Tour du Rwanda 2019 Huye-Rubavu

Etape: Huye- Rubavu
Km: 213.1
Isaha yo guhaguruka: 08:00

Umwanditsi : Ngabo Roben, Ishimwe Israel

Amafoto : Niyonzima Moses

Uko isiganwa riri kugenda

14:57

Tuesday, 02/26/19

TUBASHIMIYE KUBANA NATWE

Turabashimiye mwese ababanye natwe mu gace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2019 kahagurukiye mu Karere ka Huye gasorezwa mu Mujyi wa Rubavu ku ntera y'ibilometero 213.1. Tubararikiye kuzabana natwe ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gashyantare 2019 ubwo hazaba hakinwa agace ka Kane kazava i Rubavu, abasiganwa berekeza mu Karere ka Karongi aho bazakina ibilometero 103.


Ushaka kureba uko isiganwa ryagenze n'amafoto wareba hano:

https://www.igihe.com/imikino/amagare/article/tour-du-rwanda-kudus-yegukanye-agace-karuta-utundi-umunyarwanda-waje-hafi

14:42

Tuesday, 02/26/19

Ibihembo byatanzwe

• Uko ibihembo byatanzwe:

• Umwenda utangwa na Skol ugahabwa uwegukanye agace: Merhawi Kudus
• Umwenda w’umuhondo utangwa na Minispoc ugahabwa uyoboye urutonde rusange: Merhawi Kudus
• Umwenda utangwa na Cogebanque ugahabwa uzamuka kurusha abandi: Merhawi Kudus
• Umwenda utangwa na ‘SP’ ugahabwa urusha abandi sprint: Rohan Du Plooy (Pro touch)
• Umwenda utangwa na RwandAir uhabwa Umunyafurika uri imbere: Merhawi Kudus
• Umwenda utangwa na RDB uhabwa Umunyarwanda uhiga abandi: Areruya Joseph
• Umwenda utangwa na NAEB ugahabwa uwarushije abandi guhatana: Przemys?aw Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence)

14:23

Tuesday, 02/26/19

Uko bakurikiranye:

1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team): 05h21’15’’
2. Rein Taaramäe (Direct Énergie): 05h21’30’’
3. Matteo Badilatti (Israel Cycling Academy): 05h21’58’’
4. Hernán Ricardo (Interpro Cycling Academy): 05h22’13’’
5. Rodrigo Contreras Pinzón (Astana Pro Team): 05h22’17’’

14:21

Tuesday, 02/26/19

Ntibisanzwe; Umunyarwanda uje hafi ahageze nyuma y'iminota ICYENDA yose!!!

Uyu munsi ntabwo uzibagirana mu mateka ya Tour du Rwanda. Umunyarwanda waje hafi ni Areruya Joseph waje ku mwanya wa 10 asigwa iminota icyenda n'amasegonda 52, anganya ibihe na Valens Ndayisenga waje ku mwanya wa 12

13:32

Tuesday, 02/26/19

AGACE KA GATATU KA TOUR DU RWANDA 2019 KEGUKANYWE NA Merhawi Kudus

Nta gitunguranye, nyuma yo gucomoka mu gikundi bazamuka ku Mukamira, agakurikirwa n'abandi batandatu ariko bakagenda bacika intege basigara, umunya-Erythree Merhawi Kudus niwe wegukanye agace ka gatatu. Akurikiwe na Rein Taaramäe ukinira Direct Energie, naho ku mwanya wa gatatu haza Hernán Ricardo Aguirre Calpa ukinira Interpro Cycling Academy

13:08

Tuesday, 02/26/19

Imbere hasigaye abakinnyi babiri gusa, barimo Kudus

Merhawi Kudus wambaye umwenda w'umuhondo ari kwihutisha igare cyane, abo bari kumwe arabasize, asigaranye na Matteo Badilatti ukomoka mu Busuwisi ukina muri Israel Cycling Academy. Uza kuba umuhanga mu kumanuka Bazirete asatira umujyi wa Rubavu aregukana aka gace nta kabuza

12:55

Tuesday, 02/26/19

Kudus mu guterera imisozi yahagije abandi



12:54

Tuesday, 02/26/19

Mu minota mike amagare arasesekara i Rubavu


Abasiganwa barenze ahitwa Kora na Sashwara ho muri Nyabihu, Umunya-Estonia, Taaramae wakinnye Tour de France akurikiye abari imbere arabafata. Ubu abayoboye ni barindwi barusha igikundi amasegonda 45

12:37

Tuesday, 02/26/19

Kudus arayoboye

Turabura ibilometero 51 kugira ngo tugere I Rubavu aho isiganwa rigomba gusorezwa. Kugeza ubu, Contreras ntakiri mu basore bane bari imbere kuko yamaze gusigara inyuma. Kudus niwe uri imbere y’abandi bose, yabasize amasegonda arindwi gusa hafi ye hari Ricardo Aguirre na Badilatti.

12:35

Tuesday, 02/26/19

Amanota y’akazamuko ka gatatu yegukanywe n’umusore wo muri Columbia


Rodrigo Contreras niwe wegukanye amanota y’akazamuko ka gatatu. Akurikiwe na Merhawi Kudus wambaye umwenda w’umuhondo n’abandi basore barimo Badilatti na Ricardo Aguirre nawe wo muri Columbia

12:13

Tuesday, 02/26/19

Skol, Umuterankunga w'imena wa Tour du Rwanda iri hose


Ku mihanda hose aho abasiganwa banyura uhasanga ibinyobwa bya Skol birimo Skol Select imaze gukundwa na benshi mu Banyarwanda.

Skol itera inkunga Tour du Rwanda ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace muri Tour du Rwanda. Abafana benshi bari hafi y'Ibiro by'Akarere ka Ngororero, mbere yo kwihera ijisho ibirori by'amagare mu misozi ya Ngororero na Nyabihu.

12:11

Tuesday, 02/26/19

Imbaraga zidasanzwe kuri Merhawi Kudus Ghebremedhin ucomotse mu gikundi

Abasiganwa bari gusatira agace ka Mukamira, umwe mu misozi ya nyuma y'isiganwa ry'uyu munsi. Kabuhariwe Merhawi Kudus Ghebremedhin wambaye umwenda w'umuhondo acomotse mu gikundi ariko akurikiwe n'abandi batandatu barimo; Rodrigo Contreras bakinana muri Astana Pro Team, Umunya-Ethiopia Hailemichael Mulu ukinira Dimension Data, Mateo Badilatti,Henok Mulueberhan wa Erythree na Aguirre Ricardo ukinira Interpro Cycling Academy. Ubu barasiga igikundi umunota n'amasegonda atandatu

12:07

Tuesday, 02/26/19

Nyabihu- Igikundi cyafashe abari imbere

Barenze umusozi wo ku Kabaya binjira akarere ka Nyabihu. Przemyslaw Kasperkiewicz na Guillonnet Adrien bari imbere igikundi cyabashyikiriye ku kazi gakomeye ka Kudus wambaye umwenda w'umuhondo wakoresheje imbaraga zidasanzwe ayobora igikundi kugera kibagezeho.

11:44

Tuesday, 02/26/19

Ibyo kurya no kunywa bigira ababishinzwe mu ikipe

Ntabwo abakinnyi banyonga amasaha atanu ntacyo bashyize mu nda. Muri buri kipe hatorwa ushinzwe gusubira inyuma ku modoka y'ikipe ye agapfunyikira bagenzi be iminineke n'amazi. Iyo ageze mu gikundi abaza bagenzi be babikeneye akagenda abagabanya. Akoresha imbaraga nyinshi ariko mu batsinda ntabwo ajya azamo. Umukino w'amagare usaba ikipe si umukino w'umuntu ku giti cye

11:41

Tuesday, 02/26/19

Amafoto y'igare mu misozi ya Ngororero

11:41

Tuesday, 02/26/19

Hindiro- Kudus wambaye umwenda w'umuhondo ari kongerera igikundi umuvuduko

Przemyslaw Kasperkiewicz, Guillonnet Adrien bakomeje gukoresha imbaraga nyinshi. Ubu basize igikundi iminota 2'15'', basize bagenzi babo Mugisha Moise na Rohan du Plooy ubu bo bari hafi gufatwa n'igikundi kirii kuzamuka mu murenge wa Hindiro. Merhawi Kudus wambaye umwenda w'umuhondo niwe uyoboye mu rwego rwo kongerera igikundi umuvuduko.

Atitonze yatakaza umwenda w'umuhondo kuko Przemyslaw Kasperkiewicz uri imbere ubu ari ku mwanya wa kabiri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange

11:20

Tuesday, 02/26/19

Ngororero- Igikundi cyasatiriye abari imbere

Nyuma yo kuyobora isiganwa ibilometero byinshi, abakinnyi; Moise Mugisha, Guillonnet Adrien na Rohan du Plooy bari kuzamuka umuhanda ugana ku karere ka Ngororero. Igikundi cyabegereye kuko ubu ikinyuranyo ni amasegonda 25 gusa

11:02

Tuesday, 02/26/19

'AGUKA na Cogebanque' gahunda yo gusobanurira abanyarwanda inyungu zo kwizigamira muri Banki irakomeje muri Tour du Rwanda

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine avuga kuri iyi gahunda mbere yo gutangira aka gace, yabwiye IGIHE ati “ Muri iki gihe cya ‘Tour du Rwanda’ ni umwanya wo kugira ngo tubwire abaturarwanda ko bishoboka kwagukana natwe binyuze mu kwizigamira. Hari abantu benshi badakorana na banki, n’igihe cyiza cyo gufungura imiryango ngo batangire gukorana natwe”.

Abari muri Tour du Rwanda bashobora no kunyura ku muntu uhagarariye Cogebanque (agent), bagafungurirwa konti ya ‘ITEZIMBERE’.

10:46

Tuesday, 02/26/19

Andi mafoto utabonye y'aho twagiye tunyura

10:45

Tuesday, 02/26/19

Mugisha Moise yegukanye amanota yo mu musozi wa Ryakarimira

Abasiganwa barenze Umujyi wa Muhanga, baminutse umusozi wa Ryakarimira. Umunyarwanda Moise Mugisha ukinira ikipe y'igihugu niwe uhageze ari imbere. Akurikiwe na Guillonnet Adrien wa Interpro Cycling Academy na Rohan du Plooy wa Pro Touch yo muri Afurika y'epfo.



10:32

Tuesday, 02/26/19

Abasiganwa binjiye mu gace k'imisozi miremire

Uburyohe bw'isiganwa bugiye gutangirira mu misozi ya Ngororero. Abasiganwa barasatira uruzi rwa Nyabarongo.

Barahita bazamuka ku Cyome bafate ku Cyapa binjire muri centre ya Ngororero, bakomeze kuri centre ya Byungu banyure Rugarambiro na Rurambo binjire ku Kabaya bahite basohokera mu karere ka Nyabihu. Barahingukira Gitebe na Giciye bafate Rambura ya Gasiza bazamuke bafate ku Mukamira.

Umukinnyi ugera ku Mukamira ayoboye araba akoza imitwe y'intoki ku ntsinzi ya none

10:19

Tuesday, 02/26/19

IGIHE.com irakomeza kubatembereza igihugu no kubaha amakuru ya Tour du Rwanda 2019

Ikipe ya IGIHE.com irakomeza kuhababera, amakuru y'iri siganwa mpuzamahanga arakomeza kubageraho umunota ku wundi

10:07

Tuesday, 02/26/19

I Muhanga bategerezanyije amatsiko

Ibihumbi by'abatuye n'abakorera mu Mujyi wa Muhanga bari ku mihanda bategereje kwirebera isiganwa, nubwo baribona amasegonda make kubera umuvuduko

10:01

Tuesday, 02/26/19

Itumanaho hagati y'abakinnyi n'abatoza mu makipe yabigize umwuga ntabwo risanzwe

Amakipe yavuye ku mugabane w'u Burayi arimo Delko Marseille Provence ya Areruya Joseph bambaye itumanaho mu matwi, aho abatoza batangira amabwiriza bidasabye ko abakinnyi bahura nabo imbonankubone. Ni inshuro ya mbere ubu buryo bukoreshejwe muri Tour du Rwanda

09:56

Tuesday, 02/26/19

Kabgayi - Bane bari imbere basize igikundi iminota itatu

Abakinnyi bari imbere bakomeje gukoresha imbaraga nyinshi. Barenze i Kabgayi basatira Muhanga, barasiga igikundi cy'abakinnyi 73 kibakurikiye iminota itatu

09:50

Tuesday, 02/26/19

Areruya Joseph na Valens Ndayisenga bari mu banyarwanda bitezwe

Kuko ari agace k'imisozi miremire cyane, abanyarwanda bashobora kuba mu bakinnyi bahanganira kwegukana aka gace. Abahabwa amahirwe ni Areruya Joseph na Ndayisenga Valens bazwiho ubuhanga mu kumanuka bihuta no kuzamuka imisozi bitabagoye

09:34

Tuesday, 02/26/19

Abanyarwanda bahagurukanye icyizere

Nsengimana Jean Bosco ukinira  Benediction Excel Energy Club yabwiye IGIHE ko aka gace karekare bagiye kugakinira mu mihanda bamenyereye.

Yagize ati "Twiteguye neza. Bisaba gutekereza aho ugana.  Hari amahirwe kuko si ubwa mbere uyu muhanda tuwucamo. Nta kidasanzwe kuba twakwitwara neza. Icyadufasha kugera ku ntsinzi ni ugukorana nk'ikipe. Abantu iyo bashyize hamwe nta kibananira."

Mugisha Moise wa Team Rwanda na we yashimangiye ko "Niteguye neza, nta bwoba mfite. Nizeye ko nza gusoza neza. Birantegurira ahazaza heza."

09:32

Tuesday, 02/26/19

Igikundi kigeze mu Ruhango, umuvuduko watangiye kwiyongera

Abasiganwa bari mu gikundi barenze gare yo mu Ruhango. Bari kugendera ku muvuduko wa 42Km/h. Intego ni ugukurikira abagiye mbere bakabashyikira, ibyo bita 'chasing group system'

09:21

Tuesday, 02/26/19

Bane bari imbere bakomeje kongera intera basiga igikundi

Rohan du Plooy, Przemyslaw Kasperkiewicz, Guillonnet Adrien na Mugisha Moise bongereye ibihe, hagati yabo n'igikundi harimo iminota 2'50''

09:18

Tuesday, 02/26/19

Abasiganwa binjiye mu karere ka Ruhango

Abasiganwa bane bari imbere binjiye mu murenge wa Ruhango. Baratanguranwa ku musozi wa mbere utangirwaho amanota, i Muhanga

09:11

Tuesday, 02/26/19

Nyanza- Mugisha Moise ageze mu bakinnyi bane bayoboye isiganwa

Nyuma yo gucomoka kwa Rohan du Plooy, abakinnyi batatu bamukurikiye barimo Przemyslaw Kasperkiewicz ukinira Delko Marseille uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, Umufaransa Guillonnet Adrien ukinira Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani na Mugisha Moise wa Team Rwanda. Barenze i Nyanza basiga igikundi 2’25”.


08:55

Tuesday, 02/26/19

Rohan du Plooy acomotse mu gikundi

Abasiganwa bageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange. Umukinnyi wa mbere agerageje kuva mu gikundi. Rohan du Plooy ukinira Pro Touch uri gushaka umwenda w'abarusha abandi kuzamuka

08:41

Tuesday, 02/26/19

Abasiganwa bazi urubategereje batangiranye umutuzo

Kuko abasiganwa bazi ko bagiye gukora urugendo rw'amasaha arenga atanu, batangiye bagenda gahoro. Biteganyijwe ko umuvuduko ugenda wiyongera uko ibilometero bigenda bishira basatira umusozo

08:35

Tuesday, 02/26/19

Abasiganwa bagurutse

Abasiganwa basohotse mu Mujyi wa Huye barenze mu Rwabuye. Baracyagendera hamwe nk'igikundi

08:26

Tuesday, 02/26/19

Kudus we abona Huye-Rubavu ariko gace kagena uzegukana Tour du Rwanda 2019

Merhawi Kudus Ghebremedhin wambaye umwenda w'umuhondo we abona isiganwa riza gutangira uyu munsi.

Yagize ati: ''Birakomeye ntabeshye kuko amakipe yose ari guhangana natwe. Gusa navuga ko Tour du Rwanda y’ukuri izatangira ejo kubera urugendo tuzakora rurengeje kilometero 200. Bizaba bigoye ariko turiteguye.”

08:25

Tuesday, 02/26/19

Si intera ikunze guhira abanyarwanda

Kuva Tour du Rwanda yaba mpuzamahanga mu 2009, akarere ka Rubavu kamaze gusorezwamo inshuro umunani ariko nta na rimwe Umunyarwanda arasesekara ku murongo ari imbere.

Inshuro ziheruka; Umudage Julian Hellmann, Umusuwisi Simon Pellaud, Teshome Meron ukomoka muri Erythree, Umunya-Maroc Salah Eddine, Amanuel Meron wo muri Erythree, Ross Joey ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Umunya-Namibia Craven Dan, Jelloul Adil wo muri Maroc nibo bashoboye kwegukana agace gasorezwa mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu.



08:25

Tuesday, 02/26/19

Kuba benshi bagiye gukina mu muhanda ujya aho bavuka birakurura abafana benshi ku muhanda

Imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda muri iri siganwa ivuka aho agace ka Gatatu gasorezwa. Benediction Excel Energy Club ifite abakinnyi bavuka i Nyabihu na Rubavu.

Abakinnyi bagiye gukina berekeza iwabo ni; Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Didier Munyaneza, Manizabayo Eric bita Karadiyo na Byukusenge Patrick ba Benediction Excel Energy Club, Ruberwa Jean Damascene wa Team Rwanda na Mugisha Samuel wa Team Dimension Data.

Bivuga ko nta kabuza abasiganwa nibagera mu duce twa Mukamira, Kora na Sashwara mu karere ka Nyabihu, baza kuhasanga ibihumbi by'abakunzi b'umukino wo gusiganwa ku magare bitwaje ibyapa biriho amazina y'abakinnyi bahavuka bari muri Tour du Rwanda.

08:24

Tuesday, 02/26/19

Imiterere y'agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2019

Abasiganwa barahaguruka i Huye basoreze i Rubavu banyuze mu tundi turere nka; Nyanza, Ruhango, Muhanga, Ngororero na Nyabihu.

Ni agace karekare karimo imisozi ine itangirwaho amanota y'ahazamuka, aho uwitwaye neza aterera muri iyi misozi ahembwa na Banki ya Cogebanque nk'urusha abandi kuzamuka muri iri siganwa.

Imisozi itangirwaho ayo manota ni; Muhanga, Ryakaramira, umusozi wa Myiha, umusozi wo ku biro by'akarere ka Ngororero, ku Iguriro, ku Kabaya no mu Bigogwe mu bilometero bike uvuye aho basoreza.

Uyu mwenda bahagurutse wambawe na Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy.

08:24

Tuesday, 02/26/19

Umunota ku wundi, ibirori bya Tour du Rwanda ni ku IGIHE!

Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare rirakomeza hakinwa umunsi waryo wa Gatatu, mu gace gahaguruka imbere y'imberabyombi y'Akarere ka Huye, ryerekeza mu karere ka Rubavu, ku ntera y’ibilometero 213.1Km.

Iyi niyo ntera ndende kurusha izindi zabayeho mu mateka ya Tour du Rwanda iri no mu za mbere ndende kuva umukino wo gusiganwa ku magare wabaho muri Afurika.

Abasiganwa 80 nibo bagiye guhaguruka kuko babiri bamaze gusezererwa mu isiganwa; Jacques Joel Zang Ondoa ukinira ikipe y'igihugu ya Cameroun na Salim Kipkemboi wa Kenya wakoze impanuka mu gace ka kabiri.

08:23

Tuesday, 02/26/19

Intera ndende kurusha izindi mu mateka ya Tour du Rwanda, haraca uwambaye