Rukomo- Kayonza

Agace ka Karindwi: Rukomo- Kayonza
Isaha yo guhaguruka: 11:00
Isaha yo gusoza: 15:21
Abasiganwa: 74
Intera: 158 Km

Umwanditsi : Ukurikiyimfura Eric Tony

Amafoto : Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin

Uko isiganwa riri kugenda

15:56

samedi, 24/02/2024

Ikipe nziza y'umunsi: Israel-Premier Tech

15:55

samedi, 24/02/2024

Umunyafurika mwiza: Yemane Dawit (Bike Aid)

15:52

samedi, 24/02/2024

Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Paul Ourselin (TotalEnergies)

15:52

samedi, 24/02/2024

Umunyarwanda muto mwiza: Masengesho Vainqueur (Rwanda)

15:51

samedi, 24/02/2024

Umunyarwanda mwiza: Manizabayo Eric (Rwanda)

15:50

samedi, 24/02/2024

Umunyafurika muto mwiza: Aklilu Arefayne (Eritrea)

15:50

samedi, 24/02/2024

Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire: Vinzent Dorn (Bike Aid)

15:49

samedi, 24/02/2024

Umukinnyi mwiza muri Sprint: Munyaneza Didier (Rwanda)

15:49

samedi, 24/02/2024

Umukinnyi muto mwiza: Aklilu Arefayne (Eritrea)

15:48

samedi, 24/02/2024

Umukinnyi uhiga abandi mu kuzamuka: Pierre Latour (TotalEnergies)

15:48

samedi, 24/02/2024

Umukinnyi wegukanye Agace ka Karindwi: Itimar Einhorn (Israel-Premier Tech)

15:46

samedi, 24/02/2024

Umukinnyi wambaye Maillot Jaune uhembwa na Visit Rwanda: Peter Joseph Blackmore (Israel-Premier Tech)

15:39

samedi, 24/02/2024

Reba uburyo Itamar Einhorn yatsinzemo i Kayonza

15:27

samedi, 24/02/2024

Israel-Premier Tech yagiye mu bicu habura umunsi umwe ngo Tour du Rwanda 2024 isozwe: Ibyaranze Agace ka Karindwi

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo hakinwe agace kabanziriza aka nyuma ka Tour du Rwanda 2024, ari na ko gace gasumba utundi twose dore ko kareshyaga n'ibilometero 158.

Abakinnyi 74 ni bo bahagurutse mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi, babanza kugenda kilometero 2.3 zitabarwa, ubundi isiganwa nyir'izina ritangira kubarwa saa Tanu n’iminota itanu.

Abakinnyi 10 ari bo Alexandre Mayer na Rougier Lagane b'Ibirwa bya Maurice, Baptiste Vadic na Paul Ourselin ba TotalEnergies, Johan Meens (Bingoal-WB), Jan Kino (Soudal-QuickStep), Gal Glivar (UAE), Vinzent Dorn (Bike Aid), Dillon Geary (Afurika y'Epfo) na Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda, bahise bava mu gikundi ubwo bari bageze ahitwa Kagamba.

Aba bakomeje kuyobora isiganwa ariko igikundi kirimo uwambaye 'maillot jaun' Joseph Blackmore wa Israel-Premier Tech gikomeza kubacungira hafi ndetse kiza no kubashikira bageze ahitwa Nyagahanga.

Nyuma yaho abakinnyi barimo Antoine Berlin (Bike Aid), Baptiste Vadic (TotalEnergies), Mugisha Moise (Java-Inovotec), Gal Glivar na Anze Ravbar ba UAE, Grmay (CMC) na Milan Donie (Lotto-Dstny) bashatse guca mu rihumye abandi ngo bayobore isiganwa ariko igikundi gihita kibagarura.

Ubwo abasiganwa basatiraga i Mishenyi n’Urugano, abakinnyi babiri Lennert Teugels wa Bingoal-WB) na Vinzent Dorn wa Bike Aid, basohotse mu gikundi, nyuma Van de Wynkele wa Lotto-Dstny aza kubiyungaho bayobora isiganwa ari batatu.

Mbere gato yo kugera mu Mujyi wa Nyagatare, abandi bakinnyi batatu bashyikiriye batatu b’imbere, isiganwa ritangira kuyoborwa n’abakinnyi batandatu ari bo Paul Ourselin (TotalEnergies), Itamar Einhorn (Israel-Premier Tech), Lennert Teugels (Bingoal-WB), Vinzent Dorn (Bike Aid), Lorenz Van de Wynkele (Lotto-Dstny) na Gal Glivar (UAE).

Aba bakomeje kuyobora isiganwa kuva Nyagatare-Ryabega-Karangazi gukomeza no mu Karere kaGatsibo aho bari banashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ine, bakomeza kuyobora ariko uko basatira Akarere ka Kayonza ahagombaga gusorezwa isiganwa, ikinyuranyo gitangira kugabanuka kugeza hasigayemo umunota n'amasegonda 40 mu bilometero bitatu bya nyuma,

Byasaga nk'aho igikundi cyaretse aba bakinnyi batandatu ngo bagende kuko ibihe byabo bitari bikanganye dore ko uwazaga hafi ku rutonde rusange ari Lennert Teugels wa 18, arushwa iminota isaga itanu.

Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech wari wanegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 ka Muhanga - Kibeho, ni we waje guhita yegukana aka Gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024.

Einhorn yakoresheje amasaha atatu, iminota 29 n'amasegonda 57, anganya ibihe na Lorenz Van de Wynkele wa Lotto-Dstny mu gihe Gal Glivar wa UAZ yasizwe amasegond abiri.

Peter Joseph Blackmore, William Junior Lecerf na Restrepo Valencia basoreje mu gikundi cyakurikiyeho cyasizwe amasegonda 47 nk'uko byagenze kuri Nsengiyumva Shemu (May Stars) wa 26, Mugisha Moise (Java-Inovotec) wa 29 na Manizabayo Eric (Rwanda) wa 36.

Ku rutonde rusange, Joe Blackmore ayoboye n'amasaha 15, iminota 31 n'amasegonda icyenda, arusha amasegonda 11 Ilkhan Dostiyev wa Astana mu gihe Jhonatan Restrepo wa Polti-Kometa arushwa amasegonda 13. William Junior Lecerf wa Soudal Quick-Step aracyasigwa amasegonda 55..

Tour du Rwanda 2024 izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare, aho hazakinwa Agace ka Munani mu bice bitandukanye bya Kigali, kareshya n'ibilometero 73,6.

14:38

samedi, 24/02/2024

Itamar Einhorn yegukanye Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel Premier Tech ni we utsindiye i Kayonza mu Gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 kavuye mu Rukomo i Gicumbi.

Joe Blackmore bakinana, agumanye umwambaro w'umuhondo.

Einhorn yegukanye uduce tubiri muri turindwi tumaze gukinwa uyu mwaka kuko yari yatsinze i Kibeho ku wa Mbere.

14:35

samedi, 24/02/2024

Minisitiri Munyangaju na Guverineri Rubingisa bageze ahasorezwa Agace ka Karindwi

14:32

samedi, 24/02/2024

Hasigaye ibilometero bitatu gusa

I Kayonza, amashyushyu ni yose ku bahari bategereje.

Mu gihe uwatsinda yava muri batandatu bayoboye, ntacyo bihindura ku ba mbere ku rutonde rusange.

Joe Blackmore wa IPT aragumana umwambaro w'umuhondo.

14:28

samedi, 24/02/2024

Isiganwa rigeze mu bilometero bitanu bya nyuma

Abakinnyi bari imbere ni batandatu, igikundi kirakishakisha, kireba niba cyagabanya ibihe cyasizwe kuko ubu harimo umunota n'amasegonda 40.

14:25

samedi, 24/02/2024

Van de Wynkele yegukanye Sprint ya Kabiri

Amanota ya Sprint ya Kabiri yatangiwe i Kayonza, ku kilometero cya 147, yegukanywe na Van de Wynkele.

1. Van de Wynkele
2. Teugels
3. Ourselin

Batandatu bayoboye isiganwa bari bashyizemo iminota ibiri n'amasegonda 25 ku kilometero cya 146.

14:22

samedi, 24/02/2024

I Kayonza bategereje abakinnyi b'amagare ari benshi

14:20

samedi, 24/02/2024

Ourselin ashatse gucomoka baramugarura

Paul Ourselin wa TotalEnergies ashatse gusiga abandi bari imbere, ariko bahita bamugarura, bose uko ari batandatu bakomeza kugendera hamwe.

14:07

samedi, 24/02/2024

Isiganwa ryinjiye mu bilometero 20 bya nyuma

Abakinnyi ba mbere bageze i Kiziguro, hasigayemo iminota ibiri n'amasegonda 55.

13:56

samedi, 24/02/2024

Amafoto: Ubwo abasiganwa bageraga i Nyagatare

13:55

samedi, 24/02/2024

Igikundi cyatangiye kugabanya ibihe

Ku kilometero cya 127, hasigayemo iminota ibiri n'amasegonda 50 hagati y'abakinnyi bayoboye n'igikundi.

13:46

samedi, 24/02/2024

Twibukiranye abakinnyi bayoboye isiganwa

Ourselin wa TotalEnergies, Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech, Gilvar wa UAE, Van de Wynkele wa Lotto-Dstny, Teugeles wa Bingoal na Dorn wa Bike Aid ni bo bari imbere.

Ku kilometero cya 121, n'ubundi muri Rwagitima, harimo iminota itatu n'amasegonda 30.

13:43

samedi, 24/02/2024

Rwagitima, ikinyuranyo cyatangiye kugabanuka

Abasiganwa basatiriye i Rwagitima, ku kilometero cya 117, abakinnyi batandatu bari imbere basigaranyemo iminota itatu n'amasegonda 30.

13:33

samedi, 24/02/2024

I Gatsibo hagiyemo iminota ine

Ku kilometero cya 104, ikinyuranyo cyamaze kuba iminota ine.

Igikundi kiyobowe n'Ikipe ya Astana n'iya Polti-Kometa.

13:27

samedi, 24/02/2024

Hamaze gukorwa ibilometero 100

Abakinnyi batandatu ba mbere bagiye kwinjira mu Karere ka Gatsibo, ku kilometero cya 100 bashyizemo iminota itatu n'amasegonda 50.

13:25

samedi, 24/02/2024

Abakinnyi bari imbere bashobora kurekerwa intsinzi

Kuba nta mukinnyi ukomeye ku rutonde rusange uri muri batandatu bayoboye, bishobora guhesha amahirwe aba bari imbere.

Lennert Teugels ni we uhagaze neza aho ari uwa 18 asigawa iminota itanu n'amasegonda 19.

Nubwo yatsinda, harimo ikinyuranyo kirimo none, ntacyo byamumarira.

13:23

samedi, 24/02/2024

Ikaze i Kayonza, iwabo wa ba mukerarugendo, hasorezwa Tour du Rwanda bwa mbere

Kayonza ni Akarere kaberanye n’ubukerarugendo ndetse kakaba amarembo ya Pariki y’Akagera, ari na yo nini mu Rwanda aho icumbikiye inyamaswa eshanu z’inkazi zirimo intare, inkura, ingwe, inzovu n’imbogo.

Ni inyamanswa zagaruwemo mu myaka mike ishize mu rwego rwo kuzahura ubukerarugendo bwari bwaracwendereye kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Muri Pariki imbere, habarizwa hoteli enye zirimo Ruzizi Tente Lodge, Magashi Camp, Karenge bush Camp ndetse n’Akagera Game Lodge.

Hanze ya Pariki hari nk’Akagera Rhino Lodge, Akagera Transit Lodge, Akagera Safari Camp n’ahandi hantu ushobora kuruhukira.

Kuva mu isantere ya Kabarondo ugakomeza Rwinkwa no kuri Pariki y’Akagera kuri ubu uwo muhanda washyizwemo kaburimbo mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo bayisura.

13:10

samedi, 24/02/2024

I Gabiro, ikinyuranyo cyatumbagiye

Abakinnyi batandatu bayoboye isiganwa bageze hafi y'ikibuga cy'indege nto cya Gabiro, ku kilometero cya 98, bashyizemo iminota itatu n'amasegonda 20.

13:04

samedi, 24/02/2024

MySol yegereje Abaturarwanda umurasire wifashishwa n’inganda

Ibinyujije muri Tour du Rwanda, Sosiyete itanga Ingufu z’Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’Izuba, MySol, yegereje Abaturarwanda serivisi nshya zirimo umurasire wiswe (Solar Business System) ushobora kwifashishwa n’inganda

MySol iri mu bafatanyabikorwa baherekeje Tour du Rwanda 2024; ni umwaka wa gatandatu yitabiriye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 16 kuva mu 2009 ribaye mpuzamahanga.

MySol yahisemo gukoresha isiganwa mu kwegereza abakiliya bayo ibicuruzwa bitandukanye birimo bitatu bishya nk’umurasire munini ushobora gukoreshwa n’inganda. Hari kandi ibyuma bishyushya amazi ndetse n’amatara y’umutekano.

Umuyobozi wungirije ushinzwe kwamamaza Ibikorwa muri MySol, Sinavyigize Ndahumba Fabrice, yavuze ko intego ari uko Abaturarwanda babaho neza bifashisha MySol.
Ati “Uyu mwaka dufite umurasire mushya munini wa 3Kw, 5Kw na 8Kw ushobora kwifashishwa n’inganda cyangwa ingo zifite ibikoresho byinshi bikenera amashanyarazi. Hari kandi ibyuma bishyushya amazi kuva kuri litiro 100 kugera kuri 300.”

Iyi sosiyete yageze mu Rwanda mu 2014 yitwa Mobisol Rwanda. Kuva icyo gihe yungutse abakiliya barenga 268,000 bakoresha ingufu zisubira ndetse byahinduye ubuzima bw’abarenga 400.000.

Ni mu gihe kandi abangana na 67.3% bamaze kwishyura imirasire yabo.

Mu 2020, ENGIE Group yaguze Mobisol, Fenix International na ENGIE PowerCorner bituma ibi bigo byose bihurizwa hamwe mu cyitwa ENGIE Energy Access yasimbuye izina rya Mobisol yitwa MySol.

12:59

samedi, 24/02/2024

Andi mafoto yo mu muhanda

12:59

samedi, 24/02/2024

Abayoboye isiganwa banikiye abandi i Karangazi

Ku kilometero cya 86, abakinnyi batandatu bayoboye isiganwa bashyizemo iminota ibiri n'amasegonda 40.

12:48

samedi, 24/02/2024

Ikinyuranyo cyazamutse

Mu gihe berekeza i Ryabega, abakinnyi batandatu bari imbere bashyizemo ikinyuranyo cy'umunota n'amasegonda 55 ku kilometero cya 79.

12:47

samedi, 24/02/2024

Van de Wynkele yegukanye Sprint ya Mbere

Amanota ya mbere ya Sprint yatangiwe i Nyagatare ku kilometero cya 72, yegukanywe na Van de Wynkele wa Lotto-Dstny.

1. Van de Waynkele
2. Teugels
3. Dorn

12:45

samedi, 24/02/2024

Ikinyuranyo cyiyongereye mu gihe isiganwa riyobowe n'abakinnyi batandatu

Ourselin wa TotalEnergies, Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech na Meens wa Bingoal WB bafashe Van de Wynkele wa Lotto-Dstny, Teugeles wa Bingoal na Dorn wa Bike Aid.

Bashyizemo umunota n'amasegonda 30 ku kilometero cya 70.

12:35

samedi, 24/02/2024

Hari abagerageje gukurikira abari imbere

Ourselin wa TotalEnergies, Itamar Einhorn wa Israel Premier Tech na Meens wa Bingoal WB basizwe amasegonda 10 n'abakinnyi batatu bari imbere.

Ku kilometero cya 68, i Mirama, igikundi cyasizwe amasegonda 20.

12:22

samedi, 24/02/2024

Amwe mu mafoto yo mu muhanda

12:21

samedi, 24/02/2024

Abakiliya ba MTN MoMo Rwanda bashyizwe igorora; umva icyo yakuzaniye by'umwihariko muri Tour du Rwanda

Ikigo cy’Imari cya MTN MoMo Rwanda Ltd, cyatangiye gutanga ibihembo muri Tour du Rwanda, aho ku ikubitiro cyahembye Umunya-Eritrea Aklilu Arefayine wabaye Umunyafurika mwiza ukiri muto mu duce twose tumaze gukinwa muri iri siganwa riri gukinwa ku nshuro ya 16.

Muri iyi Tour du Rwanda, MTN Mobile Money Rwanda Ltd yashyize igorora abakiliya bayo binyuze mu bukangurambaga bwiswe #BivaMoMoTima, aho abazakoresha neza uburyo bwo kwishyura binyuze kuri telefoni bwa Momo Pay, bazahembwa ibihembo birimo n’imodoka igezweho.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 15 Gashyantare, bukaba buzasozwa ku ya 28 Werurwe 2024.

Kubwinjiramo ku bakiliya ni ugukanda *182*16# naho abacuruzi bo basabwa gushishikariza ababagana kubishyura bakoresheje MoMo Pay.

Ibihembo bigabanyije mu buryo bubiri, aho iby’icyumweru birimo moto, telefoni zigezweho, amatike yo guhaha mu maguriro atandukanye, amafaranga kuva ku bihumbi 50Frw, 100 Frw, 500 Frw na miliyoni 1Frw.

Ni mu gihe, iby’ukwezi birimo amatike y’indege ndetse n’igihembo nyamukuru aricyo imodoka ebyiri (2) nshya zo mu bwoko bwa ‘Volkswagen T-Cross’.

Abatsinze bazajya bahamagarwa buri cyumweru na nimero +250788327777. Igihembo nyamukuru cyo kizatangarizwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi uwatsindiye iby’icyumweru azajya ajya ku bifata ku ishami rya MTN rimwegereye.

Muri rusange ubu bukangurambaga bugamije gushimira abakiliya ba Mobile Money Rwanda Ltd bamaze kugera kuri miliyoni zisaga eshanu, mu gihe abacuruzi bo barenga ibihumbi 400.

Iyi serivisi yatangiye mu gihe cya Covid-19 igamije korohereza abantu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga. Ikoreshwa cyane n’abamotari, abacuruzi n’abandi.

12:16

samedi, 24/02/2024

Ibilometero 50 byakozwe mu isaha ya mbere

Isaha ya mbere yakozwemo ibilometero 50.

Kugeza ku kilometero cya 54, abakinnyi batatu bari imbere barimo Van de Wynkele wa Lotto-Dstny, Teugeles na Dorn bashyizemo amasegonda 30.

12:05

samedi, 24/02/2024

Isiganwa riyobowe n'abakinnyi babiri

Lennert Teugels wa Bingoal WB na Dorn wa Bike Aid bashyizemo amasegonda umunani ku kilometero cya 46 i Bibare.

12:02

samedi, 24/02/2024

Latour yegukanye Umusozi wa Mbere

Umufaransa Pierre Latour wa TotalEnergies yegukanye amanota y'Umusozi wa Gatsibo ku kilometero cya 32.

1. Latour
2. Torres
3. Kretschy

11:51

samedi, 24/02/2024

Amwe mu mafoto yo mu muhanda

11:47

samedi, 24/02/2024

Abakinnyi bamwe bagerageje gucika biranga

Abakinnyi barindwi barimo Mugisha Moise wa Java-InovoTec bagerageje gucika igikundi ku kilometero cya 30, ariko bahita bagarurwa.

Pierre Latour ayoboye TotalEnergies itwaye igikundi.

11:44

samedi, 24/02/2024

Mu Burasirazuba bakereye kureba Tour du Rwanda

Ni ubwa mbere Tour du Rwanda inyuze mu muhanda mushya wa Gicumbi-Nyagatare [aho isorezwa i Kayonza].

Ku muhanda, ahantu hose hari abafana benshi bashaka kureba abakinnyi b'amagare bitabiriye isiganwa ry'uyu mwaka,

11:38

samedi, 24/02/2024

Serivisi nshya Prime Insurance ifite muri Tour du Rwanda 2024

Mu korohereza abayigana kurushaho kugera kuri serivisi z’ubwishingizi butandukanye, Prime Insurance Ltd yavuguruye gahunda yo gufasha abakiliya bayo kwigurira serivisi bidasabye kujya ku ishami ryayo.

Iki kigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi kiri muri Tour du Rwanda mu 2024 mu rugendo rw’iminsi umunani rwo ku wa 18-25 Gashyantare.

Ni ku nshuro ya karindwi yikurikiranya Prime Insurance iherekeza iri siganwa ry’amagare riri kuzenguruka igihugu ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga.

Muri iri siganwa, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga yavuguruye gahunda yayo, aho umukiriya yisabira serivisi akanze *177#.

Kuri iyi nshuro, umukiliya mushya ashobora kwisabira ubwishingizi bwose ashaka, bitabaye ngombwa ko afata umwanya, ajya ku ishami rimwemegereye.

Si ibyo gusa kuko iyi serivisi iri gufasha umukiliya kubona abafatanyabikorwa bayo muri serivisi zijyanye n’ubuzima n’imodoka (Pharmacie, ibitaro n’igaraje) zimwegereye, bikamufasha gukemura ikibazo mu buryo bwihuse.

Muri Tour du Rwanda, Prime Insurance ihemba umukinnyi muto kuri buri gace.

Kugeza ubu, Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw’igihe gito n’ubw’igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.

Ubwishingizi bw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose, ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose n’ubw’ingendo zo mu kirere.

Ubwishingizi bw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy’ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda. Imaze kugaba amashami arenga 60 mu gihugu, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse.


11:35

samedi, 24/02/2024

Abakinnyi bose bari kugendera hamwe

Mbere yo kugera i Nyagahanga, ku kilometero cya 24, itsinda rya kabiri ryafashe irya mbere.

11:31

samedi, 24/02/2024

Ikinyuranyo cyatangiye kugabanuka

Isiganwa ririmo ibyiciro bibiri, itsinda rya mbere ryasize irya kabiri amasegonda 10 ku kilometero cya 22. Cyagabanutse kuko mu bilometero bibiri bishize harimo amasegonda 20.

11:29

samedi, 24/02/2024

Icyizere ni cyose kuri Karadiyo uri mu Banyarwanda beza

11:27

samedi, 24/02/2024

Ibya Tour du Rwanda 2024 biri gucayuka: Umva ibyo kwitega uyu munsi

11:25

samedi, 24/02/2024

Itsinda rya mbere rifashe abayoboye

Abakinnyi 10 b'imbere bafashwe n'itsinda rya mbere ry'igikundi ku kilometero cya 17.

11:23

samedi, 24/02/2024

Isiganwa riyoboye n'abakinnyi 10

Ku kilometero cya 16, Alexandre Mayer na Rougier Lagane bafashe abandi umunani bari bayoboye isiganwa.

Igikundi cyasizwe amasegonda 25

Abakinnyi bari imbere ni:

A.Mayer na Rougier Lagane (Mauritius)
Vadic na Ourselin (TotalEnergies)
Meens (Bingoal-WB)
Kino (Soudal-QuickStep)
Glivar (UAE)
Dorn (Bike Aid)
Geary (South Africa)
Niyonkuru (Rwanda).

11:16

samedi, 24/02/2024

AMAFOTO: Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ni we watangije Agace ka Karindwi mu Rukomo

11:13

samedi, 24/02/2024

Abakinnyi 10 bacomotse kare

Bageze i Cyuru, ku kilometero cya kabiri, abakinnyi 10 bavuye mu gikundi bayobora isiganwa bonyine.

11:07

samedi, 24/02/2024

Isiganwa nyakuri ryatangiye

Abakinnyi 74 ni bo batangiye isiganwa mu Rukomo. Hatangiye kubarwa ibihe ku bilometero 158 bisorezwa i Kayonza.

11:02

samedi, 24/02/2024

Agace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024 katangiye

Abakinnyi bahagurutse mu Rukomo, bagiye kubanza gukora intera y'ibilometero 2,3 bitabarwa.

10:56

samedi, 24/02/2024

Isiganwa rigiye gutangirira i Gicumbi

Akarere ka Gicumbi ni kamwe muri dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru. Gafite amateka yihariye mu buzima bw’Abanyarwanda cyane ko kabaye igicumbi cy’urugamba rwo kubohora igihugu, kanafite Umurindi w’Intwali, rwatumye hongera kuvuka bwa kabiri u Rwanda rushya rwishimiwe na benshi bazi aho ruvuye n’aho rugeze kuri ubu.

Ni akarere gafite ibihe bikonje, akagoroba kaho n’igitondo hagira imbeho ubundi imenyerewe mu bihugu by’u Burayi kubera imiterere yabyo n’aho biherereye ku Isi. Iyo uturutse mu bindi bice by’igihugu bigusaba kwifubika mu gihe abahatuye cyangwa ba kavukire usanga umubiri wabo waramenyereye, ubukonje bwamaze kuba mu byo babana na byo.

Gicumbi ni akarere gafite ubuso bungana na kilometero kare 829. Gaherereye Iburasirazuba bw’iyi Ntara. Mu Majyaruguru, gahana imbibi n’Akarere ka Burera na Uganda.

Iburasirazuba hari Uturere twa Nyagatare na Gatsibo, mu Majyepfo hari Akarere ka Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi cyizwi mu bukerarugendo mu byiza bitatse u Rwanda. Mu Burengerazuba gahana imbibi n’Akarere ka Rulindo.

Kugera i Gicumbi bamwe bibuka ku izina rya Byumba uturutse nko muri Kigali cyangwa se Gasabo, ugenda ubona ubwiza bw’imisozi y’u Rwanda mu buryo butandukanye n’uko wari usanzwe uyizi, hagomba kuba ari ho havuye izina ko u Rwanda ari ‘urw’imisozi igihumbi’.

Gicumbi-Gatsibo-Nyagatare ni rumwe mu ngendo ziryoheye ijisho ku bakunda ibidukikije kimeza mu Rwanda kuko ugenda usa n’umanuka imisozi myiza cyane wegera ibibaya bya Gatsibo, ugana imirambi ya Nyagatare n’isura y’igitaka, imiterere bigenda bihinduka mu maso yawe.

Kuhatembera ni ukuruhura umutwe no kwirebera uko u Rwanda rugenda ruhinduka mu maso y’urusura.

Gicumb ni umujyi witeje imbere mu bijyanye n’ubuzima bwiza bw’abatuye aka karere. Ibitaro bya Byumba biriranga ukigera muri uwo mujyi mu nyubako zabyo nziza ziri ahirengeye. Ntitwakwibagirwa amasoko, imihanda y’imigenderano irimo gushyirwamo kaburimbo n’ibindi.

Ucyinjira mu Mujyi kandi ubona Ibiro byiza bishya by’akarere, Ibiro bya Polisi, Hotel Urumuri n’izindi nyubako z’ubucuruzi zitandukanye.

Ni akarere kandi karimo amashuri menshi abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza y’Ubugeni n’Ikoranabuhanga ya Byumba.

Gicumbi ni ku gicumbi cy’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uhasanga indaki yari iy’umugaba mukuru w’Ingabo ubu uyobora u Rwanda, Perezida Paul Kagame, hakaba n’inzira z’urugamba aho ugera ugasobanurirwa uko urugamba rwagiye rupangwa.

Gicumbi uhasanga n’amateka y’Ibwami nk’ahitwa Rutare hahoze hatabarizwa Abami n’Abagabekazi. Hakagira kandi umwihariko mu bijyanye n’Imbyino nziza nk’ikinimba, ni kimwe mu birango by’umuco muri ako gace kazwi nko mu Rukiga.

Ushaka gutarama kandi ku marwa ukizihirwana n’abahatuye ku kagoroba cyangwa ikiruhuko, Umujyi wa Gicumbi ubonekamo ikigage cyengetse cyiza cyane, kimwe cy’umwimerere.

10:42

samedi, 24/02/2024

Abakinnyi bageze mu Rukomo ahatangirira isiganwa mu minota 18 iri imbere

10:33

samedi, 24/02/2024

Abaterankunga ba Tour du Rwanda 2024 babukereye i Gicumbi

10:24

samedi, 24/02/2024

Umva ibyaranze Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024: Musanze- Mont Kigali

10:19

samedi, 24/02/2024

Ikaze mu Gace ka Karindwi ka Tour du Rwanda 2024


Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare "Tour du Rwanda 2024", ryakomeje kuri uyu wa Gatandatu hakinwa umunsi waryo wa karindwi mu gace gahagurukira mu Rukomo i Gicumbi kerekeza i Kayonza ku ntera y'ibilometero 158.

- Etape 7: Rukomo- Kayonza
-Intera: Kilometero 158
-Isaha yo guhaguruka: Saa 11:00
-Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 14:45 na 15:21

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatandatu iri siganwa riri kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atanu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez, Natnael Tesfazion mu 2022 na Henok Mulubrhan mu 2023.


Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.


Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa