsengiyumva Shemu (May Stars) bageze mu Kinigi bafite ibihe by'umwanya wa 30 n'uwa 31 aho bakoresheje iminota 26 n'amasegonda 37.

Mugisha Moise ntiyahiriwe n'aka gace kuko yabaye uwa 49, byatumye ku rutonde rusange aba Umunyarwanda wa kabiri mwiza aho ari uwa 21 arushwa iminota itatu n'amasegonda 25, inyuma ya Masengesho Vainqueur wa 20, aho arushwa iminota itatu n'amasegonda 13.

Abakinnyi 78 ni bo basoje isiganwa kuri uyu wa Kane.

Tour du Rwanda 2024 izakomeza ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare, hakinwa Agace kayo ka Gatandatu aho abakinnyi bazahagurukira i Musanze berekeza kuri Mont Kigali ku ntera y'ibilometero 93,3.

14:28

jeudi, 22/02/2024

Pierre Latour ni we ufite ibihe byiza kugeza

Abakinnyi bose bamaze guhaguruka: Dore abamaze gukoresha ibihe byiza:

Pierre Latour (TotalEnergies): 23'31"
Milan Donie (Lotto-Dstny): 24'42"
Dillon Geary (Afurika y'Epfo): 26'34"
Jelle Harteel (Soudal Quick-Step): 27'53"
Solomon Mekuria (May Stars): 28'17"
Gregory Mayer (Ibirwa bya Maurice): 28'19"
Viachaslau Shapkouski (May Stars): 28'48"

14:03

jeudi, 22/02/2024

Abakinnyi b'Abanyarwanda bishimiwe

Ubwo bahagurukaga, abakinnyi b'Abanyarwanda barimo Areruya Joseph, Munyaneza Didier, Muhoza Eric, Manizabayo Eric na Mugisha Moise bakomewe amashyi menshi n'Abanya-Musanze.

13:37

jeudi, 22/02/2024

Uko abakinnyi bari gusoza (abafite ibihe byiza ni bo babanza hejuru)

Milan Donie (Lotto-Dstny): 24'42"
Dillon Geary (Afurika y'Epfo): 26'34"
Jelle Harteel (Soudal Quick-Step): 27'53"
Solomon Mekuria (May Stars): 28'17"
Gregory Mayer (Ibirwa bya Maurice): 28'19"
Viachaslau Shapkouski (May Stars): 28'48"

13:33

jeudi, 22/02/2024

Umukinnyi wa mbere yasesekaye mu Kinigi

Umunya-Belarus Viachaslau Shapkouski ukinira May Stars, yageze mu Kinigi akoresheje iminota 28 n'amasegonda 48 ku ntera y'ibilometero 13 biri gukinwa.

13:23

jeudi, 22/02/2024

Alexandre Mayer ni we umaze gukoresha ibihe byiza hagati mu isiganwa

Ku kilometero cya 6.5, Umunya-Mauritius Alexander Mayer amaze gukoresha iminota 12 n'amasegonda 20.

13:20

jeudi, 22/02/2024

Shapkouski ageze hagati mu rugendo rwe

Umukinnyi wa May Stars, Umunya-Belarus Viachaslau Shapkouski wahagurutse mbere, amaze gukoresha iminota 13 n'amasegonda 10 mu bilometero 6,5.

13:07

jeudi, 22/02/2024

Ikarita idasanzwe iri mu byo Techno Market yazanye muri Tour du Rwanda 2024

13:03

jeudi, 22/02/2024

Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 katangiye

Isiganwa ritangiye hahaguruka Shapkouski na Dawid ba May Stars, bakurikiwe na Areruya Joseph wa Java-InovoTec.

Mu gukina isiganwa nk'iri, habanza guhaguruka abakinnyi ba nyuma ku rutonde rusange.

Hagati y'umukinnyi n'undi hajyamo umunota cyangwa ibiri.

Intera ni ibilometero 13 biri kubarwa uhereye i Musanze mu mujyi, imbere y'Isoko, kugeza mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina.

Areruya Joseph ni umwe mu bise amazina abana b'ingagi mu 2019.

12:53

jeudi, 22/02/2024

Reba uko byifashe i Musanze, unamenye ibyo kwitega muri aka Gace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

12:49

jeudi, 22/02/2024

Munyaneza Didier yasubijwe umwambaro w'uhiga abandi muri Sprint

Abategura Tour du Rwanda batangaje ko Umunyarwanda Munyaneza Didier wa Team Rwanda, ari we wambara umwambaro w'uhiga abandi muri Sprint.

Uyu wari wahawe Yoel Habteab wa Bike Aid nyuma yo kugera i Rubavu.

12:46

jeudi, 22/02/2024

Areruya Joseph aracyafite icyizere

Uyu mukinnyi wa Java-InovoTec ni uwa 77 muri 79 basoje Agace ka Kane, aho arushwa iminota 52.

Umva icyo yatangarije IGIHE.

12:35

jeudi, 22/02/2024

Abanya-Musanze babukereye bategereje kureba Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

12:33

jeudi, 22/02/2024

Ntiyamira na we yashimangiye ko Etape ya Musanze-Kinigi ikora ikinyuranyo

Komiseri wa Tour du Rwanda, Ntiyamira Jean Sauveur, na we yabwiye IGIHE ko agace ko kuri uyu wa Kane ari ko gashobora gutanga abakinnyi bajya imbere.

Ati "Tour du Rwanda itwarwa n'abazamutsi. Ni yo mpamvu njye ndeba etape y'i Musanze izasorezwa mu Kinigi. Hariya hantu harazamuka, ubimenya ubundi iyo umanuka. Iyo uzamuka ujya mu Kinigi ugira ngo ntihazamuka, ariko ubimenya nyuma. Mu gusiganwa, umuntu ku giti cye, ni ho abazamutsi bazagaragariza ko bakomeye. Numva 20 ba mbere muri Time Trial, 10 ba mbere bazaba bari mu rutonde rusange."

Kuri uyu wa Kane, Umuholandi Pepijn Reinderink ukinira Soudal Quick-Step Devo Team arahaguruka i Musanze yambaye umwambaro w’umuhondo, ni nyuma y’uko amaze gukoresha amasaha icyenda, iminota 23 n’amasegonda 34 mu duce tune tumaze gukinwa.

Reinderink anganya ibihe n’abandi 15, barusha amasegonda arindwi Mugisha Moïse wa 17 mu gihe Manizabayo Eric wa Team Rwanda ari ku mwanya wa 21 arushwa amasegonda 57.

12:11

jeudi, 22/02/2024

Utwara Agace ka Gatanu, ashobora gutwara Tour du Rwanda 2024

Mu mboni za Sempoma Felix, Umutoza muri Team Rwanda yabwiye IGIHE ko umukinnyi witwara neza kuri uyu wa Kane mu Kinigi, ariyongerera amahirwe yo gutwara Tour du Rwanda 2024.

Ati "Ni ibilometero bike ariko bizamuka. Ni ukuvuga ko kuri uwo munsi ni bwo bishobora kuzagaragaza neza umuntu ushobora gutwara Tour du Rwanda. Twayibaraga ku munsi wa nyuma ariko iyo hajemo ibintu bya Time Trial hagati, ibyo bitanga amahirwe menshi ku bantu kugira ngo bashyiremo ibihe bitandukanye."

"Buri wese aba akina ku giti cye, icyo gihe iyo uri umuzamutsi ndetse ushobora kwihuta mu gihe gito, ushobora gushyiramo ikinyuranyo, ugashyiramo ibihe ku bagurukiye, ibyo ukaba wabicunga kuri etape yo kugera i Kigali kuko iyo izakinirwa cyane muri Kigali bazamuka kuri Mont Kigali."

"Amahirwe menshi ni uko umuntu uzaba watwaye Maillaut Jaune i Musanze, ashobora kuyigumana ku munsi ukurikiyeho."

11:59

jeudi, 22/02/2024

Tour du Rwanda 2024 i Musanze; iwabo w’ingagi, ku gicumbi cy’ubukerarugendo

Musanze iri mu mijyi itandatu yunganira uwa Kigali, imaze kugaragaza impinduka zidasanzwe bitewe n’iterambere rimaze kuhagera. Kuri ubu nta washidikanya kuvuga ko Musanze igwa Kigali mu ntege mu mijyi yihagazeho mu Rwagasabo.

Musanze iri mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Ifite umwihariko wo kuba ikungahaye ku bukerarugendo bushingiye ku ngagi zo muri Pariki y’Ibirunga n’ibindi bikorwa bikurura abagenda aka gace gaturiye imisozi miremire.

Akarere ka Musanze gafite ubuso bungana na 530,2 Km2 zigizwe na 60 Km2 za Pariki y’Ibirunga na 28 Km2 z’Ikiyaga cya Ruhondo. Kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 432.

Musanze ni igicumbi cy’ahantu nyaburanga mu Majyaruguru no mu Rwanda hose ndetse kari ku isonga mu gusurwa cyane na ba mukerarugendo bagenderera igihugu.

Abakagana bagakundira ibirimo Pariki y’Ibirunga icumbikiye ingagi zo mu misozi miremire, Buhanga Eco– park ndetse n’Ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Kalisimbi, Bisoke na Sabyinyo bimaze kugwiza igikundiro n’ababisura biganjemo ababitondagira [hiking].

Ibi byiyongeraho amashyamba ya cyimeza agizwe n’ibirimo agashyamba ka Nkotsi na Bikara. Aya ni yo atuma Akarere ka Musanze karangwa n’amahumbezi cyane ko ayo mashyamba yiganjemo imigano. Musanze inafite amashyamba y’amaterano agizwe ahanini n’inturusu n’ibiti birimo iby’imbuto ziribwa.

11:48

jeudi, 22/02/2024

Umva ibyaranze Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024: Karongi- Rubavu

11:45

jeudi, 22/02/2024

Ikaze mu Gace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024

Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare "Tour du Rwanda 2024", ryakomeje kuri uyu wa Kane hakinwa umunsi waryo wa gatanu, mu gace gahagurukira i Musanze mu Mujyi kerekeza mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina ku ntera y'ibilometero 13. Buri mukinnyi arasiganwa n'igihe ku giti cye.


- Etape 5: Musanze - Kinigi Kwita Izina
-Intera: Kilometero 13
-Isaha yo guhaguruka: Saa 13:00
-Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 13:51 na 14:10.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatandatu iri siganwa riri kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atanu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez, Natnael Tesfazion mu 2022 na Henok Mulubrhan mu 2023.


Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.


Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho