Nyuma yo gutsindira kuri Mont-Kigali mu Gace ka Gatandatu no kuri Kigali Convention Centre mu Gace ka Munani, Umwongereza Peter Joseph Blackmore ukinira Ikipe ya Israel-Premier Tech ni we wegukanye Tour du Rwanda 2024 yakinwaga ku nshuro ya 16, aba umukinnyi 14 uyegukanye kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare, ni bwo hakinwe Agace ka Munani ari ko ka nyuma k'irushanwa ry'uyu mwaka, katangirijwe kuri Kigali Convention Centre na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
Ni isiganwa ryatangiye abakinnyi bacungana, ariko by’umwihariko Ikipe ya Israel Premier-Tech irimo Joe Blackmore wari wambaye Maillot Jaune igenzura ko bataza kuyitakaza ndetse byasabye ko kabuhariwe Chris Froome yiyoborera igikundi mu gice kinini cyaryo.
Bakigenda ibilometero bya mbere, abakinnyi barindwi bagerageje gusiga abandi ariko igikundi gihita kibagarura bidatinze.
Grmay wa CMC yaje kongera kuva mu gikundi ngo ayobore isiganwa ndetse abasha no kumara umwanya munini ayoboye wenyine. Abanyarwanda Byukusenge Patrick na Niyonkuru Samuel na bo baje gusohoka mu gikundi bajya gushaka Simon Julien, Milan Donie, Arias Torres na Dillon Geary bari imbere, ariko nyuma cyongera kubagarura.
Ubwo bari hafi gusoza Umusozi wa Mont Kigali barenze ahazwi nka Norvege, abakinnyi bose bari bari hamwe, ariko ubwo batangiraga kumanuka i Nyamirambo berekeza Kimisagara, Dostiyev (wa kabiri ku rutonde rusange), Lecerf (wari uwa kane ku rutonde rusange) ndetse na Gomez bahise bava mu gikundi bajya imbere y’abandi ariko ntibyabahira.
Bazamuka ahazwi nko Kwa Mutwe, Joe Blackmore wari wambaye Maillot Jaune yahise atangira gusiga abandi, akurikirwa na Restrepo Valencia ariko uyu wa nyuma aza gusigara nk'uko byagenze kuri Lecerf.
Blackmore yakomeje kuyobora isiganwa wenyine ndetse ageraho anashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 30 kugeza ubwo yatangaga abandi kuri KCC, akomerwa amashyi mbere y'uko haririmbwa indirimbo yubahiriza Ubwami bw'u Bwongereza "God Save the King".
Mu Gace ka Munani, Peter Blackmore yatsinze akoresheje isaha, iminota 47 n'amasegonda 37, arusha amasegonda 30 Pierre Latour wa TotalEnergies, Dostiyev, Lecerf, Restrepo, Rolland na Doubey.
Mugisha Moise wa Java-InovoTec yasoreje ku mwanya wa 12 yasizwe amasegonda 46 naho Manizabayo Eric wa Team Rwanda aba uwa 17 yasizwe amasegonda 53.
Ku rutonde rusange, Joe Blackmore yegukanye Tour du Rwanda 2024 akoresheje amasaha 17, iminota 18 n'amasegonda 46, arusha amasegonda 41Ilkhan Dostiyev wa Astana n'amasegonda 43 Jhonatan Restrepo wa Polti-Kometa mu gihe William Junior Lecerf wa Soudal Quick Step Devo Team yasoje arushwa umunota n'amasegonda 25.
Umunyarwanda wasoreje hafi ni Manizabayo Eric (Rwanda) wa 15, arushwa iminota itanu n'amasegonda 13, Masengesho aba uwa 18 naho Mugisha Moise aba uwa 20.
Umunyafurika wasoreje hafi uyu mwaka ni Umunya-Eritrea Yemane Dawit wabaye uwa 10, akaba akinira Bike Aid yo mu Budage.
Israel Premier Tech ni yo yihariye intsinzi uyu mwaka kuko yegukanye uduce tune mu munani turimo tubiri kuri Itimar Einhorn (2 na 7) n'utundi tubiri kuri Joe Blackmore (6 na 8).
Abakinnyi 63 ni bo basoje iri siganwa ryari ryatangiwe na 94.















































































































